Mu gihugu cya Mexique umugabo witwa Carlos Alonso, utuye mu mujyi wa Monterrey, yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gukomeretswa n’inkota iri ku ishusho ya Malayika Mikayire, ubwo yageragezaga gushaka kwiba iyi shusho.
Muri Kenya, Polisi irashakisha umufungwa watorotse ibitaro kandi yari yambitswe amapingu, mu rwego rwo kwirinda ko yacika.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, baribaza niba umuntu bikekwa ko yari umujura agakingiranwa mu nzu, niba yari umuntu nyawe cyangwa igini kuko inzego z’umutekano zahageze zikamushakira mu nzu zigaheba, ntihaboneka n’aho yaciye agenda mu gihe n’inzu yari igoswe.
Muri Afurika y’Epfo hari Umupasiteri uvuga ko asengera abantu bakabona ibitangaza bitandukanye, na vuba aha kuri Noheli hari abo yasezeranyije kubona ibyo bitangaza, gusa bisaba ko umuntu abanza kwishyura amafaranga runaka bitewe n’icyo yifuza, kuko ibiciro bitandukanye hagendewe ku cyo ushaka isengesho yifuza.
Hari abantu bahimba ibinyoma bitandukanye bagamije kutishyura amadeni baba bafite, ariko harimo n’abahimba ibinyoma biteye ubwoba kurusha abandi. Urugero ni umugore wo muri Indonesia wahimbye ko yapfuye ndetse akifotoza yitunganyije nk’uko batunganya umurambo, ubundi agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, ahunga (...)
Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.
Umubyeyi witwa Zawadi Msagaja w’imyaka 20 y’amavuko, utuye ahitwa i Mahaha mu Karere ka Magu, mu Ntara ya Mwanza, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo gushyingura umwana we ari muzima kugira ngo abone ubukire.
Abanyeshuri b’abakobwa bagera kuri 70 bangiwe kwinjira mu birori byo kurangiza amasomo (graduation) kubera ko bari bitejeho inzara zitari izabo.
Abana bari mu myaka yo hasi usanga bakunze gushyira mu kanwa ibyo babonye byose, rimwe na rimwe bakanabimira, ku buryo byanashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni yo mpamvu ababyeyi bahora bibutswa gushyira ibintu babona byateza ibibazo aho abana badashyikira.
Muri Uganda ahitwa Kasese, umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri (2), yarokotse urupfu mu buryo bw’igitangaza, nyuma yo kumirwa n’imvubu, ikaza kumuruka akiri muzima.
Umugore wo muri Kenya witwa Monica Wambugha Rachael Kibue, akunda injangwe cyane ku buryo ubu ngo atunze izigera kuri 400 iwe mu rugo, harimo n’izo atoragura abandi bazitaye mu bikarito, cyangwa se izabaga zajugunywe zizerera mu mihanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), cyasabye abantu bahagaritse ubucuruzi ko bahagarikisha nimero iranga usora (TIN) mbere y’itariki 15 Mutarama 2023.
Umugore utuye ahitwa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe no gukora ubukwe bwo mu nzozi ze, mu gihe yari mu bitaro aho arimo avurirwa indwara ya kanseri.
Umugore w’imyaka 32 wo mu Mujyi wa Belfast muri Irelande, yatangiye guhuma nyuma yo gushyirisha ‘tattoos’ imbere mu maso, rimwe akarishyiramo ibara ry’ubururu, irindi akarishyiramo ibara ry’idoma (blue and purple), n’ubwo umwana we w’imyaka irindwi yari yamusabye kutabikora.
Impanga z’abana icyenda ari na zo zonyine zifite uwo mwihariko cyangwa se agahigo ko kuvukira rimwe ari umubare munini kandi bakabaho, batashye mu gihugu bakomokamo cya Mali bameze neza bose, nyuma yo kumara amezi 19 muri Maroc aho bavukiye.
Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.
Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo. Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga (...)
Umuherwe Oleg Tinkov washinze Banki ikorera kuri Interineti (banque en ligne) yitwa Tinkoff, yamekanye guhera mu myaka ishize, yatangaje yo yamagana intambara yo muri Ukraine.
Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane.
Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemereye ikigo cy’Abafaransa cyitwa Carmat gusubukura gahunda cyari cyahagaritse mu mwaka ushize wa 2021, yo gutera mu bantu imitima y’imikorano.
Abaturage ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye cyangwa bava mu mujyi wa Uvira bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, babanza kunyura mu Karere ka Rusizi mu Rwanda, aho bakora ibilometero birenga 40, kugira ngo bongere basubire mu gihugu cyabo, mu mujyi wa Bukavu.
Abantu benshi bagiye ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran, kwishimira Elnaz Rekabi ukina umukino wo kurira, wakoze irushanwa muri Korea y’Epfo atambaye igitambaro mu mutwe kizwi nka hijab, bamwita intwari.
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.
Abanya-Kenya babiri bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwituma muri pariki ibamo inyamaswa z’ishyamba. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, abo bantu babiri binjiye mu ishyamba rwihishwa, bajya kuryitumamo abarinzi ba pariki barimo bacunga umutekano barababona.
Umwubatsi w’Umunya-Yemen witwa Hashem Al-Ghaili, aherutse kuganira na Televiziyo y’Abanyamerika (CNN), agaragaza ishusho ya hoteli yifuza kubaka ikoherezwa mu kirere kwiberayo imyaka n’imyaniko, itaragaruka ku Isi.
Mu Buhinde hari isoko rigurirwamo abagabo, ibiciro bikagenwa hagendewe ku mashuri bize, imiryango bakomokamo n’ibindi. Mu myaka isaga 700, muri Leta ya Bihar mu Buhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abagore cyangwa abakobwa bazana n’imiryango yabo, bakaza kugura abagabo.
Umugabo witwa Joey Lykins w’imyaka 35 y’amavuko, yatangajwe no kumenya ko iherena yabuze ubwo yari aryamye nijoro mu myaka itanu ishize, ryabonetse muri kimwe mu bihaha bye.
Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.
Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, mu masaha y’ijoro, nibwo Polisi yo mu Mujyi wa London yafashe umugabo imufatiye kuba yari yegereye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, aho wari uruhukiye muri ‘Westminster Hall’ kugeza ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ubwo uba ugiye gutabarizwa.