Bamwe mu batuye Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze bashimira ubuyobozi bwabavanye muri nyakatsi, bagatura ahantu heza mu gihe batumvaga ko byashoboka.
Abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu 10 by’Afurika barangije amasomo azabafasha guhangana no gukumira ibyaha bikorerwa imbere mu gihugu no hanze.
Umurambo wa Ishyaka Jean Aimé, w’imyaka 16 warohamye, kuri uyu wa 25 Kamena 2016, mu kidendezi cyo kuri Strabag mu Karere ka Musanze wabonetse ku bufatanye n’ingabo zirwanira mu mazi.
Umuryango nterankunga wa gikirisitu wita ku batishoboye “World Vision” waremeye amabati ibihumbi 45 abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Gakenke.
Abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abantu 18 bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rwaza nyuma yo kunywa ikigage, bikekwa ko gihumanye.
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke barasabwa guhaguruka bagahangana n’ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo itabakwiriye kuko bibaviramo kuba inzererezi.
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi muri RFTC ngo bahangayikishijwe no kuba barimo kwandikirwa ko badafite ibyangombwa (authorization) kandi baramaze kubyishyura ahubwo bakaba batarabigezwaho.
Abakoresha umuhanda w’ahitwa Carriere mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’impanuka ziterwa n’ibyobo bidapfundikiye ku muhanda.
Abasirikare bakuru 46 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika barangije amasomo mu bya gisirikare n’ay’igisivire mu byerekeye n’umutekano.
Aborozi b’inkoko by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko batazongera gutumiza imishwi mu mahanga, nyuma yo kubona umushoramari uzajya uyibazanira.
Nsengiyumva Ildephonse wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke afunzwe akurikiranweho guhisha ibendera ry’igihugu kubera ko banze kumwishyura.
Imvura yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro rishyira iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2016, yateje isuri ikomeye yamanutse mu misozi y’ibirunga isenyera bamwe mu baturage b’Umurenge wa Busogo.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba abaturage kurushaho gutera amashyamba ahantu hose bikwiriye kugira ngo azabafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, irimo irimo ibiza byibasira abaturage n’imitungo yabo.
Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke barashinja urubyiruko kwanga gukora imirimo y’ubuhinzi, ahubwo bagahugira mu bindi bavuga ko bidafite akamaro.
Abatuye Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kutagira imihanda nyabagendwa, bavuga ko bibazitira kugera ku iterambere.
Abasirikare batangiye koroherezwa akazi ko gukemura ibibazo binyuze mu mahugurwa agenerwa abasivili, kugira ingufu zose zifashishwe mu gukemura amakimbirane.
Ubuyobozi bwa RDF Command and Staff College buratangaza ko ibiganiro nyunguranabitekerezo n’impuguke ku bijyanye n’umutekano bisigiye abahigira ubumenyi burenze ubwari bwitezwe.
Abasenateri bafatanyije n’abatuye Umurenge wa Mugugnga muri ka Gakenke gusana ikiraro cyari cyaracitse, inzira igana ku biro by’umurenge yongera kuba nyabagendwa.
Abasirikare bakuru, abarimu n’abashakashatsi bahuriye mu nama mu ishuru rikuru rya Gisirikare i Nyakinama biga ku mutekano muri Afurika.
Imanza Intara y’Amajyaruguru yashoyemo Leta kubera abakozi bagiye birukanwa mu kazi, zahombeje Leta agera kuri miliyoni 40Frw yagiye atangwa nk’indishyi.
Polisi y’Igihugu yafunguye umuhanda wa Kigali-Musanze nyuma yo gusiburamo icyondo cyari cyawuzuyemo ariko imodoka nto ni zo zemerewe gucamo kugeza ubu.
Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Gakenke, yateje inkangu zahitanye abantu 34 ndetse zisenya inzu zisaga 400 mu ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2016.
Abasirikare, abapolice n’abasivire 25 baturuka mu bihugu bitandatu by’Afurika barimo guhugurwa ku mategeko y’intambara muri Rwanda Peace Academy.
Abaganaga bakora ku bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kwishyurwa imishahara y’amezi abiri bamaze badahebwa.
Hategekimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke afunzwe akurikiranweho ibiti 82 by’urumogi yahinze mu isambu ye.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko amarushanwa y’umurenge Kagame Cup ari mu bintu bituma barushaho kwishimisha no gusabana.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke barasabwa kuba abanyamuryango nyabo bakarushaho gukora ibikorwa bitezimbere Abanyarwanda.
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 18/Mata/ 016 i Musanze yateje umwuzure mu Murenge wa Gataraga inasenya amazu makumyabiri andi arangirika cyane.
Abantu batatu mu Karere ka Gakenke barimo n’Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Muzo barashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside.