Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, riratangaza ko kugeza tariki 21 Ukuboza 2022, abantu barenga 500 bahitanywe n’impanuka muri uyu mwaka wa 2022.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko kimaze kugaruza Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 y’igihombo cyaterwaga n’abacuruzi badatanga inyemezabishyu ya EBM.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zagaragarije ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi impungenge bayifitiye zituma badataha.
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zasabye Leta y’u Burundi gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga muri 2015, kuko bagifite impungenge zo gutaha igihe cyose bitarakemurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo mu Karere ka Gasabo bakoreye ibirori imiryango 40 yo mu mirenge itandukanye, yasezeranye imbere y’amategeko.
Abaturage bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kurushaho kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi byose bishobora kubaviramo ibyaha. Babyiyemeje nyuma y’ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwibutsaga ababyeyi n’abarezi kudateshuka ku nshingano zabo ku bana mu rwego rwo (…)
Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), batangije urubuga rugamije gushaka icyakorwa ngo haboneke umuryango utekanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya ‘Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza gukoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine), badategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.
Ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize, mu gutuma abantu bagira uruhare mu gufata ibyemezo, bwagaragaje ko hari abakomwe mu nkokora bigatuma batagira uruhare mu gufata ibyemezo.
Abantu 25 bamaze igihe cy’amezi atatu mu kigo cya BK Academy, bakurikirana amahugurwa mu masomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi bwa Banki, basanga azabafasha kunoza akazi kabo.
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ubusanzwe kugira ngo ibinyabiziga nk’imodoka cyangwa moto bigende, bisaba ko binywa Lisansi cyangwa Mazutu bitewe n’uko ikinyabiziga kiba cyarakozwe, gusa byose ntibigira ingaruka zimwe ku binyabiziga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bifuza ko ibikorwa remezo byakongerwa, ibindi bikavugururwa bijyanye n’igihe babigizemo uruhare rufatika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.
Irene Mizero wavukiye mu murenge wa ngororero mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 1985, avuga ko yasobanukiwe neza ko Leta itarobanura ari uko yisanze mu bo yishyuriraga amashuri.
Perezida Paul Kagame yibukije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri icyo uwo muryango uvuze, kuko ari ikintu gifite agaciro gakomeye. Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 uyu muryango umaze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, byari bihuriwemo n’abanyamuryango ba Unity Club (…)
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, aravuga ko amahitamo yabo ari yo yatumye mu myaka 28 ishize bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu.
Abantu 10 barimo abanyamahanga batandatu n’Abanyarwanda bane ni bo basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango bo muri 2022. Barindwi muri aba bitabye Imana, harimo umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe amakuru ye ya vuba ntiyabashije kumenyekana, mu gihe abandi babiri bakiriho.
Bob Mugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ngo yishimiye ndetse ananyurwa no kumva amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igihe ayasoma ariko atarayabwirwa ahibereye.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko abakora ku mipaka yombi uko ari ibiri, bahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi, kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kuko ku mpande zombi imipaka ifunguye.
Abarimu n’abarezi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha n’abantu bose bari aho banyura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Dr. Edouard Ngirente, yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based (…)
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo guterwa inda zitateguwe, ibiyobyabwenge hamwe n’igwingira ry’abana.
Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.
Abakozi b’Akarere ka Kicukiro bavuga ko basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.
Abagera kuri 400 bize amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo, basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Cornell, bavuga ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.
Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, baravuga ko kuba hakigaragaramo urubyiruko ruke mu buhinzi bwayo, ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro wayo ukomeza kuba muke.