Bugesera: Igishanga cya Nyaburiba kiratunganwa ngo cyongere guhingwamo umuceri

Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Nyaburiba giherereye hagati y’imirenge ya Ruhuha na Nyarugenge mu karere ka Bugesera barimo kugitunganya mu rwego rwo kukibyaza umusaruro wisumbuye.

Iki gishanga cyangiritse biturutse ku kuba imiyoboro yajyanaga amazi mu mirima ihingwamo umuceri yaracunzwe nabi n’abahinzi bagihingamo ariko cyane bigaturuka ku bahinga ibindi bihingwa ku nkengero zacyo basibye imiyoboro; nkuko bivugwa na Ruranganwa Emmanuel uyobora Koperative KORI Nyaburiba y’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga.

Agira ati “kuri ubu iki gishanga kiri gutunganywa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, tukaba tuzashyira hamwe n’abaturage bahinga imusozi tukajya twigira hamwe ibyaba imbogamizi no kubicyemura kugirango kitazongera kwangirika”.

Abahinzi basibura umuyoboro w'amazi uzajya ukoreshwa mu kuhira imirima y'imiceri.
Abahinzi basibura umuyoboro w’amazi uzajya ukoreshwa mu kuhira imirima y’imiceri.

Nzabonitegeko Ildephonse ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ruhuha avuga ko zimwe mu ngamba bafite ari uguhuriza hamwe aba bahinzi bose mu ishyirahamwe ry’amazi bita TUYABUNGABUNGE, bakazajya basaranganya amazi hakurikijwe ubuso buri umwe afite.

Ati “uretse uku gusaranganya amazi, bazanasiga na metero imwe haruguru y’umuyoboro bayitereho urubingo, kugirango amazi atazajya atwara ibitaka mu muyoboro”.

Igishanga cya Nyaburiba ubu ni ku nshuro ya kabiri gitunganywa, nyuma y’uko cyari cyaratunganijwe mu mwaka wa 2002 n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa PAM, muri uku kugitunganya bakaba bazacyongeraho hegitare 10 kuri hegitare 33 cyari gisanganywe.

Igishanga cya Nyaburiba ni kimwe mu bishanga bine bihingwamo umuceri mu murenge wa Ruhuha nyuma ya Gatare, Kibaza na Cyizanye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka