Abafatanyabikorwa ba gahunda ya VUP bashimye uko inkunga yayo yahinduriye abagenerwabikorwa ubuzima mu Rwanda, ikabafasha mu bikorwa bitandukanye byatumye biteza imbere.
Binyuze mu masezerano yo kugabanya imisoro bagiranye ku wa 12 Gicurasi 2025, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, byiyemeje kugabanya imisoro biheruka gutumbagiza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Tariki 5 Ukuboza 2023, nibwo inkuru yabaye kimomo ko u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, nyuma y’uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zari zimaze gusinyana amasezerano mashya ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira, yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza mu (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo abayituye bagomba gukoresha, kugira ngo bagere kuri iryo terambere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, Africa CEO Forum.
Robert Cardinal Prevost yatowe nka Papa ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ku munsi wa kabiri w’amatora kuko uwa mbere wari warangiye Abakaridinali batabashije kwemeranya k’ugomba kuba Papa.
Abanyamigabane ba BK Group Plc bishimira inyungu ibageraho kuko igenda yiyongera, bayikesha urwunguko icyo kigo kibona buri mwaka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) ku Isi, Mirjana Spoljaric Egger.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije mu mujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zamaze kuyishyikiriza umushinga w’amasezerano y’amahoro.
Abayoboke b’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), barasabwa kurindira Ubunyarwanda bwabo mu kumenya amateka y’ukuri y’Igihugu cyabo, kugira ngo buzabe bufite icyo bushingiyeho.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yemeje ko rurimo kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo.
U Rwanda na RDC babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kwemeranya ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, akazashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena ‘amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu, azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.
Binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Tugendane’, Vivo Energy yiyemeje gushyigikira abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona 60, babishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka, hamwe no gutanga ibikoresho bibafasha bikanaborohereza gukurikirana amasomo ku bandi 300.
Kuva Donald Trump yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu, tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yegukanye umwaka ushize atsinze Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Democrates, mu kwezi kumwe gusa asubiye muri ‘White House’, yahise atangiza intambara (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasobanuriye urubyiruko uko imvugo y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda ‘Nimuvangure urumamfu n’ururo’, yabaye imbarutso y’ivangura mu mashuri mu Rwanda guhera mu 1972.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikiza cyangwa indwara itungurana, asaba urubyiruko guhagarara ku kuri kw’amateka yabo no gukomeza kwibuka biyubaka.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro AFC/M23 riyirwanya, bemeranyije kuba bahagaritse imirwano bamaze igihe bahanganyemo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje guhuza impande zombi muri Qatar bibe mu mwuka mwiza.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahagaharitse ibikorwa bya Politiki by’Ishyaka rya Joseph Kabila rizwi nka ‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rishinjwa gushyigikira M23.
Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafunguwe urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana bo muri uwo Murenge.
Ni kenshi byagiye bivugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abandi barimo ibihugu by’amahanga, ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashwa ukanashyigikirwa n’u Rwanda, nubwo rwo rutahwemye kubihakana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Kwishyira Hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya kuva mu 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo yeguzwaga ku butegetsi, yateguje ibikorwa bikomeye by’urugomo igihe yaramuka agiriwe nabi, kuko atizeye umutekano we, ahita anishinganisha.
Angelique Mukarukizi w’imyaka 62 ni umwe mu babyeyi bavukiye bakanarokokera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, akaba n’umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, gusa ngo yarakubiswe bikomeye agera aho yifuza uwamwica.
Banki ya Kigali (BK) yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo no kongera umusaruro, buratangaza ko Kwibuka ari uguha icyubahiro ubuzima n’inzozi by’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abacuruzi by’umwihariko abo mu Isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), biyemeje gukora ubucuruzi budasenya Igihugu ahubwo bucyubaka, bitandukanye n’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu bacuruzi bashoye amafaranga yabo mu bikorwa bishyigikira Jenoside.
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mata 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.