Umugabo witwa Uwifashije Hiramu afungiye kuri sisasiyo ya polisi ya Busogo mu karere ka Musanze, kuva tariki 26/11/2012 akekwaho kwigira veterineri maze akabyaza inka bikayiviramo gupfa ndetse n’iyo yahakaga.
Akarere ka Nyamasheke karishimira ko abaturage bagatuye bakangukiye gukoresha neza ifumbire kandi imvura ikaba yaragwiriye igihe mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2013 bikazatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera, nk’uko babiteganya.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko bakwiye gusobanurirwa neza uko bagomba guhinga amasaka kuko hari aho batemererwa kuyahinga kandi barabwiwe ko nta gihingwa na kimwe cyaciwe mu Rwanda.
Ubwo hasozwaga ukwezi k’umuryango tariki 08/11/2012, ikigo cy’ igihugu cy’ubuhinzi (RAB) cyatanze imbuto y’imboga ku miryango 1000 yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka NGoma.
Ikibagarira ni indwara iterwa n’uburondwe ikunda kwibasira inka za kijyambere cyane cyane inyana. Uretse ko uburyo bwo kuyivura bunahenze cyane, buragoye kuko n’iyo itungo rirusimbutse risigarana ubumuga.
Abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka Bugesera barasaba kugezwaho ifumbire nshya y’amazi yitwa D.I Grow kuko ari ifumbire y’umwimerere kurusha andi mafumbire asanzwe akoreshwa.
Akarere ka Ruhango kari mu turere tukiri inyuma mu gukoresha ifumbire bigatuma umusaruro utiyongera nk’uko bikwiye.Aka karere kari gakwiye gukoresha toni 300 z’ifumbire buri gihembwe, ariko gakoresha toni 55 gusa.
Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agaragaza imirongo ngenderwaho mu gutunganya umuceri ndetse no kuwucuruza mu rwego rwo kugenzura neza ibijyanye n’ikwirakwira ry’umuceri haba uturuka hanze ndetse n’ukorerwa mu Rwanda.
Abaturiye ikiyaga cya Burera bavuga ko icyo kiyaga gifite ubujyakuzimu burebure ku buryo iyo bagiye kuroba amafi arimo yigira hasi ntiyogere hejuru bigatuma batayaroba, bagira n’ayo baroba akaza ari mato kandi ari na make.
Gukorera muri koperative bituma abahinzi bahuza imbaraga, bakanagirana inama zo kongera umusaruro, bagahangana n’ihindagurika ry’ibiciro, bityo bakabasha kugaburira abatuye isi.
Abaturage barakangurirwa guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative kuko aribwo gahunda zibafasha kwiteza imbere, gusa benshi baracyari ba nyamwigendaho kubera gutinya ko ubutaka bwabo bushobora kwibwa.
Abahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kubagezaho imbuto y’insina ya kijyambere cyabemereye kubaha.
Madame Carrie Turk uhagarariye banki y’isi mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga na banki y’isi mu turere twa Karongi na Rutsiro, tariki 23/10/2012, ashima intambwe imaze kugerwaho mu kuvugurura ubuhinzi muri utwo turere.
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo rikorera mu karere ka Musanze, ryiteguye kubonera umuti ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, kuko kizifashisha ikoranabuhanga ryacyo mu gutubura imbuto.
Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko umuco wa “Hinga Tugabane” ugomba guhagarara, bitewe n’ubutaka bwo kororeraho, bwahawe abaturage muri gahunda y’isaranganya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cya forode y’ifumbire mvaruganda gikunze kugaragara muri ako karere.
Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira gahunda yo gushinganisha ubuhinzi bwabo kuko ari yo yabafasha guhangana n’igihombo bashobora guterwa n’ibihe bibi birimo n’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhunzi, Agnes Karibata.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) hamwe n’ibigo by’ubwishingizi, kuri uyu kane tariki 11/10/2012, batangije uburyo abahinzi bazajya bishingana, kugirango ntibatinye gushora imari yabo mu buhinzi, bitewe n’ibiza bimaze igihe byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu.
Umushinga wihaye guteza imbere igihingwa cy’ikijumba ku isi hose (SASHA) watangiye igikorwa cyo guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda, wigisha kandi unafasha abaturage kubibyaza umusaruro kuburyo buteye imbere.
Akarere oa Huye gafite umwihariko wo kweza bwiz kurusha ahandi kubera imiterere y’ako, nk’uko bitangazwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta (ARDI) ufasha abaturage b’abakene kwiteza imbere binyuze mu myuga iciriritse, harimo buhinzi no ku bworozi.
Theogene Siborurema utuye aho bita i Cyarumbo yishakiye uburyo bwo kuhira imyaka akunda guhinga, yiganjemo inyanya n’intoryi, bwanafashishe n’abaturanyi be kuba yaratekereje icyo gikorwa.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko batangiye kubona ko muminsi iri imbere bazahura n’inzara kuko nta musaruro bagitegereje kubera ibura ry’imvura, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe, imvura izaramira imyaka yabo ihari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman, arasaba abaturage bo mu murenge ayobora ko muri uyu mwaka bagomba guhinga ibisambu byose bidahinze kugira ngo umurenge wabo uzabe ikigega cy’intara y’uburengerazuba.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Agnes Kalibata, ari mu bayobozi bashyikirijwe ibihembo n’Ihuriro Nyafrica Riteza Imbere Ibidukikije (African Green Revolution Forum) ku mugoroba wa tariki 28/09/2012 kubera uruhare mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi muri Afurika.
Norce Gatarayiha ufite kompanyi ihinga ikanatunganya Macadamia, aragira inama abahinzi bagenzi be bahinga iki gihingwa kudacikanwa n’iki gihe cy’ihinga kuko ariho bakura umusaruro mwinshi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu gihe cya vuba amakoro atazaba akoreshwa mu bwubatsi gusa, ngo ahubwo azabyazwamo ifumbire abantu bazajya bifashisha bafumbira imyaka yabo.
Umushinga wagenewe guteza imbere icyaro (RSSP) watewe inkunga y’amadorali y’Amerika miliyoni 80 ndetse wongererwa n’igihe cyo gukomeza gukorera mu Rwanda kugeza mu 2017.
Akarere Kayonza kahize guhinga soya ku buso bwa hegitari 3200, kugira ngo uruganda rwa Mount Meru Soyco ruzajya rutunganya soya rukayibyaza amavuta rutazagira ikibazo cyo kubura iyo gukoresha.
Ikibazo cy’imbuto ngo gishobora kuzagora abahinzi b’ibirayi muri iki gihembwe cy’ihinga A, bitewe n’uko ababihinga bataracengerwa n’isimburanyibihingwa rigomba kugenderwaho kugira ngo umusaruro w’ibirayi uboneke umeze neza kandi uhagije.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa amahugurwa ku buryo bwo kunoza ubuhinzi bw’urutoki, maze bavayo bagahinduka abafashamyumvire bakanafasha abahinzi bandi kuvugurura urutoki binyuze mu mashuri yo mu mirima.