Muri Amerika, umugabo w’imyaka 48 yikubise hasi nyuma y’uko umutima uhagaze bitunguranye, nyuma y’iminota 10 gusa asezeranye n’umukunzi we.
Urukiko rwategetse Minisitiri Alfred Mutua, ushinzwe ububanyi n’amahanga, kwimura ubwiherero bwo mu nzu ye, nyuma y’uko arezwe n’umuturanyi we witwa Felicita Conte, ko yabushyize ahegeranye n’aho arira, none bikaba bimubangamiye.
Umusaza witwa Masasila Kibuta w’imyaka 102 y’amavuko, yasezeranye n’umugore we Chem Mayala w’imyaka 90 y’amavuko, bakaba basezeranye imbere ya Padiri mu rwego rwo kwiyegereza Imana, nk’uko byatangajwe na Masasila Kibuta.
Mu Bushinwa, umugabo yirukanywe n’umukoresha we kubera ko yamaraga umwanya munini cyane mu bwiherero, kandi ari mu masaha y’akazi, aho bivugwa ko yajyaga mu bwiherero akamaramo igihe kiri hagati y’iminota 47 n’amasaha atandatu (6).
Polisi y’ahitwa Osun muri Nigeria, yafashe umujura wiba za telefone uzwi cyane ku izina rya Saheed Abioye, ariko bakunda kwita ‘Anini’, nyuma yo kwiba telefone 10 z’abakirisitu mu rusengero nyuma agahita arusinziriramo.
Abana bane bava inda imwe basanzwe mu ishyamba rya Amazone, nyuma y’iminsi 40 habaye impanuka y’indege yabaye tariki ya 01 Gicurasi 2023, igahitana abapilote babiri na mama w’abo bana.
Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wo muri Colombia, yavugishije benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kuvugira kuri Televiziyo yitwa TV Malambo yo muri icyo gihugu, ko yaba yaratewe inda n’imbaraga zidasanzwe.
Muri Amerika, Urukiko rwa California rwarekuye umugabo wari umaze imyaka 33 afunzwe, nyuma yo kumwibeshyaho agafungirwa icyaha atakoze.
Muri Uganda, umuzamu w’imyaka 67, witwa Karim Kanku, avuga ko Leta imufite umwenda wa Miliyoni 1.8 z’Amashilingiu ya Uganda, ayo akaba ari ibirarane by’umushahara we w’amezi icyenda, ari byo byatumye afungirana abo bakozi.
Umugore yafashwe nyuma y’uko bimenyekanye ko yakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe, avuye ku bagabo umunani (8), buri wese muri bo azi ko umwana ari uwe, bikaba byarabereye muri muri Afurika y’Epfo.
Byabaye nk’igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w’imyaka 54 y’amavuko yabyaraga impanga z’abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y’iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n’uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite (...)
Robert Pershing Wadlow, ni Umunyamerika wavukiye mu mujyi wa Alton mu Ntara ya Illinois mu 1918, akaba ari we wabaye muremure kurusha abandi bose ku Isi kugeza ubu.
Mu buryo bw’igitangaza, abana babiri b’impinja batabawe nyuma yo kubabona bareremba mu Kiyaga cya Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biturutse ku biza by’imyuzure biherutse kwibasira u Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Iperereza ryakozwe ku murambo (ibuye), ryagaragaje ko umugore witwa Amina Abdallah yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, agamije gushimisha umugabo we.
Polisi yo muri Kenya yataburuye imibiri y’abantu mu mva zisaga 12, bikekwa ko ari iz’abantu ba rimwe mu matorero ya gikirisito, bivugwa ko bizeye ko bajya mu ijuru nibaramuka biyicishije inzara.
Umwana na nyina bahurijwe mu Majyepfo ya Turukiya, nyuma y’uko ibipimo bya ADN byemeje ko uwo mwana w’umukobwa ari uw’uwo mubyeyi.
Umugabo witwa Jonathan Jacob Meijer ukomoka mu Buholandi ariko utuye muri Kenya , bivugwa ko kugeza ubu amaze kubyara abana 550 , kuko atanga intanga ngabo (un donneur de sperme).
Polisi irashakisha imfungwa yahimbye urupfu rwayo, igatoroka Gereza, nyuma ibizamini bya DNA bikagaragaza ko umurambo wabonetse aho yari afungiye utari uwe.
Umusore w’imyaka 21 yaretse kujya mu ishuri ajya gusura umukunzi we, maze apfirayo bitunguranye, mu gihe ababyeyi be bari bazi ko ari mu kigo aho yigaga.
Umupasiteri wo mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo witwa Siva Moodley, ngo yapfuye ku itariki 14 Kanama 2021. Ubu hari hashize imyaka hafi ibiri, umurambo we uri mu buruhukiro(morgue), kugeza ubwo hasohotse icyemezo cy’urukiko kugira ngo ashyingurwe.
Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu (3) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishe umuvandimwe we amurashe mu buryo bw’impanuka.
Mu Buhinde, umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko, yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kwisanga mu cyumba cyo gukoreramo ibizamini ari wenyine mu bakobwa amagana, ahita yikubita hasi atakaza ubwenge ahita ajyanwa ku bitaro.
Paschal Kaigwa Mariseli w’imyaka 21, w’ahitwa Bukoba muri Tanzania, akekwaho kwica uwitwa Hadija Ismail w’imyaka 29, babanaga mu nzu amukubise ikintu mu mutwe, ubu ari mu maboko ya Polisi yo mu Ntara ya Kagera, nyuma yo kumara iminsi itandatu (6) yihishe , maze inzara ikamuvana aho yari yihishe.
Umwongereza witwa Percy Shaw, mu myaka 85 ishize yari atwaye imodoka mu mujyi wa Yorkshire yerekeza iwabo muri Boothtown, ariko kubera ko ikibunda cyari kibuditse kandi ari ninjoro ntiyabashaga kubona umuhanda neza.
Sosiyete y’ahitwa Chengdu mu Bushinwa, ikora mu bya Logistics (Chengdu Ant Logistics), irashimirwa kuba isaba abashaka akazi ndetse n’abagatanga kwambara ‘masks’ zihisha amasura yabo mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu waje gusaba akazi warenganywa hagendewe ku buryo agaragara ku isura.
Akanyoni gato ko mu bwoko bwitwa parakeet karokoye ubuzima bw’umuryango wose nyuma yo kuvuza amajwi adasanzwe mbere y’uko umutingito simusiga wibasira Igihugu cya Turukiya.
Mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abasilibateri muri imwe muri komine zo muri Philippines, bahawe ibihembo bijyanye n’amasaha y’umurengera bakoze, hagamijwe kubereka ko hari umuntu ubakunda.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isanzure (NASA), kivuga ko cyabonye ishusho idasanzwe ku mubumbe wa Mars, imeze nk’uko umuntu yashushanya inyamaswa y’ikirura (bear).
Ubundi abaturage bo mu Misri bari bamenyereye ko iyo bagiye kugura ibintu bihenze nk’imodoka, imashini zo kumesa n’ibindi, bishyura mu byiciro (macye macye), ariko ubu kubera gutakaza agaciro kw’ifaranga ryo muri icyo gihugu, ngo birasaba ko no kugura igitabo bikorwa muri ubwo buryo.
Ntabwo bikunze kugaragara ko muri korari z’iki gihe haboneka ibicurangisho bya gakondo birimo ibyitwa ipendo n’igondera, ariko muri korali yitwa Impanda y’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda barabikoresha.