Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubusinzi bukomeje kwiyongera mu batwara ibinyabiziga kubera ko mu cyumweru kimwe gusa, hafatwa abantu bari hagati ya 15-20, batwaye ibinyabizaga banyweye ibizindisha.
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka (2025), bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’, rwibukijwe ko kwiga byonyine bidahagije kuko bakeneye no kugira indangagaciro.
Mu gihe habura gusa iminsi ibiri kugira ngo u Rwanda rwakire Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), bimwe byo izibandaho birimo iterambere ry’abagore n’urubyiruko.
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) yo kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, bibukijwe kurushaho kwirinda indwara y’ibicurane yongeye kugaragara ku bantu benshi.
Soldat Mbale Hafashimana ni umwe mu Banyarwanda bahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari kumwe n’umuryango we. Avuga ko bakiva mu Rwanda bahise bajya mu nkambi ya Mugunga (RDC), imaze gusenywa berekeza ahitwa Lubero, aho (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane yiyongera cyane ugereranyije n’ibindi bihe, kuko ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa Influenza A, ari yo yiganje ndetse nta bundi bwoko bushya bwagaragaye mu Rwanda.
Umushinga w’Ikigo Re-Banatex ni wo wahize iyindi yahataniraga ibihembo mu irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘Hanga Pitchfest’, rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga yitezweho impinduka, wegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni 50Frw.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yasuye Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today, ashima ibikorwa byacyo, yizeza gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’iki kigo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu Karere ka Muhanga rwakatiye Germain Musonera igifungo cy’imyaka 20, rumutegeka kwishyura indishyi z’akababaro za Miliyoni 50Frw ku muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA).
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu, arenga Miliyoni 17Frw.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda ruteganya ko ubwenge buhangano (AI), buzagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko we n’abandi babaye mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi, batigeze boroherwa no kuba impunzi, kuko hari amahirwe menshi abanyagihugu babonaga, ariko bo batari bemerewe.
Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), buravuga ko mu myaka itanu iri imbere buzatera inkunga ya Miliyoni zigera 400 z’Amadolari imwe mu mishinga y’u Rwanda izaba yemejwe.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko yanejejwe no kumva ko abenshi mu barangije muri Kepler College bahita babona akazi mu gihe cy’umwaka umwe, kuko ari gihamya cy’ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Ambasaderi w’u Buyapani, Isao Fukushima, usoje inshingano ze mu Rwanda.
U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije rwagaragarije amahanga ko hagendewe ku masezerano ya Paris, mu myaka 10 ishize rwashoboye kugera kuri 81% rwesa imihigo y’intego rwari rwarihaye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hadashingiwe ku nkunga y’amahanga.
Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry, mu gikorwa cyo kwifatanya na mugenzi w’icyo gihugu, Mamadi Doumbouya mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wa mbere munini kurusha iyindi ku Isi, mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Simandou Iron Ore Project).
Raporo y’ubushakashatsi ku mibereho, imiterere n’uruhare rw’ingo zikora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, (AHS 2024), igaragaza ko abari hejuru y’imyaka 30 bari mu bikorwa by’ubuhinzi bangana na Miliyoni 3.6, mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 rukora ubuhinzi rungana na 30.7%.
Bwa mbere mu mateka Abanyarwanda by’umwihariko abahinzi borozi, bagiye kujya bakoresha ifumbire mvaruganda yakozwe hagendewe ku bipimo by’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda.
Nyuma y’igihe kirenga imyaka umunani atagera mu Rwanda, umuhanzi Kitoko Bibarwa, wakanyujijeho mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, agiye kongera gutaramira mu Rwanda.
Jean de Dieu Uwizeye ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka ashingiye ku macakubiri n’urwango yigishijwe akiri muto, nyuma na we agahitamo kuyijandikamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko guceceka kw’Abanyafurika, byabereye abatabifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yabo, abatabifuriza ineza bituma bamwe muri bo bayoboka inzira y’ibinyoma.
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abunganira muri gasutamo (kubarisha no kwishyura imisoro n’amahoro), abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, basanzwe bazwi nk’abadekarara (Déclarants), bifuza ko bakomeza guhugurwa ku mategeko mashya ajyanye n’ibyinjira n’ibisohoka, kugira ngo bibafashe kurushaho kunoza akazi kabo.
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu bitangira gukurikizwa.
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basanga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda babanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bakoresheje imiyoborere mibi irimo ivangura rishingiye ku moko.
Imiryango 69 y’Abanyarwanda, igizwe n’abantu 223, yishimiye gutaha mu rwababyaye (Rwanda), nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye na Leta ya Denmark na Banki y’Isi, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, kugira ngo gishyirwe ku rwego (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwafunze uruganda rwengaga inzoga rukoresheje ibirimo urusenda, amajyane n’itabi aho kuba ibitoki nk’uko byavugwaga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizajya rikoreshwa mu gukusanya no gukurikirana amakuru y’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi.