Hari kwigwa uburyo ibihingwa byabyazwa umusaruro bibitswe igihe kirekire

Impuke zo mu Rwanda n’izo mu mahanga n’abakora ubucuruzi bw’ibihingwa bihinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bahuriye mu nama i Kigali biga uburyo umusaruro wo mu Rwanda wagera ku rundi rwego rw’ikoranabuhanga mu kuwuteza imbere.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bitabiriye iyi nama yateraniye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’icungamutungo n’ibaruramari (CEM) kuwa gatatu tariki 21/1/2015, igikorwa cyateguwe n’ihuriro Nyarwanda ry’impuguke mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu birirwa (RFST).

Ass. Prof. Anastase Kimonyo watangije iri huriro yatangaje ko mu Rwanda abantu batarasobanukirwa n’ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga (Food Science) bigatuma umusaruro ubukomokaho utagira icyo umarira abantu n’ubukungu muri rusange.

Ati “Kugira ngo ubuhinzi butere imbere n’abahinzi babibonemo inyungu ku buryo ibyo bahinze byongererwa agaciro, tuvuge nk’urugero rw’inyanya. Inyanya ni ikintu gipfa vuba, nk’umuhinzi iyo yazijyanye ku isoko akazirirwana zimupfira ubusa".

Impuguke zaturutse mu gihugu cy'Ubudage no mu Rwanda ziraganira ku mbogamizi n'amahirwe ari mu Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi.
Impuguke zaturutse mu gihugu cy’Ubudage no mu Rwanda ziraganira ku mbogamizi n’amahirwe ari mu Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi.

Yungamo ati "Twebwe kubera ubwo bumenyi buhanitse tubyongerera agaciro tukabikora mu buryo bwa gihanga, wabishyira mu bikombe (Conserve), wakoramo umutobe. Ibyo byose mu Rwanda bikwiye kumenyekana kuko ubuhinzi budashobora gutera imbere butongerewe agaciro.”

Iri huriro rihuriwemo n’abantu bize ishami rya Food Science ryatangiriye mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), aho bamwe mu baririmo bakora mu bikorwa byo kongerera ibi bihingwa agaciro, bakanemeza ko ari ho hazaza h’ubuhinzi bw’u Rwanda.

Vestine Uwiringiyimana, ukorera Kaminuza y’u Rwanda nawe akaba yarize Food Science, yemeza ko kugira ngo abize iryo shami bashobore kugira icyo bamarira u Rwanda, hakwiye kubaho iterambere ry’inganda zihindura ibiryo kandi bikongererwa agaciro.

Ati “Mu Rwanda turacyafite ikibazo cy’inganda n’ibijyana n’inganda bihindura ibiribwa, ugereranyije no mu karere usanga u Rwanda rukiri inyuma, kugira ngo babashe guhaza isoko ry’u Rwanda n’iryo mu mahanga”.

Bimwe mu bikorwa bikomoka mu mbuto z'imboga zizwi nka Dodo byerekana ko abanyarwanda bagifite byinshi byo kumenya mu kongerera agaciro ubuhinzi.
Bimwe mu bikorwa bikomoka mu mbuto z’imboga zizwi nka Dodo byerekana ko abanyarwanda bagifite byinshi byo kumenya mu kongerera agaciro ubuhinzi.

Rumwe mu ngero zigaragaza ko u rwanda rukeneye inganda zitunganya ibiribwa ni zimwe mu nganda zashoboye kujyaho ubu zikaba ziri gutanga umusaruro. Muri zo hari izikora amafu y’ubugari n’ay’ibigori ashobora kubikwa igihe kirekire n’izindi zikora ibiryo bitandukanye.

Rutunda Bibishe ufite kompani ikora ibiribwa bitandukanye mu mbuto zikomoka ku gihingwa cy’imboga zizwi nka “dodo”, yemeza ko ari ibintu bikenewe cyane, kuko kugeza ubu hari imirire myinshi Abanyarwanda batazi kandi biba bikenewe.

Uruganda rwe rushobora gukora amafu y’ubugari bifashishije imbuto ziva kuri izo dodo, bagakora amandazi n’amafu y’igikoma n’ibindi byifashishwa mu kurwanya imirire mibi mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana.

Emmauel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hanakwiye Kwigisha Abaturahe Nk’abahinzi Uburyo Bwo Kubika Umusaruro Nubwo Waba Muke Kuko Kubikwa Nabi Kwawo Ntibihombya Nyirawo Gusa Ahubwo N’aba Mugura Cg Bawukoresha Cyane Cyane Nko Kwirema Mo Uburozi Bwakwica Mugihe Runaka Kubera Kuwubika Ahakonje,ahanduye,n’ibindi.

nkurikiyumukiza obed yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ni byiza ko ubuhinzi murwanda buvugururwa bukanahuzwa no gutanga umusaruro ufite icyo wungura ubuzima bw’abanyarwanda koko,ariko njye nsanga hanagombye kurebwa ku myigire yacu abiga food science hakongera ubumenyi-ngiro kuruta theory kdi bikanahuzwa n’iby’abiga crop production kuko umusaruro mwiza bombi bawufite munshingano,rero kongera abize food science nta tecnical knowledge ntibihagije pe! mutwongerere ireme rishingiye kungiro(practicals &visiting)byadufasha kugera ku cyerekezo k’imirire ibonereye u Rwanda.Murakoze Mukomeze Kuturebera Kure.

nkurikiyumukiza obed yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

ubwo aba banyabwenge bateranye bahavane ingamba maze ibihingwa bijye bibikwa igihe kinini maze bizakoreshwe igihe runaka bitarapfuye

roho yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ni byiza kwiga uko umusaruro uzabikwa hakiri kare, ariko se urahari cyangwa ni uvugwa muri za report gusa. Igishoboka ni uko ururi muri mutuel de sante no mu buhinzi ariko biteye. Muri repot umusaruro ni mwinshi cyane. Ariko niba mushaka gushira amatsiko muzajye ku masoko. Muzatahana igisubizo. Njye rero ndasanga iyi nama yo kwiga uko bazabika umusaruro w’ibihingwa yajyana no kwiga aho uwo bazabika uzava.

sjag yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka