Umwana na nyina bahurijwe mu Majyepfo ya Turukiya, nyuma y’uko ibipimo bya ADN byemeje ko uwo mwana w’umukobwa ari uw’uwo mubyeyi.
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwo ku wa 30 Werurwe 2023, ryakomeje humvwa imyanzuro y’impande zombi ari zo Ubushinjacyaha n’ubwunganizi, ku bisobanuro bya raporo y’inzobere z’abaganga zakurikiranye ubuzima bwa Kabuga.
Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasoje kumva ibisobanuro by’impuguke z’abaganga zasuzumye Kabuga zibisabwe n’urukiko.
Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux washinze ndetse akaba na Perezida w’ Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa) hamwe n’intumwa bari kumwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 2,43 bakaba barimo abahawe ipeti rya Captain na Lieutenant.
Umuntu wa kabiri yaguye mu myigaragambyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, inzego z’ubuzima zikavuga ko imyirondoro ye itaramenyekana.
Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa, nyuma yaho ikamyo ya rukururana ikoze impanuka ikawufunga, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2023 mu rukerera.
Umuryango ACORD Rwanda watangije ubukangurambaga ‘Mpisemo ibiryo Nyafurika’, bugamije gukangurira Abanyarwanda kurya ibiryo byo muri Afurika, ibiryo gakondo, cyane cyane ibihugu bikagira Politiki zishingiye ku biryo bya Afurika.
Abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaza ko n’ubwo hashyizweho politike ibarengera ariko hagikenewe ko inzego zose zihagurukira kuyishyira mu bikorwa kuko kugeza uyu munsi hari ubwo usanga abafite ubu bumuga bahabwa akato muri sosiyete.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad, bagirana ibiganiro. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na Amir Sheikh Tamim Bin Hamad bahuriye Amiri Diwan baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye (…)
Ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwakomeje kumva impuguke mu buzima bwo mu mutwe, Prof. Henry Kennedy iri mu zakoze raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu mvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 werurwe 2023, inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa, akaba ari umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 52 bo mu Karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Muyongwe.
Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.
U Bushinwa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Li Qiang, usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’Abakominisite riri ku butegetsi, akaba yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bushinwa ku majwi arenga 2900, bikavugwa ko abatamutoye ari batatu mu gihe abandi umunani bifashe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kakira, yasezeye kuri Perezida Nana Akufo Addo, amushimira ubufatanye yamugaragarije mu mirimo ye.
Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye abimukira 150 baturutse muri Libya.
Uwambayinema Claudine w’imyaka 33 y’amavuko wavutse mu 1990, arashakisha abo mu muryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa uri mu bagezweho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatwitswe n’agatsiko k’insoresore zitari zamenyekana.
Muri iki igihe Kiliziya Gatolika iri mu gisibo, irasaba umukirisitu wese kwigomwa ibyishimo, akarushaho gusenga cyane kugira ngo habeho gusabana n’Imana. Bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali Today bahamya ko igisibo gisobanuye byinshi ku mukirisitu, ari yo mpamvu bamwe basanga ntacyo batakwigomwa ndetse no gutera akabariro (…)
Abaturage bakoresha umuhanda wa Cyakabiri-Ndusu by’umwihariko abo mu Murenge wa Kabacuzi aho unyura, bifuza ko imirimo yo kuwukora yakwihutishwa kugira ngo babashe kugira ubuhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Nyabihu.
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2023, aribwo bazashyingura mu cyubahiro umubiri w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Abacuruzi batandukanye bakorera mu mujyi wa Kigali, bahuriye hamwe hagendewe ku byo bise ama zone bakemuriramo ibibazo bahura nabyo, basobanurirwa imikorere ya EjoHeza, biyemeza kwizigamira agera kuri 24,500,000Frw.
Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya 40 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye muri AUDA-NEPAD, hanatorwa Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango.
Bamwe mu baturage batishoboye basaba ubutabera, bavuga ko iyo bibaye ngombwa ko bunganirwa mu mategeko, bahitamo kubyihorera, kuko batekereza ko batabona igiciro cyo kubishyura.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe n’abo mu muryango we, iherekejwe n’amagambo asa n’agaragaza ko yishimiye kubana na bo ku munsi benshi bafata nk’umwihariko ku bakundana (Valentine’s Day).
Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwakira ruswa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Bucyana Alex.
Leta y’u Buhinde yatangaje ko yamaganye igikorwa cyateguwe n’abo mu idini y’aba Hindu, cyo guhobera inka ku munsi ufatwa nk’uwabakundanye, tariki 14 Gashyantare, uzwi nka Saint Valentin.
Umuhungu wa Agathe Uwiringiyimana, yaje mu Rwanda guha icyubahiro umubyeyi we kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho ku nshuro ya 29, umunsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2023.
Mu bikoni bitandukanye bya Hoteli cyangwa se mu tubari niho hakunze kugaragara ifunguro rikundwa na benshi, rigizwe n’inkoko yokeje ariko imbere harimo umuceri.