Habonetse imbuto nshya y’imyumbati isimbura iyarwaye "kabore"

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahatangije gahunda yo gusimbuza imyumbati yarwaye indwara ya “Kabore” indi mishya iri kuvanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kugira ngo hasibwe icyuho n’igihombo cyasizwe n’iyafashwe.

Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa cyatangijwe tariki 22/01/2015 mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango kamwe mu turere tw’Igihugu tuzwiho ubuhinzi buteye imbere bw’imyumbati akaba ari na hamwe iyi ndwara ya Kabore yahombeje abaturage benshi umusaruro bari biteze.

Iyi mbuto nshya yatewe mu buryo butari busanzweho kuko yabanje guterwa umuti mbere y’uko abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari mu muganda batangira igikorwa cyo kuyitera ku mugaragaro.

Bamwe mu bahinzi bo muri uyu murenge wa Kinazi bavuze ko indwara ya Kabore mu myumbati yabahombeje byinshi ndetse igatuma n’amabanki yabizeye akabaguriza amafaranga bagirana nayo ibibazo byo kwishyurira igihe nk’uko bari babyemeranyijweho.

Bashimiye Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda ndetse bashima n’ubushake Leta yabigizemo igashakisha imbuto ishobora kuyisimbura.

Iyi mbuto y'imyumbati yavanwe mu gihugu cya Uganda.
Iyi mbuto y’imyumbati yavanwe mu gihugu cya Uganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yavuze ko indwara yateje igihombo mu baturage ndetse no mu ruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi rwubatse muri ako karere rukaba rwarabihombeyemo.

Yagize ati: “Abenshi mu bahinzi bacu b’imyumbati bari bafitiye banki n’ibigo by’imali amadeni ariko barahombye kuko ntacyo basaruye bityo impande zombi zibihomberamo ariko ni ibyishimo bikomeye ubwo Leta iboneye igisubizo iby’iki kibazo cyabayeho”.

Ibi byanishimiwe n’umuhinzi w’intangarugero muri uyu murenge wa Kinazi, Simpunga Félicien avuga ko kuba bongeye guhabwa imbuto nshya isimbura iyari isanzweho yafashwe n’indwara bakayirandura ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Yashimye umukuru w’igihugu Paul Kagame kimwe n’abo bafatanyije kuyobora asobanura ko buri kibazo cyose kivutse bagishakira igisubizo ari ibyo kwishimira nk’abaturage bose muri rusange.

Abayobozi babimburiye abandi mu kwerekana uko iterwa.
Abayobozi babimburiye abandi mu kwerekana uko iterwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda, Tony Nsanganira, wari umushyitsi mukuru muri iyi gahunda yavuze ko nyuma y’uko abahinzi bahombejwe n’indwara hakozwe ubushakashatsi bw’aho imbuto nziza yaturuka kugira ngo bafashwe kuyitubura bityo bave mu gihombo baguyemo.

Asobanura imbaraga zashyizwe muri ubwo bushakashatsi bwaho imbuto nziza yaturuka yagize ati: “Nitwahwemye gushaka ibisubizo bya kiriya kibazo niyo mpamvu ubu twabonye imbuto nshya twabavaniye mu gihugu cya Uganda”.

Amakuru y’inyongera yatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyanagize uruhare mu kugira ngo iyi mbuto iboneke aravuga ko bitarangiriye mu karere ka Ruhango gusa ahubwo no mu tundi turere tw’Igihugu tuberanye n’imyumbati izatangwamo igatuburwa kugira ngo icyuho cyabayeho gisibangane muri utwo turere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"Iyo hari ikibazo haba hari n’igisubizo" Bro kuri Minagri n’ibigo biyishamikiyeho.

Bravo yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka