Imwe muri Studio zitunganya umuziki mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu basore bayikoragamo wamenyekanye ku izina rya Kinyoni yitabye Imana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Eng. Jean Claude Musabyimana agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbura Gatabazi Jean Marie Vianney.
Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangaje ko rigiye gutaha inyubako y’urusengero bahaweho isezerano n’Imana mu myaka itanu ishize.
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko muri iki gihe ibiciro ku biribwa byazamutse, kandi amafaranga Leta igenera umunyeshuri arushaho kuba make kuko ahita akurwaho umusoro, bigatuma umunyeshuri adahabwa ibiribwa bingana n’ibyo aba yagenewe, bityo bagasaba ko uwo musoro wakurwaho.
Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinea n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, basabiwe gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu.
Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, na Minisiteri y’Ibikorwa remezo y’u Rwanda, byiyemeje ubufatanye mu korohereza ingendo za rusange abaturarwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yasabye Abanyarwanda basanzwe bagira ibyo bakorera muri Congo, gushishoza n’ubwo nta byacitse bihari.
Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Abantu bagera ku 130 nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mpanuka y’ikiraro cyasenyutse mu Buhinde, naho abagera ku 132 barakomereka, kikaba cyarasenyutse ku cyumweru tariki 31 Ukwakira 2022, mu gace ka Gujarat.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Umugabo wo muri Nigeria yavunnye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza kumubuza gusinzira, bamujyanye kwa muganga biba ngombwa ko baguca.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri arasambuka n’ibindi bikorwa remezo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, muri Uganda abantu 11 barimo n’abanyeshuri bo mu ishuri ryitwa Salama School, ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona riri ahitwa Mukono, bishwe n’inkongi yadutse mu cyumba bararamo.
Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu nama y’imirimo y’Inteko rusange izasozwa ku wa 5 Ugushyingo 2022.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye kurushyira mu majwi mu bibazo byayo by’umutekano muke, ndetse u Rwanda rugaragaza ko icyo gihugu cyananiwe gushyira mu ngiro ibyo kivuga ku ngamba zo kugarura umutekano (…)
Perezida Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihije ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022. Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “Reka mfate aka kanya nshimire buri umwe wese wanyifurije isabukuru nziza”.
Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye batangaje ko bagiye kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye kwivuza aho usanga imiti yabo ibikwa ukwayo, mu kuyibaha bakabwirwa amagambo abaca intege.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.
Tariki 18 Ukwakira 2007, tariki 18 Ukwakira 2022, imyaka 15 irashize umuhanzi Lucky Philipe Dube atabarutse.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye ibice bimwe byo muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko n’ubwo nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hatangijwe imyitozo igamije gukangurira inzego z’ubuzima uburyo (…)
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.
Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko burushaho kugenda bwiyongera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOLA, ishuri ryo muri Afghanistan ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ndetse na Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze.
Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibenga bahangayikishijwe n’ubuzima buri kubagora kubera ibura ry’amazi. Ni nyuma y’uko bashyize imiyoboro y’amazi mu ngo zabo bakaba bamaze amezi asaga umunani badafite amazi ahubwo bajya kuyavoma aho bakoresha urugendo rw’isaha, bakayagura amafaranga 200 (…)