Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa
Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.
Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.
Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.
Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.
Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.
Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.
Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 83 )
Ohereza igitekerezo
|
yahawe isomo ryo muburiri abandi bameze nkawe ni barebereho
Abafite ingeso yo kwinjirira ingo z’abandi barabe bumva. Ntimumpeho
Abarozi Imana Izabahana
Abapfubuzi,muragowe,abobadamu,bafisabagabo,bareke,mufuburibishomeri,vyashomyabagabo.
ni danger pe
mwese ntawabagize abacamanza. Hari uwavuze ngo"nibamutere ibuye " reba ibyawe, ejo ataba wowe
uvuze ukuri muvandi.ngo utararubyariye araruhekeye.
Uri nde ngo ucire mwene so urubanza.
Uwo Mugabo Yari Yarenze Ahubwo Nigume Ihagaze Mpaka!
ruriye uwishwe rutibagiwe uwishe
ahwiii! !!!! bapfubuzimwe muzabona rekatuzatumeho
abobahanga muguhana
mazemwirebere
bage bumva!ubwo busambanyi!
Ngaho nimumutere amabuye