Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.
Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo. Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga ko (…)
Umuherwe Oleg Tinkov washinze Banki ikorera kuri Interineti (banque en ligne) yitwa Tinkoff, yamekanye guhera mu myaka ishize, yatangaje yo yamagana intambara yo muri Ukraine.
Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemereye ikigo cy’Abafaransa cyitwa Carmat gusubukura gahunda cyari cyahagaritse mu mwaka ushize wa 2021, yo gutera mu bantu imitima y’imikorano.
Abaturage ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye cyangwa bava mu mujyi wa Uvira bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, babanza kunyura mu Karere ka Rusizi mu Rwanda, aho bakora ibilometero birenga 40, kugira ngo bongere basubire mu gihugu cyabo, mu mujyi wa Bukavu.
Abantu benshi bagiye ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran, kwishimira Elnaz Rekabi ukina umukino wo kurira, wakoze irushanwa muri Korea y’Epfo atambaye igitambaro mu mutwe kizwi nka hijab, bamwita intwari.
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.
Abanya-Kenya babiri bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwituma muri pariki ibamo inyamaswa z’ishyamba. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, abo bantu babiri binjiye mu ishyamba rwihishwa, bajya kuryitumamo abarinzi ba pariki barimo bacunga umutekano barababona.
Umwubatsi w’Umunya-Yemen witwa Hashem Al-Ghaili, aherutse kuganira na Televiziyo y’Abanyamerika (CNN), agaragaza ishusho ya hoteli yifuza kubaka ikoherezwa mu kirere kwiberayo imyaka n’imyaniko, itaragaruka ku Isi.
Mu Buhinde hari isoko rigurirwamo abagabo, ibiciro bikagenwa hagendewe ku mashuri bize, imiryango bakomokamo n’ibindi. Mu myaka isaga 700, muri Leta ya Bihar mu Buhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abagore cyangwa abakobwa bazana n’imiryango yabo, bakaza kugura abagabo.
Umugabo witwa Joey Lykins w’imyaka 35 y’amavuko, yatangajwe no kumenya ko iherena yabuze ubwo yari aryamye nijoro mu myaka itanu ishize, ryabonetse muri kimwe mu bihaha bye.
Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.
Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, mu masaha y’ijoro, nibwo Polisi yo mu Mujyi wa London yafashe umugabo imufatiye kuba yari yegereye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, aho wari uruhukiye muri ‘Westminster Hall’ kugeza ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ubwo uba ugiye gutabarizwa.
Si kenshi wakwibwira ko hari ibitaro n’amarimbi byagenewe inyamaswa cyane cyane izitaribwa nk’imbwa n’injangwe, ariko mu Rwanda izo serivisi ziratangwa.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.
Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.
Daniel Bagaragaza uzobereye mu gutoza imbwa kuva mu mwaka wa 2007, avuga ko yashoye miliyoni 17Frw mu kugura ubutaka bwo kuzajya ahambamo imbwa n’injangwe zapfuye.
Ibyo byabaye ku musore w’imyaka 31 mu Mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, utifuje ko amazina ye atangazwa, nyuma y’uko atonganye n’umukobwa wari umukunzi we, babanaga mu nzu ahitwa i Gangnam-gu, bapfa ko akoresha nabi amafaranga.
Abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abubakaga inzu y’igorofa iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro, batangaye nyuma yo kuvumbura ibigega bya lisansi byari bimaze igihe bitabye mu mbuga y’ahari kuzamurwa igorofa.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Sierra Leone witwa Mohamed Buya Turay, yoherejwe mu ikipe nshya yitwa Malmö FF yo muri Suwede, mbere gato y’ubukwe bwe, bituma ananirwa kubuzamo, yohereza umuvandimwe we kumusimbura muri ibyo birori.
I Gikondo hafi y’ahabera imurikagurisha (Expo) mu Mujyi wa Kigali, igisiga giherutse gucunga ku jisho uwotsaga inyama (mucoma) kimwiba burusheti imwe mu zo yari yokeje, ababibonye birabatangaza.
Umugabo witwa Dharamdev Ram w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka ahitwa Bihar mu Buhinde, ubu yabaye icyamamare mu Mudugudu wa Baikunthpur atuyemo ndetse no mu gihugu cye nyuma y’uko bitangajwe ko amaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) atoga.
Dexter, ni imbwa yo muri Leta ya Colorado muri Amerika, ikaba ifite imyaka irindwi y’mavuko, ubu iri mu nyamaswa zitanga icyizere hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko yiyigishije kugenza amaguru abiri, ubwo yari imaze gukora impanuka y’imodoka igacika ay’imbere, cyangwa se ayo twakwita amaboko, ubu ikaba yabaye icyamamare ku (…)
Ibi bibaye amateka kuko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.
Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.
Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.
Umuhanzi w’Umunya-Canada uzwi cyane mu njyana ya ‘rock’, Randy Bachman, yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize, biturutse ku mufana we wayibonye mu Buyapani, nk’uko byatangajwe na France 24.