Imwe mu ngingo zigize Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu mpera za Nyakanga 2024, rivuga ko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi no hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.
Imwe mu ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda, harimo gutabara no kugirira impuhwe abababaye, kuko baba bakeneye ubutabazi no guhumurizwa, kugira ngo barusheho kwigarurira icyizere baba batakaje cyo kongera kubaho.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryamaganye imigambi mibi icurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi n’izindi zo mu bihugu bya SADC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abazise bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon Domitilla Mukantaganzwa, arahamagarira abahuza kumva ko umurimo wabo ari umwuga mwiza, kubera ko guhuza abantu bisaba ko nawe uba uri mwiza kandi utekereza neza, bivuze ko ari umurimo uteye ishema.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Murenge wa Rusiga ahazwi nko ku Kirenge mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ya bisi yahitanye abarenga 20, bamwe mu bayirokotse batangiye koroherwa.
‘Hybrid’, ni ijambo rifite igisobanuro cyagutse kuko rikoreshwa henshi mu nzego zitandukanye, ariko ugenekereje warisobanura nk’ikintu gihuriza hamwe cyangwa gihuriweho n’ibintu bibiri bitandukanye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye, umaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko mu Mujyi wa Goma nta ngaruka byagize ku bucuruzi bw’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izamuka n’ishyirwaho ry’imwe mu misoro mishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nta ngaruka zikomeye rizagira ku muguzi wa nyuma, kubera ko byakozwe bibanje gutekerezwaho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ruratangaza ko rwatangiye igikorwa cyo kubaka ibigo by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET (Centers of Excellence) ari ku rwego nk’urw’ay’i Burayi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’uko u Rwanda n’Abanyarwanda bajya bahangana ku rwego (…)
Mu gihe cy’imyaka itanu amashuri yigisha Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro amaze yongerewe imbaraga n’ubushobozi, bamwe mu bayaturiye by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, barayavuga imyato, kubera uburyo abayigamo babafasha kubikora kinyamwuga, bakabona umusaruro batigeze bagira.
Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kirehe (Kirehe TSS) biga kubaka, kubaza, kudoda, gusudira n’ibindi, bavuga ko mu biruhuko batangira kubibyaza umusaruro.
Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 60 bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze gufungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya indwara za Kanseri uba buri mwaka tariki 04 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day), yatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’Inkondo y’Umura mu Rwanda, bitarenze umwaka wa 2027, mbereho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.
Urubyiruko 33 rugizwe n’abasore n’inkumi bahawe Miliyoni 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwagura imishinga yabo yiganjemo iy’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’igihe kirenga umwaka mu mahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’icyo gihugu, nyuma y’inkongi yibasiye hoteli iri mu gace ka Kartalkaya mu Ntara ya Bolu, igahitana abasaga 70.
Umuti wa ‘Cabotegravir’ (CAB-LA) ni umwe mu miti ifasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ukaba uterwa binyuze mu rushinge, hakaba hagiye gushira ukwezi rutangiye gutangwa mu Rwanda.
Ku mugoraba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko indwara zigera kuri 14 ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuel de Santé), bikazatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2025.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko indwara zigera kuri 14 zirimo iza Kanseri ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa mituweli (Mutuel de Sante), aho biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2025, zose zizaba zivurirwa kuri Mituweli.
Umuhanda ni kimwe mu bikorwa remezo bihenze kandi biba bifatiye runini abawukoresha kuko uhindura ubuzima bwaho ugeze, binyuze mu korohereza abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kugenderana no guhahirana.
Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.
Ku wa 26 Ukuboza 2024, umwe mu bantu twaganiriye twifuje guha izina Ndayisaba, yasohokanye n’umuryango we ugizwe n’abavandimwe batandatu, bajya gusangira no gusabana nk’uko byari bimeze ku miryango myinshi yishimiraga gusoza umwaka no gutangira undi.
Inzoga ni ikinyobwa gisembuye, kigira aho kibamo ikinyabutabire cyitwa Ethanol ariko hakaba n’izindi z’inkorano (zitemewe) bashyiramomethanol, ku buryo ishobora kugira ingaruka kuyinyweye.
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwatangije gahunda yorohereza ababyeyi babishaka kandi babyifuza kubona inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, guhera muri iki gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Perezida Paul Kagame yemeje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hamwe no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bugeze ku rwego rushimishije.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), isanga hakwiye kurebwa indi nyito yahabwa Ikigo cy’abanyamwuga mu gutanga amasoko, n’inshingano zacyo zigasobanuka, cyane ko cyitezweho kongerera ubumenyi abari muri uwo mwuga bikazatuma banoza ibyo bakora.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.
Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.