Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa 23 Mata 2019 yatangije ku mugaragaro gahunda y’igihugu y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Nyamasheke, abahinzi 20 b’intangarugero batoranyijwe bashyikirijwe ishimwe ry’uko bafashe neza kawa bigatuma iza mu za mbere mu buryohe mu gihugu.
Abaveterineri b’imirenge 14 bahawe ibikoresho byifashishwa mu gutera intanga no kuzibika biyemeza kwegera aborozi no kubafasha kuvugurura amatungo.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwafashe gahunda yo gutera imigano hirya no hino aho ishobora gukura, cyane cyane ku nkengero z’imigezi.
Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Bugesera baravuga ko umushinga wa International Alert usize basobanukiwe byinshi mu bijyanye no kunoza ubuhinzi, barwanya inzara, bongera umusaruro kandi bihaza mu biribwa.
N’ubwo abahinzi bashishikarizwa kwifashisha inyongeramusaruro igihe bahinga, kugeza ubu hari abazikoresha nabi, bigatuma batagera ku musaruro mwiza.
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri amwe mu makoperative awuhinga bavuga ko ubuhinzi bwawo bubavuna cyane, ndetse bakagwa mu gihombo bitewe n’uko umusaruro wabo ugurwa ku giciro kitajyanye n’ibyo baba bashoye.
Mu gihe bamwe mu bahinzi bagaragaza ko uko iterambere rigenda ryihuta ari nako hakenerwa ubundi bumenyi bushya haba mu gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no gukoresha ikoranabuhanga, bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) basanga hagakwiye kuzamura ingengo y’imari ku (...)
Nubwo hari byinshi bikorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu byagirira akamaro abaturage n’igihugu muri rusange, abahinzi bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bahura na zo mu mikorere yabo zigatuma iterambere bifuza ritagerwaho.
Amasaka ni igihingwa kimaze imyaka irenga 1000, ariko ibyiza byacyo ku buzima bw’umuntu ni byinshi ku buryo ari byiza ko abantu bazajya bayashyira ku mafunguro yabo ya buri munsi.
Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bongeye kugaragaza ko batanyuzwe n’ibikubiye muri raporo ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ku buryo ubuhinzi bw’u Rwanda butera imbere, hagamijwe kwihaza mu biribwa bituma bashyiraho akanama kihariye ko gucukumbura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi.
Abaturiye igishanga cya Rutabo mu Mirenge ya Cyahinda na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko cyatunganyijwe bakanagihabwamo imirima, icyakora ngo kubona imbuto ntibiboroheye.
Abahinzi b’icyayi b’i Gatare na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye muri koperative COTHEGAB, barifuza gukorerwa ubuvugizi ku bw’umwenda ubaremereye babereyemo banki itsura amajyambere, BRD.
Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) rikangurira abahinzi guhunika imyaka beza mu mifuka igezweho idasaba gushyiramo imiti kandi umusaruro ntiwangirike.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo no gushishikariza aborozi korora kijyambere.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu y’ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba bavuga ko isiba ry’ikiyaga gihangano cya Cyabayaga rishobora gutubya umusaruro.
Abashakashatsi ku by’imbuto bemeza ko iyo abaturage bazihererekanya hagati yabo bigera aho izo bahinga ziba zitazwi, zikabura ubudahangarwa bityo zikarwaragurika ntizitange umusaruro mwiza.
I Rusizi hari urubyiruko ruvuga ko rumaze guhindura imyumvire rwari rufite ku gihingwa cy’icyayi, ubu rukaba rwiyemeje kugishoramo imbaraga zarwo zose mu kugihinga aho gukomeza kugiharira ababyeyi nk’uko byahoze mbere.
Musabyimana Jean Claude, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yafunguye inama idasanzwe yiga kuri gahunda yo kwinjiza muri Politike y’ubuhinzi, gahunda yo kurwanya igwingira n’indwara zituruka ku mirire mibi.
Nyuma y’aho abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke bagaragarije ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) ko muri iki gishanga hari igice cyacyo kitacyera neza nka mbere aho bakeka ko byaba biterwa na nyiramugengeri ishobora kuba iri hasi, RAB yamaze kubemerera ko igiye kohereza inzobere (...)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko mu mwaka wa 2024 ubutaka buhingwaho bwuhirwa buzaba bwikubye inshuro zirenga ebyiri.
Ku munsi wa kabiri w’uruzindiko rwe mu Ntara y’Iburengerazuba, Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, yageze mu Karere ka Nyamasheke. Bamwe mu bo yasuye muri ako karere ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Dufatanye Kagano ibyaza umusaruro igishanga cya Kamiranzovu.
Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ivuga ku bwiza bw’ikawa, hakazashyirwaho imirongo ngenderwaho izafasha ibihugu kumenyekanisha no gucuruza ikawa mu mucyo.
Bamwe mu barobyi mu Kiyaga cya Muhazi baravuga ko guhagarikirwa bumwe mu buryo bwo kuroba indugu bishobora kuzagira ingaruka ku mirire kuko abagituriye bari bamaze kugira umuco wo kwigurira indugu zo kugaburira imiryango ku mafaranga 500 ku kilo.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinze imbuto ngufi baratabaza nyuma yo kubwirwa ko umushoramari azafata umuremure gusa kuko umugufi wamuhombeye.
Kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no gutera imbere, aborozi n’abacuruza amata biyemeje kuyabakundisha.
Nyuma yo kubona inka za ‘Jersey’ zitanga umukamo mwinshi kandi zishobora kororwa n’abatagira amikoro menshi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yiyemeje kongera umubare wazo.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare baracyanika umuceri mu gisambu ku mahema kubera imbuga nkeya.
Abahinzi b’imboga bo mu karere ka Rubavu baravuga ko umusaruro w’imboga wabuze isoko kugera aho amashu bayaha amatungo.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “Imbaraga” buravuga ko abahinzi bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amasoko y’umusaruro wabo.