Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), batangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’Igihugu wazumutse ukava kuri Miliyari 3,282 ugera kuri 3,970Frw.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera abana (NCDA), yatangije uburyo bushya bwo gukurikirana abana bakorewe ihohoterwa, ku buryo bwitezweho umusanzu mu gutanga ubutabera busesuye.
Urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe agamije gufasha abari muri urwo rwego kwiteza imbere, binyuze mu kubafasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa igishoro.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking, ikazajya iha serivisi abakiriya nk’uko Banki ya Kigali isanzwe ibikora.
Kuba mu mwaka wa 2035 umubare w’Abanyarwanda uzaba wariyongereye kugera kuri miliyoni 18, kandi buri wese ku mwaka akazaba ashobora kwinjiza byibura ibihumbi bine by’amadolari, kugira ngo bizashobore kugerwaho bisaba ko n’amashanyarazi yiyongera.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Minisitiri mushya w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda kurusha ibindi byose, kubera ko ari zo nshingano z’ibanze.
Abagize ibihugu bigize isoko rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), bashobora gutangira gukoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga (Permis), aho bari hose muri ibyo bihugu.
Imibare y’Umujyi wa Kigali ku miturire igaragaza ko mu ngo 3,131 z’abagomba kwimurwa mu manegeka, izigera kuri 85% ari imiryango ikodesha, mu gihe ingo 15% ari ba nyiri inzu bagomba kwimurwa mbere y’ibihe by’imvura nyinshi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ritangaza ko impamvu hakoreshwa urukingo rw’ibitonyanga aho gukoreshwa inshinge ku bana ari ukubera inzira indwara ziba zirimo gukingirwa zanduriramo.
Abarezi bo mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, baratangaza ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uguhuza umubare w’abanyeshuri n’ibikoresho bafite, kubera ko bikiri bicye, bagasaba ko byakongerwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB), ruravuga ko mu Mirenge 416 igize Uterere tw’Igihugu, 24 gusa ari yo itaragezwamo amashuri ya TVET, ariko na irizezwa ko umwaka utaha azaba yabonetse.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), irahamagarira abikorera bakora ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gushyira ibicuruzwa byabo ku rubuga rw’ikoranabuhanga Made in Rwanda, kubera ko ari bo ubwabo bagomba kubyishyiriraho.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko bifuza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabera isomo amahanga n’Isi yose, mu gukumira ibindi byaha n’ubwicanyi bufite isura nk’iyayo, aho bushobora kuba.
Madamu Jeannette Kagame aratangaza ko uburere buboneye atari isomo wakwiga gusa mu mashuri, kuko ari ngombwa kuzirikana ibyiciro byose umwana anyuramo mu mikurire ye.
Buri ku wa 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, aho kuri iyi nshuro mu Rwanda wizihijwe harebwa imirimo irengera ibidukikije izwi nka ‘green skills’.
Umunya-Senegal akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Al Nassr FC, Sadio Mane, ni we uyoboye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika bahembwa amafaranga menshi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko nta wasenya amoko gakondo y’Abanyarwanda, kuko ubwoko gakondo buriho, ahubwo abantu badakwiye kubiremereza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko kuba igihingwa cy’ibigori gisigaye ari kimwe mu bihingwa by’ibanze, Leta y’u Rwanda igiye kuziba icyuho cya toni zirenga ibihumbi 200 zigiye gutumizwa mu mahanga.
Abagize Umuryango ‘Ndabaga’ barishimira ko amateka baharaniye yo kubohora Igihugu atigeze azima, ahubwo bakaba barayubakiyeho, bikabafasha kwiyubaka ndetse no kwiteza imbere.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Intore 1500 mu ikoranabuhanga, zigiye koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo zihugure abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Abarezi ku bigo by’amashuri abanza ya Leta byatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu nteganyangisho, bemeza ko rigiye kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.
Ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, bitwara arenga Miliyali enye z’Amadorali y’Amerika buri mwaka.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore w’Umunyafurika mu Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenga, yatangaje ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto, ku bihingwa by’ingenzi bikoreshwa mu gihugu.
Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rirahamagarira abagize umuryango by’umwihariko ababyeyi, gufatanyiriza hamwe kwita ku bana bafite ubumuga, kubera ko akenshi abagabo babiharira abagore.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umushinga Hinga Wunguke, ukorana n’abahinzi barenga ibihumbi 800, hagamijwe kubafasha kongera umusaruro bityo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burahamagarira ababyeyi kumva ko amata baha abana atwarwa ku magare afite ibibazo, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Abahinzi baravuga ko biteze kuzabona ubumenyi bakuye mu Kigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi (Farm Service Center) gikorera mu turere dutandukanye, buzabafasha kongera umusaruro.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), bwatangaje ko ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi cyakorwaga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kitazongera gukorwa mu buryo cyakorwagamo.