Ihuriro mpuzamahanga rigenga itumanaho rigendanwa (Global Systems for Mobile Communication), ryagaragaje ko abarenga 88% by’abatuye ku mugabane wa Afurika, bazaba batunze telefone ngendanwa zigezweho bitarenze 2030.
Perezida Paul Kagame asanga ari ngombwa gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ryifashisha mudasabwa na murandasi kugira ngo bifashe umugabane wa Afurika kugera ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ku nshuro ya kabiri, mu Rwanda harimo kubera inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress).
Abagore bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko kujijuka byabafashije kwiteza imbere, bakaba batakiri abo kwicara ngo barye ahubwo ko hari umusanzu basigaye batanga mu ngo.
Muri iyi minsi iyo ugererageje kuganira cyangwa kumva ibiganiro by’abantu benshi, usanga nta kindi kirimo kwibandwaho uretse izamuka ry’ibiciro mu bintu bitandukanye bikenerwa kenshi mu buzima bwa muntu.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.
Iyo usubije amaso inyuma ukareba uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe nko mu myaka umunani ishize, usanga bitandukanye cyane n’uko uyu munsi bimeze, kubera ko hari impinduka yabayeho igaragarira buri wese .
Raporo zitandukanye zo mu bigo bya Leta nubwo inyinshi ziba zigenewe Abanyarwanda, ariko usanga ziba zanditse mu ndimi z’amahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa), ibintu bitavugwaho rumwe.
Kuba igicuruzwa cyahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge biba bisobanuye ko cyapimwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB), bikemezwa ko nta ngaruka gishobora kugira ku bo kigenewe, kubera ko kiba cyujuje ibisabwa.
Ababyeyi bubakiwe amarerero (ECD’s) aho bakoera, bavuga ko yabafashije kurushaho kugira umutekano ndetse no gutanga umusaruro, kubera ko atuma bakora batuje kuko baba bari kumwe n’abana babo.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cyihariye mu bijyanye n’imbuto, kikazafasha abahinzi barenga miliyoni kubona imbuto zujuje ubuziranenge.
Nubwo bigoye kwemeza ko umubare w’abana bagwingiye mu Rwanda ushobora kugabanuka ukagera kuri 19% muri 2024, nk’uko biri mu ntego za Guverinoma, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyemeza ko bishoboka.
Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK), hatashywe icyumba cy’ababyeyi, hagamijwe kuborohereza kubona uko bashobora kwita ku bana babo, no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.
Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza indwara y’igituntu nk’imwe mu ndwara zihangayikishije, kuko imibare y’abakirwara irimo kwiyongera cyane, ugereranyije n’imyaka yatambutse.
Inzego zitandukanye z’ubuzima zirahamagarira abantu kureka kwivuza mu buryo bwa gakondo, by’umwihariko indwara ya Gapfura (Angines) ndetse na Sinezite, kubera ko bishobora gutera indwara zitadukanye z’umutima.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hari benshi bagendana uburwayi batabizi, zikagira abantu inama yo kwirinda indwara zitandura, kandi bakagira umuco wo kuzipimisha nibura rimwe mu mwaka, kubera ko bikorerwa ku bigo nderabuzima kandi bigakorwa kuri mituweli.
Abayobozi b’inama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyo Gutera Inkunga Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA Adjustment Fund) yemeje igihe icyo kigega kigomba gutangira imirimo yacyo.
Ababyeyi bafite abana bavukanye uturenge tw’indosho (Clubfoot) barahamagarira ababafite kubavuza, kubera ko ari indwara ivurwa igakira, bikaba byabarinda ubumuga bwo kudashobora kugenda.
Abaturage bambukiranya imipaka by’umwihariko mu Turere twa Rubavu na Rusizi, bagiye kuzajya bafashwa mu bibazo by’amategeko bakunze guhura nabyo, mu gihe bambutse bagiye gushaka imibereho mu buryo butandukanye.
Kuba imiti myinshi n’inkingo bikoreshwa muri Afurika bituruka hanze yayo, ni ikibazo gihangayikishije, ku buryo abashakashatsi barimo gukora ibishoboka kugira ngo Afurika ishobore kwihaza mu bijyanye n’imiti n’inkingo.
Ubuyobozi bwa Inzozi Lotto bwatangaje ko bwashyiriyeho abakiriya babo by’umwihariko abakunzi b’umukino w’amahirwe uzwi nka Impamo Jackpot, amahirwe ya kabiri yo kubona miliyoni eshatu
Abafite inzu ahazwi nko kwa Dubai mu Mudugudu w’Urukumbuzi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, barasaba gufashwa kuzisuburamo kubera ko kuba batazirimo birimo kubagiraho ingaruka n’imiryango yabo.
Mu Rwanda hateraniye inama yo ku rwego rw’Igihugu y’iminsi ibiri irimo kwigira hamwe uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bwakoreshwa bugatanga umusaruro butagize icyo buhungabanya.
Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, ihuje abashakashatsi ku ndwara zitandukanye, bamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima, mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka no kugabanya umubare w’abahitanwa na zo, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje amasaha umunyonzi atagomba kurenza akiri mu muhanda.
Aborozi b’amatungo atandukanye baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiryo byayo, kubera ko kuba bihenze bidatuma bashobora kubona umusaruro uhagije w’ibiyakomokaho.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 2,809 ari yo isigaje kwimurwa mu manegeka mu Karere ka Gasabo, kubera ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nubwo mu minsi ishize hagiye humvikana inkuru y’uko Umujyi wa Kigali wahagaritse bamwe mu bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, ariko ubuyobozi bwawo busobanura ko butigeze buca amahema.
Ikigo cy’Ubwishingizi cya Eden Care Insurance, cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga umukoresha ashobora kumenyamo amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’umukozi, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza no gutanga umusaruro.
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko Imboni z’ibidukikije, biyemeje kugira Akarere gacyeye kandi gatekanye, bakubahisha izina bahawe na Perezida Paul Kagame rya ‘Bugesera y’Ubudasa’, bashimangira ko ribakwiye.