Polisi y’u Rwanda yerekanye moto zigera ku 2019, zafatiwe mu makosa atandukanye zirimo izahinduriwe ibirango cyangwa zigashyirwaho Pulake z’impimbano zitabaruye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abarimo kubaka ahakaswe amasite, barinubira gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ariko ntibabihabwe nkuko bikwiye, ahubwo bikaba ngombwa ko ababishoboye babyishakira bagombye gutanga andi mafaranga kandi baba barabyishyuye.
Bamwe mu baturage bakodesha amazu yaba ayo gucumbikamo cyangwa se ayo gukoreramo, bavuga ko babangamiwe n’uko bahora bongezwa amafaranga y’ubukode kuko mu mwaka umwe, igiciro gishobora kwiyongera inshuro ebyiri.
Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda uri mu mijyi irimo gutera imbere cyane bitewe n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’inyubako zijyanye n’igihe.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki?
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Ni bimwe mu bisubizo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yahaye urubyiruko rugize icyiciro cya 14 cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, mu bibazo bitandukanye rwamubajije birimo no kurusobanurira inkomoko y’inyito zirimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.
EdTech Monday, ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, kizibanda ku nsanganyamatsiko ya gahunda yo ’Kongera murandasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yo mu cyaro’.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation bwifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange wo gutera ingemwe z’ibiti bigera ku bihumbi bitanu.
Abasore n’inkumi 253 bagize icyiciro cya 14 cy’Intore z’Imbuto Zitoshye, basabwe kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rufite, kuko atandukanye cyane n’ayo mu myaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) hamwe na Polisi y’Igihugu bwongeye kwihanangiriza abafite imodoka zitwara abagenzi batabifitiye uruhushya, kuko kubikora ari ikosa bahanirwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo gushaka uko Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakwihuta mu gihe zitwaye abagenzi yaba mu masaha y’akazi cyangwa asanzwe, hagiye gutangira igerageza ryo kuzishakira inzira yazo zonyine.
Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’iterambere by’umwihariko mu duce tw’icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’uwo Mujyi, bwasabye abatuye mu nkengero za Stade amahoro bagera kuri 52, kugaragaza imishinga ijyanye no kuvugurura inyubako zabo, bakayigaragaza mu gihe kitarenze amezi abiri.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), buratangaza ko umumotari yemerewe gufata cyangwa gukura umugenzi kuri moto aho ari hose hadashobora kubangamira urujya n’uruza mu muhanda.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zivuga ko umubiri w’umuntu nta mubare w’inkingo ntarengwa ushobora gukingirwa, kuko ufite ubushobozi bwo kwakira no gukingirwa inkingo zishoboka zose, kubera ko ziwufasha kongera abasirikare bahangana bakanawurinda indwara.
Isaha ni ingirakamaro mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hagiye hashyirwa amasaha kugira ngo afashe abahagenda n’abahatuye gukorera ku gihe no kumenya aho igihe kigeze.
Kampani ifite mu nshingano ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo izwi nka RIP Company, ntivuga rumwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge ku ifunga ry’iryo rimbi bivugwa ko ryuzuye.
Abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), barishimira ko imikoranire myiza yabo n’iyo banki yabafashije kwiteza imbere.
Nubwo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikora kuri benshi mu nzego zitandukanye, ariko iyo bigeze mu rwego rw’ubuhinzi, abakora uwo mwuga bashegeshwa n’ingaruka zayo bitewe n’uko umusaruro uba mucye.
Ibihugu by’u Rwanda na Guinea Conakry, byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagamijwe gutsura no kunoza umubano usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko abaterewe ibiti n’Umuryango Tubura uteza imbere ubuhinzi, barishimira ko byabafashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubafatira ubutaka bukaba butakigenda, hamwe no kongera umusaruro.
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), yagaragaje ko impapuro mpeshamwenda ziheruka gushyirwa hanze zitabiriwe kugurwa n’abashoramari bato ku kigero kiri hejuru y’icyari giteganyijwe kuko zaguzwe ku kigero cya 212%.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), ku wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, kandi mu ngamba zo kuyirinda hakaba harimo no gukaraba intoki, ariko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwanga (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko bugiye guha aba agent bayo ubushobozi bwo kujya bafungurira abantu bose babishaka konti (Account) muri iyo banki.
Abagore bakorana na Banki ya Kigali (BK) barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya ‘Kataza na BK’ yabagiriye akamaro kanini, akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buratangaza ko kugeza ubu gusura imfungwa n’abagororwa byemewe nkuko byari bisanzwe, kuko nta cyemezo cyo kubihagarika cyari cyafatwa mu kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Bamwe mu bakoresha umuhanda bibaza impamvu haba impanuka hagategerezwa Polisi cyangwa imbangukiragutabara (Ambulance) kugira ngo abayikomerekeyemo babone kugezwa kwa muganga.
Nubwo urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 25% mu bukungu bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda, 6% gusa ariyo ajya mu rwego rw’ubuhinzi, hakifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere zarushaho kwiyongera zikagera ku 10%.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo by’umwihariko ayambukiranya imipaka, baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera.