Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa
Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.
Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.
Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.
Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.
Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.
Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.
Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 83 )
Ohereza igitekerezo
|
iyaba abagabo bose babokora byakabagendekeye uko. gusa namwe mujye mugerageza gukoresha imvugo itandagaza imana ngo yitabye imana kweli yari yarongoye umugore wabandi, be serious ku magambo mukoresha hato n’iyo mana itazabahana kuko muba muyibeshyera. ntishobora guhamagara umuntu nk’uwo yamujyana he ikamukoresha iki? gusa dukunda amakuru yanyu.
Ibihano biragwira, ariko umugabo ukurongorera umugore sukumurongora n’uko aba yasuzuguye nyirurugo, sha aba yakugaye peee abifashijwemo nuwo mwashakanye.
Nicyo cya muhima!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ubundi se ko imyobo yose ihisha ifuku iyo yishimira umugore we hari ikibazo yari kuba afite? arinze apfa azira ubusa nk’ubwo kubera iki koko? ariko Imana ihana neza kweri, ngaho rero ba runyanyasi bitonde kuko kwihutira ubusambanyi bukagukura mu rupfu nicyo gihembo cy’abanyabyaha!!!!!!!!!!!!!
AHAHAAAAA; Ba gacabyanzu baramenye, hari abazengerejwe bazahita bajya gushaka uwo muti, ngaho re!!!!
uwo mutype ni serious kuri chimie, nayizane hano ariko idakarishye (itavamo urupfu) maze duhane abashurashuzi se????
Mbega isi weee!! Yamuhaniyeho muyishyire no kuzindi mbuga wenda abantu twagabanya ubuhehesi n’abayobozi bakitonda ndabashimiye kubwiyinkuru niba ari ukuri.