Bashyikirijwe urukiko bazira kwituma muri pariki y’inyamaswa

Abanya-Kenya babiri bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwituma muri pariki ibamo inyamaswa z’ishyamba.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, abo bantu babiri binjiye mu ishyamba rwihishwa, bajya kuryitumamo abarinzi ba pariki barimo bacunga umutekano barababona.

Abafashwe ndetse bakagezwa imbere y’urukiko, ni abantu babiri, bakaba bakurikiranyweho kwinjira muri Pariki y’inyamaswa ya Nairobi bakajya kuyitumamo.

Abo bagabo, Josephat Bogonko na Isaac Simiyu bagejejwe imbere y’urukiko rw’ahitwa i Kibera, bahakana ibyo baregwa imbere y’Umucamanza mukuru Ann Mwangi. Nubwo abaregwa bireguye bahakana icyaha, ariko urukiko ngo ni rwo ruzafata umwanzuro.

Mu kwiregura, abo bagabo bavuze ko bari muri pariki, batoragura amacupa ya pulasitiki, nyuma bumvise bakubwe, bajya ahantu kwiherera.

Aba bagabo bavogereye pariki y'inyamaswa mu buryo butemewe zashoboraga no kubagirira nabi
Aba bagabo bavogereye pariki y’inyamaswa mu buryo butemewe zashoboraga no kubagirira nabi

Umucamanza yavuze ko nibahamwa n’icyo cyaha, bazahanishwa gutanga ihazabu y’Amashilingi 50,000 ya Kenya (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 440 mu mafaranga y’u Rwanda).

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rw’abo bagabo, uzasomwa ku itariki 11 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe turabakunda cyane abobagabo icyah nikibahama bahanwe kuko batwangirije ibidukikije

irasubiza bonheur yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka