Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko ubukangurambaga bumaze iminsi ku isuku n’isukura bubasigiye impinduka mu myumvire, kuko mbere hari byinshi bakoraga bibangamiye isuku.
TECNO Mobile Rwanda yashyize ku isoko telefone za SPARK 20 Series zishobora gutanga amahirwe yo kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Africa (AFCON). Ni igikombe gitangira kubera muri Ivory Coast guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2023, ku nshuro yacyo ya 34, aho TECNO ari umwe mu baterankunga bacyo.
Abatuye mu Karere ka Bugesera barishimira ko batakigorwa no kubona amashuri yo kwigamo, ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri ako Karere habaga amashuri yisumbuye abiri gusa, ubu bakaba bafite 71.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, Infinix Rwanda yashyize ku isoko telefone ya Hot 40 Pro hamwe na Hot 40 i. Hot 40 Pro ifite camera ifite Megapixels 108 ku y’inyuma hamwe na 32 kuri camera y’imbere (ifata selfie), ikagira bateri (battery) ifite ubushobozi bwo kubika umuriro ungana na 5000 mAh bingana (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyize u Rwanda mu bihugu bitandatu byashyizeho amategeko n’ingamba bibafasha guhangana n’impanuka zo mu muhanda.
Bamwe mu rubyiruko bahamya ko ibikorwa byiganjemo iby’ubugeni, bibafasha gukira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo, akenshi baterwa n’ibibazo byo mu muryango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatanze amagare 566 ku bakuru b’imidugudu igize ako Karere, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri mu rugamba rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’Abanyarwanda bagera hafi kuri 20% batihagije mu bijyanye n’ibiribwa. Nubwo hari ibyagiye bikorwa mu bijyanye na gahunda y’ibizasarurwa, ariko kandi ngo hari n’ibirimo gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kwihaza mu biribwa.
Abasora bavuga ko bimwe mu bibazo biri muri EBM (Electronic Billing Machine), bituma babarwaho amakosa byakosorwa, kuko bakurizamo guhabwa ibihano kandi nta ruhare babigizemo.
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo.
Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse. Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama (...)
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 uzagenda neza, kubera ko impera za 2023 zabonetsemo imvura.
Bamwe mu bagore batinyutse bakajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo n’imiryango yabo, kubera ko amafaranga bakorera abafasha mu bikorwa bitandukanye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakoresha gutanga amasezerano y’akazi ku bakozi, kubera ko uretse kuba ari itegeko, ariko kandi binatanga umusaruro mu kazi, kubera ko umukozi akora atekanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko nubwo hari ibipimo bitazagerwaho 100% nk’uko byari bikubiye mu ntego za Leta z’imyaka irindwi ya gahunda ya NST1, ariko hari ibyo kwishimira byagezweho.
Umuhanzi Jean Marie Muyango, umenyerewe cyane mu njyana gakondo yamuritse umuzingo (Album) we wa kane ari kumwe n’abahanzi b’ikiragano gishya.
Mwizerwa Jean Claude yashimiwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA), nk’umuguzi wasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi mu mwaka wa 2022/2023, kandi bitari mu nyungu z’ubucuruzi.
Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ikorera mu Mujyi wa Kigali, yasabye abatuye n’abagenda muri uwo Mujyi kwirinda amakosa mu gihe bagiye gutangira ibihe byo kwizihiza iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM (Electronic Billing Machine) rwaba Ikinyarwanda.
Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho (Corner tissue bank), ku bafite uburwayi busaba ko isimbuzwa, kakabarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).
Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kigiye gufasha Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi ariko bahura n’ikibazo cyo kubura ingwate, kugira ngo babone inguzanyo mu mabanki.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bisi zari zitegerejwe zagombaga kuza muri uyu mwaka zamaze kuhagera, mu rwego rwo korohereza abagenzi mu ngendo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda n’u Budage bifuza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuzima, ubucuruzi n’ishoramari.
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika uteza imbere ikoranabuhanga mu by’imiti (African Pharmaceutical Techinology Foundation (APTF), basinyanye amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu by’imiti muri Afurika.
Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rwatangije gahunda yo kujya bahugura abanyamuryango mu rwego rwo kurushaho kwita ku matungo no gukora kinyamwuga. Ni gahunda itari isanzwe ikorwa, kuko umuganga w’amatungo yabikoraga kubera ko yabyize akabibonera impamyabumenyi muri uwo mwuga, bityo akawukora akurikije uko yabyize (...)
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu Rwanda, bwagaragaje ko urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rutishimiwe n’abaturage nk’izindi nzego mu Mujyi wa Kigali.
Umuryango CVA (Citizen Voice and Action) ufasha mu kubakira ubushobozi urubyiruko, gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzigiramo uruhare, wahurije hamwe urubyiruko 200 kugira ngo baganire ku ruhare rw’urubyiruko mu ngengo y’imari, imbogamizi bagihura nazo n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira.