Yitabye Imana amaze ukwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa

Mu cyumweru gishize, Cuthbert Kasikai Majada, umuyobozi wungurije wo mu gace k’ahitwa Chiwara mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana amaze kwezi kose igitsina cye cyaranze kugwa azira kuba yarasambanyije umugore wa mwishywa we.

Mwishywa w’uyu muyobozi, amaze gufatira mu cyuho Kasikai asambanya umugore we, yirinze kugira icyo abikoraho muri ako kanya ahubwo abimbwira abaturanyi be ko uwo mugabo umuvogera urugo agiye kuzamuha gasopo akamwihanangiriza.

Nyuma y’iminsi micye abafashe nibwo igitsina cya Majada cyatangiye kujya gihagarara nticyongera gushobora kugwa, mu gihe cy’ukwezi yaba ari mu mibonano mpuzabitsina cyangwa atayirimo.

Ikinyamakuru Standard media cyandikirwa muri Kenya dukesha iyi nkuru, kivuga ko kuva icyo kibazo kibaye kuri uwo muyobozi yatangiye guhoza umugore we ku nkeke batera akabariro ntanyurwe.

Byaje kugeza n’ubwo hashira igihe cy’isaha yose atarangiza, nabwo yarangiza igitsina cye kikongera kikamuhagurukana.

Ukwezi gushize uyu muyobozi yajyanwe kwa muganga kugira ngo hasuzumwe iby’icyo kibazo cye yari yihariye ariko biranga birananirana, nk’uko Standard media ikomeza ibivuga.

Nyuma y’umunsi umwe ajyanwe mu bitaro yahise agwayo, kuko abaganga bari bananiwe kugira icyo bakora kuri ubwo burwayi bwe. Ariko hirya no hino inkuru yari yabaye kimomo ko uwo muyobozi apfuye azira gusambanya abagore batarabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 83 )

Uwo musore n’ubwo yihoreye bwose ariko iryo ni isomo abasambanyi bose bari bakwiye kureberaho!Abantu bahinduye ubusambanyi nk’ibikino nyamara ntibazi uko ab’i Sodoma na Gomora byabagendekeye!Ariko bakwiye kumenya ko n’ubwo Imana yakwirengagiza kubahana bari mu isi ariko iherezo ni ukurimbuka mu muriro utazima!Nibibane bakizwe Yesu ababarire naho ubundi Nyamwanga kunva ntiyanze no kubona!

Patrick yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

iyaba bose byagendaga gutya

yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

iyaba bose ndavuga abagabo baca inyuma abo bashakanye byabamereraga kuriya bahavana isomo uzi ukweezi kose igitsina gihagaze biratangaje kandi bikwiriye kubera isomo abo ibitsina byananiye ariko uretse n’isomo udatinya Imana we ntiyatinya na sida bambe benshi baba barashize bagahitamo guhitana imbaga RUREMA TABARA URWANDA URUKIZE UBUSAMBANYI KUKO BURAKABIJE. MBESE KOKO TUZAGIRA DUTE? TURENGERE MANA KUKO WAKIJIJE ABISIRAEL UKABAMBUTSE INYANJA ITUKURA NATWE DUKIZE UBUSAMBANYI. MUGIRE AMAHORO Y’IMANA MWIRINDA UBUHEHESE OTHERWISE U WILL GET PUNISHMENT LIKE THAT. BE CAREFULLY NICE NIGHT ALL VISTORS OF THIS WEBB

rekeraho yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

yeweweeeee birababaje pe!nabandi bumvireho,iherezo ry’icyaha n’urupfu.

ingabire dinnah yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Mbega,mbegaaaaaaaaa

MAJORO yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Nukuri bibiriya ivugako nta mahoro ya abanyabyaha niko uwiteka avuga. Uwo mugabo yahuye ningaruka yo gukora icyaha bidatinze.

Munyeshya jerome yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Nukuri bibiriya ivugako nta mahoro ya abanyabyaha niko uwiteka avuga. Uwo mugabo yahuye ningaruka yo gukora icyaha bidatinze.

Munyeshya jerome yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ijambo ry’Imana riravuga ngo igihembo cy’ibyaha ni urupfu,ntamahoro y’umunyabyaha niko Uwiteka avuga, ubusambanyi ni bubi bugira ingaruka mbi mu muryango.

Uwihoreye yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Abagabo nkabo nicyogihano baribakwiriyekubona,Iyaba byageraga nahano Iwacu baruhehesi bakabon’Isomo.IMANA Ikwiriye gutabara.

BAHATI CLAUDE yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

mbega igihano gikarishye!!!ikibabaje nuk’ashobora kuba yaritabye rurema ntan’imbabazi asize asabye, icyambwir’ibanga ribamo!!!!!!!!!!!!!!!

tumukunde patrick yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

ibyo bihano birakenewe no mu Rwanda kuko gucana inyuma bimaze gutera asyi

yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

mukomereze aho ni byiza

iradukunda emanuel yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka