Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa

Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.

Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.

Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.

Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.

Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.

Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.

Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 83 )

ehhh ni danger kbs bibere isomo abandi

diane yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

Mbega Mbega Mbega Weee! Ee Ee Ee Eee!!. Uburozi.Com Abasambanyi Cyane Cyane Abacana Inyuma Mwikosore, Bitabaye Ibyo Muzajya Muririmba Urwo Mubonye! Umuti Wabonetse Kubagabo Nuyu: <www.Guhagarikaigitsinaukwezikose.com&gt; > Kubagore Bo Simbizi Gusa Nabo Babigeho Sibyora?

Uwimana Valens yanditse ku itariki ya: 10-08-2016  →  Musubize

eeeee!!!!!ni Danger man gusa ba ruboro muffin be

Eric yanditse ku itariki ya: 5-08-2016  →  Musubize

biratangaje kbx uwo muntu ubanza yari aroze

hugues yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

mbega ikosora!!!!!!
ndemeye abarozi babaho uwo mugabo yarakosheje ariko nanone abarozi nkabo iwacu mu Rwanda ntitubakeneye

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

mbega ikosora!!!!!!
ndemeye abarozi babaho uwo mugabo yarakosheje ariko nanone abarozi nkabo iwacu mu Rwanda ntitubakeneye

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Iryonisomo Bantubakuru, Murebereho, Nyamwanga Kumva Ntiyanzekubona. Nahanyagasa Pee!

Musabyimana Bosco yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

Nukuri uwiteka yakoze kurinda uwo muzirantenge gusa uwo kwifatd byananiye azagane muganga aboneze urubyaro burundi.

Eric yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

manawee!! birantangaje gusa nyabuneka abarako ubusambanyi nimubireke kuko ntanzira nziza zibamo gusa mwese nimukizwe

nduwihirwe manayanjye yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

ahhh ni ibitangaza gusa

Michael Teater yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

abasambanyi murabe menge. ni m u bireke kuko ntacyo bimaze.ese abagore banyu cyangwa abagabo banyu ntibameze nkabandi?

ariko nabihorera namwe mudabanye da.

BIGIRIMANA SAMUEL yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

abasambanyi murabe menge. ni m u bireke kuko ntacyo bimaze.ese abagore banyu cyangwa abagabo banyu ntibameze nkabandi?

ariko nabihorera namwe mudabanye da.

BIGIRIMANA SAMUEL yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka