Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu bigo bitandukanye by’imari, n’iby’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (Women in Finance Rwanda), kugira ngo babone ahantu bahurira bahugurane, banafatanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi Mukuru wa Eid Al Adha, Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko abayisilamu bose byari biteganyijwe kubajyana gukora umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka, bose bagiyeyo, nubwo hari ibibazo byari byagaragayemo.
Abagize urugaga ruhuza amadini n’amatorero rushinzwe ku kubungabunga ubuzima (RICH), baratangaza ko buri mwemeramana agomba kumenya ko kuboneza urubyaro, uretse kuba ari gahunda ya Leta, ariko ari n’iy’Imana.
Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose muri rusange, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, bongeye kwizihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha), banasabwa kwitandukanya n’icyahindanya isura y’idini yabo.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, batangije icyiciro cya karindwi cya Urumuri Initiative, kizahugurirwamo ba rwiyemezamirimo 25 bari mu bijyanye n’ubuhinzi.
Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo i Kigali mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro ry’Akarere, rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Eastern Africa Regional School Meals Coalition).
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakozi ba Leta guhora bazirikana ko bafite uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, bagashyira mu bikorwa ingamba zihuriweho zigamije kubaka umuco w’imikorere, harimo kunoza umurimo batanga serivisi nziza.
Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irahamagarira abagize Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), guhagurukira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko bishobora kugira ingaruka mu Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera, biyemeje kwigisha urubyiruko amateka, ubukana, n’ubugome byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo na rwo rurusheho kuyamagana.
Mu gihe ibisubizo by’ikoranabuhanga bimaze guhindura byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, Banki ya Kigali (BK) ikomeje urugendo rwo guhanga udushya, hagamijwe korohereza abakiliya bayo, kubona serivisi mu buryo buboroheye.
Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye, afite ibyangombwa byose bikenerwa byaborohereza mu kwiga, kubera ko kutayagira ngo hari abo bikoma mu nkokora bigatuma bareka ishuri.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abaturage bagituye muri metero 400 uvuye ku kimoteri cya Nduba bagiye guhabwa ingurane y’ibyabo, mu gihe hagitekerezwa uko imyanda yabyazwa umusaruro bitabangamiye ibidukikije.
Abafite ubumuga barasaba ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ku buryo babibonera ku rwego rw’Akarere kandi ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kuko ahenshi bazibona bibahenze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, nibwo i Kigali hasinywe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe iby’imiti muri Afurika (African Medicine Agency/AMA), kigomba kuba mu Rwanda.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage mu mirenge, kugira ngo na bo bagire uruhare mu bitekerezo bitangwa.
BK TecHouse yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Africa AeTrade Group azafasha abakiriya bayo kugera ku isoko rusange rya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inzego zifite aho zihuriye n’umutekano mu Rwanda, zirimo guhabwa amahugurwa ku iyubahirizwa ry’amategeko mu gihe cy’intambara, kugira ngo mu gihe bari mu bikorwa bya gisirikare barusheho kuyubahiriza.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, ku wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, hahise hatangizwa gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.
Abanyeshuri 1274 bo mushuri abanza n’ayisumbuye bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, aho 48 muri bo bahembewe kuba barayatsinze neza kurusha abandi.
Urubyiruko by’umwihariko abari bararangije amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi, barishimira amahirwe bahawe n’umuryango mpuzamahanga utera inkunga urubyiruko binyuze mu nguzanyo babaha (CHANCEN International), yabishyuriye bagashobora gukomeza amashuri yabo ya Kaminuza, kuko byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
Abashoramari batandukanye mu Rwanda baravuga ko kwitinya no kutagira ubumenyi buhagije ku isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ari kimwe mu mbogamizi zituma batarashobora kuryibonamo ku bwinshi.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko isesengura ry’agateganyo, rigaragaza ko hakenewe Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 296 kugira ngo basubiranye ibyangijwe n’ibiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahakanye amakuru avuga ko ahantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza hagaragaye indwara ya Kolera, yemeza ko kugeza ubu nta hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza haragaragara icyo cyorezo.