Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko rimwe mu masomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko umuntu ashobora kuba mubi, kandi atari asanzwe ari we.
Ikipe ya mbere ya SWAT yo muri Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (Obstacle Course Challenge), mu irushanwa rya UAE SWAT Challenge, inasoza iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Moscow mu Burusiya bahuriye hamwe tariki 6 Gashyantare 2026, bizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe, Inkingi y’Iterambere ry’u Rwanda.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro ya Gaspard Musonera, Komiseri mushya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), uheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Mukantaganzwa yamubwiye ko imirimo arahiriye itoroshye ariko itanakomeye kubera ko ayisanzemo abandi, anamwibutsa ko indahiro akoze (…)
Mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) habereye igikorwa cyo kuvura igicuri umuntu wa mbere abazwe. Uretse kuba ubuvuzi bw’indwara y’Igicuri by’umwihariko kubaga, busanzwe buhenze, ariko nta n’ahantu byakorerwaga haba mu Rwanda ndetse no mu Karere, ku buryo abifuzaga guhabwa izo serivisi bajyaga kuzishakira mu bihugu (…)
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu (REG) cyateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abahatuye kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufunze insengero n’imisigiti kubera kutuzuza ibisabwa, kuri ubu hari abatangiye kwishimira ko zimwe zatangiye gukomorerwa.
U Rwanda rwitabiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya Polisi n’Ingabo (SWAT/ Special Forces) iturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Maj Gen Francis Takirwa, yitabye Imana.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, umudali w’ishimwe.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yijeje Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zegereye abaturage mu bihe bya vuba, kuko ikibazo cyari kiriho kirimo kuvugutirwa umuti.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ipfundo ry’ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ritazingiye ku gushyira umukono ku masezerano ahubwo ari ubushake buke bwa Politiki.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), yatangaje ko Politike y’uburezi budaheza, yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye umubare w’abagana amashuri wiyongera uhereye mu y’inchuke.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, iraburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo no mu bindi byangiza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazatezuka kubaza umuyobozi ibyo ashinzwe gukora, byaba ngombwa akabyishyura.
FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ufite icyicaro n’ibikorwa byinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuryango FPR-Inkotanyi na Leta ya Israel byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, ubwo Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yakiraga mu biro bye Ambasaderi wa Leta ya Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss.
Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu uzwi cyane wa Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya, yishwe, nk’uko byemejwe n’abantu ba hafi y’umuryango we, barimo umunyamategeko we Khaled el-Zaydi hamwe n’itangazamakuru ryo muri Libya.
Imibare itangazwa na Leta y’u Buhinde igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 50 bicwa no kurumwa n’inzoka buri mwaka, bikaba bigize hafi kimwe cya kabiri c’impfu zose ziba kw’isi.
Kuri uyu mugoroba, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida wa Botswana Ndaba Gaolathe, bagirana ibiganiro ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bwiza kandi burambye hagati y’ibihugu byombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Patrick Mazimpaka na Japhet Nkeramihigo, bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd,ikigo gitanga serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni zigendanwa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama Umujyanama Mukuru Wungirije mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Bisanzwe bimenyerewe ko ubukomisiyoneri cyangwa se abakomisiyoneri bakunze kuba biganje mu mirimo irimo gushakira abantu inzu, imodoka zo gukodesha cyangwa kugura, hamwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza Nkuru y’Ingabo z’Igihugu (National Defence University – NDU).
Inama y’Abaminisitiri yemeje Jean Maurice Uwera nk’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, umwanya asimbuyeho Alain Mukuralinda witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025.
Amakosa Ubwongereza bwakoze mu guhagarika umushinga wo kwimurira abimukira mu Rwanda kuva muri Mata 2024 yashyizwe ahagaragara. Iki gihugu kigomba kwishyura u Rwanda Miliyoni ijana z’Amafaranga akoreshwa mu Bwongereza(British Pounds), akaba angana na Miliyari 200.4 ubazw mu Mafaranga y’u Rwanda.
Uko imyaka ishira indi igataha usanga imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane mu bakirimo kubyiruka igenda ita umwimerere, ahanini bigaterwa no kuvangavangamo izindi ndimi ziganjemo Igifaransa cyangwa Icyongereza.