Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta yiteguye guhangana n’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), ndetse ko yateganyije angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’iyo ndwara.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.
Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 19 Kanama 2022, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ibiciro bishya abatwara abagenzi kuri moto bagomba kubahiriza, guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya.
Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William Ruto. William Ruto wari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, ahigitse bagenzi be ku majwi 50,49%.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.
Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum. Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.
Umuryango Grace Room Ministries ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962, ubu akaba yujuje imyaka 60 y’amavuko.
Ni kenshi umurwayi urembye bitewe n’uburwayi afite yongererwa umwuka, cyangwa bakavuga ko ari kuri ‘Oxygen’ ariko mu by’ukuri urwaye cyangwa urwaje ntawe uzi aho uwo mwuka uturuka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye impapuro zemerera Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, guhagararira Malawi mu Rwanda nka Ambasaderi mushya.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko muri Eswatini aho yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini. Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini.
Ku wa mbere tariki 1 Kanama 2022, nibwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko indorerezi z’amatora 50 zoherejwe muri Kenya, zikaba zigiye gukurikirana imyiteguro ndetse n’uko amatora y’Umukuru w’Ugihugu azagenda, ateganyijwe ku ku ya 9 Kanama 2022.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko mu rwego rwo korohereza abasora no gutanga serivisi zihuse kandi zihendutse hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura.
Itsinda ry’Abarundikazi baje mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo Abanyarwandakazi bakoresheje kugira ngo babashe kugira umubare munini mu nzego z’ubuyobozi zirimo n’izifata ibyemezo.
Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga. Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye (…)
Inararibonye zibarizwa mu muryango NOUSPR Ubumuntu, zivuga ko hakwiye kubaho amahugurwa menshi afasha abantu gusobanukirwa uburyo bwo gufashanya ku bijyanye n’ubumuga bwo mu mutwe.
Intara ya Blue Nile muri Sudani yashyizwe mu bihe bidasanzwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize, habereye ubwicanyi bwaguyemo abantu benshi, ubu bakaba bamaze kugera kuri 60.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (HMCS), CG Phindle Dlamini.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, tariki 14 Nyakanga 2022, byatangaje ko abantu bagera mu majana bishwe n’inzara muri zimwe mu ntara zikennye mu gihugu.
Ibi bibaye amateka kuko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyamagabe baravuga ko batanyuzwe n’igihano uwahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro yakatiwe kuko kidahwanye n’ibyo yakoze, kuko ku bwabo bumvaga yafungwa burundu bitewe n’ibyo yabakoreye.
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yizihije imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Hamwe dutere imbere. Ni umuhango witabiriwe n’abagera kuri 250 bagizwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda baba muri iki Gihugu.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kwinjizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidasubirwaho, nyuma yo kuzuza ibyo yasabwaga byose. Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula Apala, yashyikirije umunyamabanga mukuru wa (…)
Ubushinjacyaha bumaze gusabira Laurent Bucyibaruta ko yafungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.
Ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye. Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, araburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda yakiriye imbwa 12 zabugenewe mu gusaka abakurikiranyweho ibyaha, zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland, igikorwa cyahujwe n’uko abapolisi 19 bari basoje amahugurwa yo kuzikoresha.