Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo nari muri studio, nakiriye ubutumwa bugufi bw’umuyobozi wanjye ambwira ko anshaka byihutirwa.
Brig Gen Rwivanga yatangiye kuyobora Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF). Uyu mwanya azawumaraho imyaka itatu aho azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Itangazamakuru ni akazi dukora umunsi ku wundi kabyara amafaranga muri rusange, ariko jyewe ntekereza ko nta muntu ukwiye gukora akazi kamwe, kereka iyo nta yandi mahitamo afite.
Guhomba byagera kuri buri wese, ariko nanone nta wakwirengagiza ko bamwe mu bagenda bivugisha mu muhanda, bamwe mu bafata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe n’izindi ngaruka, babikomora ku guhomba akayabo bakabura aho bifata.
Amakuru y’umunyeshuri wakuyemo inda, ndetse ikamugwa nabi, yamenyekanye ahagana saa yine na mirongo itatu n’ine (22h34) z’ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026. Byabereye ku ishuri rya Kibisabo TSS, riherere mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura, mu Kagari ka Kibisabo.
Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, mu kiganiro ‘BURAKEYE’ cya KT Radio, aho umuturage yatanze amakuru y’uburyo i Muhanga bwakeye hari inkuru y’incamugongo.
Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kugura ibikoresho bitandukanye byifashishwa kwa muganga, abo barimo IMPALA muri gahunda yayo izwi nka Goal 3, imaze gusakaza ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga bifasha mu kuvura abana barembye ndetse n’abavutse batujuje igihe.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umuryango w’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda, ARFEM, wizihije uyu munsi ubinyujije mu kuganira n’Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) yigisha Itangazamakuru.
Imiyoborere izira ’cachot, cachet na cash’ yagarutsweho mu Nama y’Umushyikirano, isobanura ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, kandi butabahutaza ahubwo bubashyira ku isonga, burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Ikibazo cy’ibyangombwa bijyanye na serivise z’ubucuruzi ubundi zigomba gutangirwa hamwe(one stop centre) cyongeye kugaragarizwa mu ruhame mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Abarimo umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Scovia Mutesi, ubwo bari mu Nama y’Umushyikirano kuri uyu munsi wayo wa kabiri, basabye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakoroherezwa kuzibyaza amafaranga.
Gusambanya umwana, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, ni ibyaha bifungishije by’agateganyo, Dr Manirakiza Benjamin.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’imibanire y’ingo z’abanyarwanda zisigaye zitana zitamaze kabiri.
Kuri iki Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, mu Isengesho Ngarukamwaka rigamije gushimira ibyagezweho no kuragiza Imana iby’umwaka mushya, hagarutswe ku mashimwe u Rwanda rufite mu birebana n’ubuzima bw’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama i Kigali habereye ibiganiro bizwi nka Masterclass, by’abantu bafite impano zitandukanye bigamije kubafasha kubihuza n’isoko ry’umurimo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Shema Arnaud Debaucher (DJ Toxxyk) afungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha aregwa.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza umunyamuziki Shema Arnold wamamaye nka DJ Toxxyk aburanamo n’ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho ibyaha bine.
Ni nyuma y’uko uburana n’abamwunganira bagaragaje ko batiteguye kuburana ku byaha bine akekwaho. DJ Toxxyk wavutse tariki 27 Nyakanga 1993, ni umusore w’imyaka 33 utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri I mu Mudugudu w’Urumuri.
Koperative yo kuzigama no kugurizanya y’Abarimu-Umwalimu SACCO yungutse Miliyoni 24 frw mu mwaka wa 2025.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri hamwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo, rukazarangira ku itariki 7 Ugushyingo 2025.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA) rwashyikirije inzu Mudahinyuka Aloys, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye utuye mu Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira.
Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwongeye guhamya Dr Munyemana Sosthène icyaha cya Jenoside, rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yari yarahawe mbere.
I Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda urugereko rw’ubujurire guhamya Sosthene Munyemana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu no kumuhanisha igifungo cya burundu.
Bamwe mu batuye i Tumba mu Karere ka Huye, barimo n’abatangabuhamya bashinje Dr Munyemana Sosthène wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ijurira rye ari ukwigiza nkana kuko ibyaha yakoze byabaye habona.
Umunyarwanda Sosthene Munyemana wahoze ari umuganga yagarutse mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire bw’igihano cy’igufungo cy’imyaka 24 yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma tariki 27 Mutarama 2025, Abanyarwanda ingeri zitandukanye bakomeje gutaha mu Rwanda.
Ibi ni ibyasabwe n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bo mu Rwanda, aho bagaragaza ko Minisiteri y’Ubutabera, ikwiye kugira icyo ikora ku busabe bwabo bwo guhindura iteka rigena ingano y’ibihembo bahabwa.
Kuri uyu wa 17 Gicurasi, Abanyarwanda bagera kuri 360 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa mu rwababyaye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu.