Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa
Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.
Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.
Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.
Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.
Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.
Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.
Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 83 )
Ohereza igitekerezo
|
aha abapfubuzi bafite ibibazo nibashaka bimenye
Uwomuhannyi
Aziguhanape.
Gus,abasambanyi
nibumvirehoyendanti
bazongera.
UYU MUNTU KO AHARENGANIYE RA ! UWO MUROZI AGEZE INO IWACU ABAPFUBUZI BAHURA NI BIBAZO PEE!!..
Heheee!Igitsina Kirarikoze! niyitahire nyine yari yaratuzengereje!
yooooo imana imwakire mubayo azize ibintukoko birababaje pe
ntakundi byagenda azize iraharye satani amwakire mube.
Arikokoko Uwomurozi Iyatamwica Guryokoko?Nabadawidi Kobasambanyije Umugorewumugaraguwe Imana Ikamubabarira?Singaye Uwasambanye Ahubwo Ngaye Uwaroze?Imana Izakire Uwomugabo?
Imana ntiyakwakira umusambanyi waphuye atihannye ibyaha bye ningeso ze mbi.
bose ndabagaye kuko mwijuru ntihazajyayo umujura cyangwa umurozi nuko rero bose bakeneye imbabazi z’Imana
Imana iramuhana se?
mumuturangire ndumva yodufasha kutuvurira abacu
uwo mugabo namwemeye kabiza ahubwo uzubwenge niyumve octopus umwuka abwira amatorero kubaha uwiteka nibwo bwenge nabandi bibabere isomo
Uwo mugabo wamukosoye nibyo ahubwo umudukopa akaduhanira abiyita ngo abapfubuzi badusenyeye ingo
ni dange wallah
yoooo! sibwo Aziz akabariro gusa Imana imwakire mubayo