Inzego zifite mu nshingano imibereho y’abafite ubumuga zikomeje gushaka uko imbogamizi abana bafite ubumuga bagihura na zo zavaho bityo na bo bakiga nta nkomyi.
Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy’indege itagira umupilote (drone), cyahitanye abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko inkingo zisanzweho zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid-19 iba igikatu (ikaze), ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.
Abayobozi ba Leta y’u Burundi batangaje ko abantu 38 ari bo bahiriye mu nkongi yibasiye Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.
Mu biganiro hagati y’imiryango itandukanye y’abafite ubumuga, amabanki n’ibigo by’imari, byabaye tariki 01 Ukuboza 2021, hagaragajwe ubushakashatsi bwerekana ko 91% by’abafite ubumuga bagerwaho na serivisi z’imari, naho 9% ntizibagereho. Nyuma y’uko icyo cyuho kigaragajwe, abahagarariye ibigo by’imari bagize icyo (...)
Urubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu muryango UWEZO ruvuga ko ubusanzwe bafite imbogamizi nyinshi zishamikiye ku bumuga, zituma badatera imbere ariko icyorezo cya Covid-19 na cyo kikaba cyarabigizemo uruhare runini aho bamwe babuze imirimo yabo ndetse Leta ikaba itarashyiraho uburyo bungana buborohereza mu gupiganwa ku (...)
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), Mushimiyimana Gaudence, avuga ko hari icyuho mu mategeko ajyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe gikwiye kuvaho, kugira ngo ufite ubwo bumuga ahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakabanda batuye mu kagari ka Munanira, Umudugudu wa Kigabiro bahangayikishijwe n’amafaranga y’amazi bacibwa ku ivomero rusange ry’abaturage badafite ubushobozi bwo kwizanira amazi mu ngo zabo.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda, bahangayikishijwe n’uko ruhurura ya Kamenge itubakiye ikaba ishobora kubateza ibyago mu gihe hatagize igikorwa vuba, cyane ko muri iyi minsi harimo kugwa imvura nyinshi.
Abantu 15 barasiwe mu myigaragambyo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, bikaba byarabaye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yerekanye abagore batatu bakekwaho ibyaha birimo gushungera umuntu, kumukora mu misatsi, kumuseka, ibyatumye uwabikorewe abona ko yabaye igishungero bikamukoza isoni mu bantu bari aho.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo guhindura ibara ry’ibendera ry’u Bufaransa, abikoze mu ibanga ari yo mpamvu byatinze kumenyekana, gusa bikavugwa ko bishobora kuba bifite impamvu n’ubwo zitasobanuwe.
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakuyeho itegeko ribuza indirimbo zinegura Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.
Abunganira abantu mu mategeko (lawyers) bo mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya kugeza ubwo abavoka ba Kenya na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, nyuma y’impanuka y’imodoka bivugwa ko abayiguyemo barenga 100.
Inshuro nyinshi umugore utwite akunze kwisunga bagenzi be abaza uko bitwaye ubwo bari batwite, rimwe na rimwe agafata inama nyinshi zitandukanye kandi zishobora kwangiza ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zirenga 10,000 zirimo izirwanira mu kirere n’izishinzwe kurinda ibikorwa by’igihugu biri mu isanzure, kugeza ubu ntizirafata urukingo rwa Covid 19, bitewe n’uko harimo ababyanze n’abatanze impamvu batifuza gukingirwa n’ubwo abayobozi babo batabyumva.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) hari abarwayi umunani basanganywe icyorezo cya Ebola, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021.
Ni kenshi abantu (umugore cyangwa umukobwa) bajya kwa muganga kwivuza basuzumwa muganga agasanga barasamye yewe bamwe bagasanga inda igera no mu mezi ariko bo batabizi.
Muri Afrika y’Epfo ku wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021, abaturage biriwe mu matora y’abayobozi b’uturere, ishyaka ANC riri ku butegetsi rikaba rifite impungenge ko rishobora gutsindwa mu turere rimaze imyaka n’imyaka riyobora.
Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi.
Abantu bagera ku 10 biravugwa ko bapfuye abandi barenga 80 barakomereka, nyuma y’uko igisirikare kibarasheho bari mu myigaragambyo y’abamagana igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan.
Mu gihe bamwe badaha agaciro umwuga w’ubugeni, abamaze kuwusobanukirwa, ubuzima bwabo bwa buri munsi burangwa n’Ubugeni ndetse bakabutoza n’abana bakiri bato nk’umwuga ushobora kubateza imbere.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, mu mpera z’icyumweru gishize batashye Hotel yubatswe n’uwahoze ari umwarimukazi afatanyije n’umugabo we.
Abitwaje intwaro bafungiye mu ngo bamwe mu bagize Leta y’inzibacyuho muri Sudan, barimo na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, icyakora bamwe bavuga ko ari Ingabo z’icyo gihugu zabikoze.
Mu mpera z’icyumweru gishize abagize umuryango NOUSPR-Ubumuntu ndetse n’abaje bahagarariye abandi mu bice bitandukanye uyu muryango ukoreramo mu gihugu, basuye abarwariye mu bitaro bya Caraes Ndera, babaha imfashanyo babateguriye mu rwego rwo kubereka urukundo.
Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko afite gahunda zo gushinga urubuga nkoranyambaga rushya ruzitwa ’Truth Social’.