Mu Rwanda umubare w’abafite ubukene bukabije uzagera byibuze munsi ya 1% bitarenze 2024, binyuze muri gahunda z’Igihugu z’uburyo abaturage b’amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.
Ku nshuro ya 78 hibutswe Jenoside yakorewe Abayahudi, barenga miliyoni esheshatu bishwe urw’agashinyaguro n’Abanazi ba Hitler, wategekaga u Budage n’igice kinini cy’u Burayi.
Imiryango itari iya Leta ndetse n’abashinzwe gufasha urubyiruko mu bigo nderabuzima, basanga ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere, kubera ko usanga urubyiruko rubibarushaho amakuru.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yemeje ko ibisabwa kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zandikwe mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi Uburezi n’Umuco (UNESCO), byamaze kuzuzwa.
Mu rwego rwo gukwirakwiza ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, Leta irateganya kugeza iby’ikoranabuhanga mu mirenge irenga 42 itabifite.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rurahamagarira urubyiruko kwigira no gufatira urugero rwiza ku ntwari zababanjirije.
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Prof Kalisa Mbanda, abagize umuryango we barimo abana n’umugore bavuze ko babuze umubyeyi w’intwari, kandi ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, kuko gahunda Igihugu kirimo ari iy’iterambere.
Mu rwego rwo gukomeza kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize yayo (RTB), kiratangaza ko hagiye kubakwa amashuri y’icyitegererezo y’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere.
Abanyamadini n’Amatorero mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo basanishe inyigisho zitangirwa mu nsengero n’amateka y’u Rwanda, kugira ngo barusheho kubaka umubiri na roho by’Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yibukije muri rusange ko abantu bareshya kandi ari bato mu isanzure, bikwiye no gutuma baca bugufi no kwakira ko bareshya.
Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses.
Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka.
Irakoze Mugabo Ken uheruka kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka y’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Path to Success, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.
Abanyarwandakazi ntiboroherwa no gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, kubera ibibazo birimo ubumenyi n’amikoro adahagije, bikibazitira kurigeraho mu buryo buborohereye ugereranyije n’abagabo.
Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.
Aborozi bo mu Karere ka Bugesera barasabwa kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro urenze uwo babona, kuko isoko ryawo rihari kandi rihagije kuri buri wese utuye muri ako karere.
Bamwe mu Banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko kutagira ubushobozi buhagije bituma badashobora kwigurira amafi, bitewe n’uko usanga ibiciro byayo biri hejuru, bakifuza ko byagabanuka kugira ngo na bo abagereho.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo iravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2023, ibigo by’Imari byose by’Imirenge SACCO bizaba bikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zose, harimo niz’inguzanyo.
Urukiko rwo mu Gihugu cya Senegal rwakatiye abadepite babiri bazira gukubita mugenzi wabo wari unatwite, ubwo bari bitabiriye imirimo y’Inteko, bikamuviramo kuvamo kw’inda.
Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.
Goverinoma y’u Rwanda yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abantu babiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunze ikaza kubagaragaza nk’intasi, isaba ko barekurwa ndetse bakanahabwa ubutabera bukwiye.
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Koperative Umwalimu SACCO yatangije serivisi nshya z’ikoranabuhanga, zizafasha abanyanyamuryango kugera kuri serivisi z’imari kandi bidahungabanyije akazi kabo ko kwigisha.
Mahama ni imwe mu nkambi eshanu zo mu Rwanda zicumbikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ziganjemo izo mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.
Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru. Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu (…)
Urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi mu Gihugu cy’u Burundi, ruravuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34, arizo zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda.
Abafite ubumuga barasaba ko inzego zabo zajya zihera ku rwego rw’Umudugudu nk’inzindi, aho guhera ku rwego rw’Akagari nk’uko bimeze.
Mu gihe habura igihe gito ngo umunsi wa Noheli wizihizwa n’abatari bake ugere, ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi baturutse i Kigali bajya mu Ntara cyongeye kuba ingorabahizi.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kwirinda impanuka, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), igiye gutangira kujya ipima ibiyobyabwenge abatarwa ibinyabiziga.