Umugabo yatakaje telefone yo mu bwoko bwa ‘iPhone’ mu mezi 10 ashize, ubwo yarimo akora siporo yo kugenda bagashya mu bwato butoya we n’umuryango we, iyo siporo bakaba barayikoreraga mu mugezi wo mu Bwongereza witwa Wye (River Wye).
Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora ibintu bihambaye mu izina ry’urukundo.
Uwitwa Mukakimenyi kuri ubu utwite avuga ko yagiye kwipimisha inda ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akahasanga abaganga bamubwira ko inkari ze zikenewe kugira ngo zizakorwemo imiti yafasha bagenzi be badashobora gusama, na bo bakaba babona urubyaro.
Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.
Umugabo w’umurobyi wo mu gihugu cya Thailand yajyanywe kubagwa byihutirwa kugira ngo ifi yari yamwinjiye mu muhogo ivanwemo.
Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.
Igisasu cyo mu gihe cy’Abakoloni kitigeze giturika cyabonetse mu gace ko hagati muri Kenya ubwo abaturage bakibonaga mu murima bakagira ngo ni ikijumba cya rutura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, umuturage utahise amenyekana umwirondoro, yasanzwe mu rutoki rw’uwitwa Baguma bakunze kwita Kibaruma asinziriye, bakeka ko yari aje kwiba igitoki agafatwa n’imiti.
Ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda, bifatanyije n’isi yose mu isengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bizihiza umunsi w’Ilayidi(Eidil-Fit’ri). Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, ubwo bifatanyaga n’Umuryango mugari w’Abayisilamu bahabarizwa, bagaragaye mu myambaro ya (…)
Ku wa 05 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganyijwe ubukwe bw’abageni twahaye amazina ya Mukansanga Olivia na Mugenzi John bukabera i Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare. Icyakora umunsi w’ubukwe warageze, abagiye kurongora basanga umukobwa ntawubarizwa iwabo, ubukwe burasubikwa.
Abagabo batatu b’Abanyafurika batawe muri yombi muri Algeria bazira kwiyoberanya, bakigira nk’abagore b’Abarabu kugira ngo babashe kugera i Dubai.
Umugabo w’ahitwa mu Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabitswe ko yapfuye, abe bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ari muzima.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba yibera ku muhanda, ubu ngo akaba amaze imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya Siyansi batangazwa n’ukuntu ngo afite ubuzima bwiza.
Umugabo wo mu Buhinde wari umaze imyaka itanu atagenda, atanavuga kubera impanuka y’imodoka, yongeye kubishobora byombi nyuma yo gukingirwa Covid-19.
Umugabo w’Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi watewemo umutima w’ingurube, abaganga ubu bakaba bavuga ko ameze neza.
Patrick Isumbabyose ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Akiri muto yaje guhura n’uburwayi bwamusigiye ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Umusore witwa Ganza Bertin w’imyaka 27 hamwe na bagenzi be babiri, bakoze urugendo rw’iminsi ine rungana n’ibirometero 148 mu rwego rwa siporo n’ubukerarugendo, barutangiriye i Kigali ku Giti cy’inyoni barusoreza mu mujyi wa Rubavu.
Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Abantu batahise bamenyekana bacukuye imva ya nyakwigendera Veronika Wambali witabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko, agashyingurwa ku itariki 26 Ukuboza 2021 mu irimbi ry’ahitwa Mwangaza muri Mpanda. Bukeye bwaho abantu bahanyuze basanze yataburuwe, isanduku yari irimo umurambo irapfundurwa isigara irangaye.
Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi azira kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.
Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga igikwiye kurebwa mbere ari ikamba kurusha umwambaro, ariko agira amakenga ku bashinzwe kwambika abajya mu marushanwa.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Umugabo wo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya biravugwa ko yaketse ko umugore we yaba amuca inyuma, yigira inama yo kumuca imyanya y’ibanga.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Itolwa , mu Karere ka Chemba mu Ntara ya Dodoma, umugabo witwaga Juma w’imyaka 34 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kwikata igitsina (ubugabo).
Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.
Michael Jordan icyamamare mu mukino wa Basketball, inkweto yakinishije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), zaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 470 mu madolari muri cyamunara (ni ukuvuga angana na miliyari imwe na miliyoni 470 mu mafaranga y’u Rwanda).
Mutuyeyezu Alexis wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero uherutse gushyingurwa n’umuryango utari uwe yashyinguwe mu cyubahiro n’umuryango we nyuma yo kongera kumuvana aho yari yashyinguwe mu murenge wa Gatumba.