Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa.
Mu rwego rwo kugeza amakuru ahagije kandi y’ukuri ku Banyarwanda, ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bw’imyororokere (HDI), urimo guhugura bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ku buzima bw’imyororokere, kuko bizeweho kugeza ubutumwa ku mubare munini no kurushaho kubafasha (...)
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu.
Abaturage bakoresha umuhanda wa Nyange-Ndaro-Gatumba mu Karere ka Ngororero, bavuga ko ukwiye gukorwa vuba ukabafasha koroshya ubuhahirane bw’Imirenge no kugera byihuse kuri serivise bajya gusaba ku Karere ndetse ukabakemurira ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abajura bakunze kuwubamburiramo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yavuye mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaza ko bakorerwa akato mu kazi aho rimwe na rimwe bahagarikwa ndetse bakirukanwa nta mperekeza mu gihe bagaragaje ubwo burwayi cyangwa ibimenyetso bwabyo.
Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, NOUSPR Ubumuntu, wateguye ibiganiro n’inzego za Leta hagamijwe kongera kwerekana ihohoterwa bakorerwa, kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye kuko kuba umuntu yagira ikimenyetso kimwe cyerekana ko afite uburwayi bwo mu mutwe bidasobanuye ko ejo atakira cyangwa ngo yoroherwe (...)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yakiriye umuyobozi mushya w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, mu Rwanda, Keisha Effiom.
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, u Rwanda rwagobotse Igihugu cya Zambiya, rukigenera inkunga ingana na toni 1000 z’ibigori, nyuma yuko cyugarijwe n’amapfa.
Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo, igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa 18 Nyakanga 2024.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye abayobozi batandukanye barimo n’itsinda ry’Indorerezi mpuzamahanga zitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
U Rwanda rwagaragaje ko amatora ya Perezida n’Abadepite yabaye ku wa 15 Nyakanga 2024, yabaye mu mutuzo n’ubwisanzure nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itangaje ko yagenze nabi.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashimiye Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, bavuga ko muri rusange hari impinduka zigararagara mu kubagezaho amakuru no kwitabwaho mu bikorwa bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe kuri Site cyangwa se icyumba cy’itora, nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n০001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.
Perezida Paul Kagame, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, asanga kimaze igihe kirekire bituma abura uburyo akivugamo kuko akibazwa inshuro nyinshi akakivugaho ariko bugacya akongera kukibazwa.
Paul Kagame usanzwe uyobora u Rwanda akaba no mu bakandida Perezida bahatanira kuruyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yavuze ko abakijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bazapfa bagezeho aboneraho gusaba Abanyarwanda n’abato muri rusange kubarwanya.
Paul Kagame, yagaragaje ko atakekeranya ibizaba naramuka atakiyobora u Rwanda kuko igihe azaba adahari yizeye ko Abanyarwanda bazagira andi mahitamo y’umuyobozi uzabayobora kandi neza.
Ni umuhanda uva ku Kabaya werekeza ahari uruganda rwa Rubaya, wangizwa n’imvura nyinshi bigatuma ubuhahirane bugorana mu baturage bakorera ubucuruzi mu isantere ya Kabaya.
Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu bikorwa byo kumwamamaza byabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yagarutse ku nkuru y’uburyo yisanze atuye munzu yigeze kunyuraho Umujandarume agashaka kumugirira nabi ariko akamucika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe u Bufaransa.
U Rwanda rwakomoje ku ihagarikwa ry’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza, ruvuga ko rwumvise umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira yemejwe n’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.
Abaturage batuye Akarere ka Kayonza baravuga imyato Umuryango FPR-Inkotanyi na Chairman wawo, Paul Kagame bagahamya ko bamwizeye ndetse nta wundi wabayobora akabageza ku iterambere uyu munsi bafite kandi ko biteguye kumutora 100% akazayobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ibi Chairman wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yabivugiye mu Karere ka Bugesera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.
Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wo Kwibohora, ibirori byabereye kuri Sitade Amahoro byabayemo n’akarasisi ka Gisirikare nyuma y’imyaka itanu yari ishize kataba.
Mu bikorwa bisoza kwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka yiyemeje kwifatanya nawo, bavuze ko Kagame yahaye Abanyarwanda ‘Mituweli’ itaboneka ahandi ku isi, bityo ko biri mubyo bakwiye kwibuka bakamutora ijana ku ijana.
Uwurukundo Marie Grace, umukandida Depite, witabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Karongi, yasabye andi mashyaka atarigeze ashyigikira Umuryango FPR-Inkotanyi, kuza bakifatanya nawo mu kurushaho kwesa imihigo.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Gisagara, barashima ibikorwa Umuryango FPR-Inkotanyi ubagezaho kuko bibafasha kwiteza imbere ndetse bakava mu bwigunge.