Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa
Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.
Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.
Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.
Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.
Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.
Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.
Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 83 )
Ohereza igitekerezo
|
Ah...!!Uwo Mugabo Imana Iramwerekanye Kwer Naband Bahatorere Icirwa Ingeso Yubusambanyi Yabaye Ndase Mubantu.Mwino Misi Umenga Basaze Ni Mana Ntibakiyubaha!
eeee ariko nibe nu musambay umuroz i ye arenze kuko urozi arica haromo difaresi ariko imana ije ibababarira bizashira mwizere
Ibibintu Binteyeubwoba Pe
Eeee. abasambanyi and abarozi.com nidanger umugabo yamaze 1hour atera akabariro uwomugore yariyagowe to gusa muduhe number yuwo murozi niba mwabishora naho ubundi abasambanyi muragowe erega urakabikora urumusore cg umukobwa arks untu wubatse koko ntibikwiye rwose yego nimuminsi yanyuma turasatira umusozo wisi arko bisubireho abantu nkabokbs
Kabisa baduhe contact zuwo muvuzi nange agire uwo amvurira
ahaaa!!!akabasambanyi kashobotse.
ahaaaa!!!!abasambanyi akabo kashobotse.
Ahaaaa!!!abarozi baragwira,abantu nibakizwe bareke ubusambanyi
Yemwe bamucutse umumpe mwagarukiye aho!Ibi bibabere isomo
Eeee!! yapfuye nabi nukuri!! uwo muroziwe ararenze, uwamuzana inaha murwanda, twa gira agahenge kbsa.
Ahaaaa!!!! Ba Ruboro Bajyehehe?? Sha Bene Abo Barozi!!!!!!! Uwaduhamo Nki 10 Murwanda Badutosha Kbs Kuko Ba Ruboro Bashaka Gukama Izo Batoroye Bareze Murwanda. Ntawe Ukiva Murugo Ngoyizereko Umugore Asigaye Amahoro?
ehhh ni danger kbs bibere isomo abandi