Hagiye guhuzwa imbaraga mu buyobozi hagamijwe kuzamura ubuhinzi n’ubworozi

Kwita ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bigiye kunonzwa no guhurizwa hamwe mu nzego nyinshi kugeza ugeze ku isoko, nk’uko byaganiriweho mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 13/5/2014.

Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri batandukanye bafite aho bahurira cyane n’ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi na ba guverineri bose bo mu Rwanda, yibanze ku cyakorwa mu rwego rwo guhuza imbaraga hagamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yatangaje ko biyemeje guhuza imbaraga mu kubaka inzego kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu, zizafasha gukangurira abaturage ikoreshwa ry’amafumbire n’imbuto no kunoza imihanda igemurira amasoko.

Yagize ati “Kureba uko umusaruro wakwiyongera, uko utegura igihembwe cy’ihinga, abantu bategura imirima bategura imbuto no kureba uburyo uwo musaruro ugera ku masoko. Uburyo iyo mihanda yarushaho kwitabwaho. Iyi nama ni ibyo byombi yasuzumaga byose bigamije iterambere ry’icyaro uko ryarushaho kwihuta.”

Kubaka ubushobozi hagamijwe guhindura imyumvire y’abaturage ku ikoreshwa ry’ifumbire ni kimwe mu bizakurikiranwa na MINALOC n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ikindi ni uko itangwa ry’ifumbire ryamaze kwegurirwa abikorera, nk’uko Minisitiri Agnes Kalibata yabitangaje.

Ati “Amafumbire arahari mu giturage aho abantu bashobora kuyagura icyo tugomba gushyiramo imbaraga ni ukugira ngo abantu duhindure imyumvire, bumve ko ntacyo dutegereje kiva kure kitari hano aho dutuye nk’abaturage.”

Yakomeje avuga ko imbuto nazo zigiye kwegurirwa abacuruzi kugira ngo ntibizongere guca muri MINAGRI no kongera uburyo ubuhinzi n’ubworozi bwabyazwa umusaruro. Ibi bije nyuma y’aho umusaruro w’igihugu wasaga nk’aho wadindiye, nk’uko Minisitiri Kalibata yabyemeje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi turabishyigikiye cyane ubuhinzi bwitaweho byakongera ubuzima bwiza ku batura rwanda, ariko hitabweho kurushaho kugereza ku gihe imbuto n’ifumbire ku bahinzi mu rwego rwo kugendana neza n’igihe cy’ihinga.

tenev.!!! yanditse ku itariki ya: 14-05-2014  →  Musubize

ibi turabishyigikiye cyane ubuhinzi bwitaweho byakongera ubuzima bwiza ku batura rwanda, ariko hitabweho kurushaho kugereza ku gihe imbuto n’ifumbire ku bahinzi mu rwego rwo kugendana neza n’igihe cy’ihinga.

tenev.!!! yanditse ku itariki ya: 14-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka