Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho, bashyirirwaho umwihariko mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bongererwa igihe, abatabasha kwandika bagashyirirwaho ababandikira n’ibindi.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, aratangaza ko kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite.
Abapolisi 501 bari bamaze ibyumweru 50 mu mahugurwa mu kigo cya Polisi cya Gishari, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 basoje ayo mahugurwa, bakaba bagiye guhabwa ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Assistant Inspector of Police /AIP).
Banki ya Kigali (BK) yatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, mu bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri banki.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abatagishobora kubona no kurya indyo yuzuye, bitewe n’uko bimwe mu biyigize bisigaye bihenze ku isoko.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inkongi eshatu zibasiye ibikorwa biri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, zateje igihombo cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 200.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko Leta igiye kwishingira ibikorwa byose byari byaratangiye kubakwa ku mashuri kubera ko kuba bidahari bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, no guharanira ko abana barushaho kubona uburezi buboneye, abarimu bagera ku bihumbi 40, ni bo bahawe akazi mu myaka mike ishize.
Abarezi basanga hakenewe ubufatanye bwa mwalimu, umubyeyi ndetse na Leta kugira ngo gahunda yo gusoma, kwandika no kubara itange umusaruro byihuse.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba u Rwanda rwaribohoye, rukaba ari Igihugu gitekanye, ari byo bibatera imbaraga zo gukora cyane biteza imbere, baharanira iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Mu gihe mu Rwanda hizihizwa umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho bigera ku 164.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, biyemeje ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bazatora umukandida wabo 100%.
Abafite ubumuga bukomatanyije by’umwihariko abafite ubwo kutavuga, kutumva no kutabona, barasaba guhabwa icyiciro cyihariye, bakareka gukomeza kubarirwa mu bafite ubundi bumuga.
Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu bigo bitandukanye by’imari, n’iby’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (Women in Finance Rwanda), kugira ngo babone ahantu bahurira bahugurane, banafatanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi Mukuru wa Eid Al Adha, Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko abayisilamu bose byari biteganyijwe kubajyana gukora umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka, bose bagiyeyo, nubwo hari ibibazo byari byagaragayemo.
Abagize urugaga ruhuza amadini n’amatorero rushinzwe ku kubungabunga ubuzima (RICH), baratangaza ko buri mwemeramana agomba kumenya ko kuboneza urubyaro, uretse kuba ari gahunda ya Leta, ariko ari n’iy’Imana.
Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose muri rusange, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, bongeye kwizihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha), banasabwa kwitandukanya n’icyahindanya isura y’idini yabo.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, batangije icyiciro cya karindwi cya Urumuri Initiative, kizahugurirwamo ba rwiyemezamirimo 25 bari mu bijyanye n’ubuhinzi.
Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo i Kigali mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro ry’Akarere, rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Eastern Africa Regional School Meals Coalition).
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakozi ba Leta guhora bazirikana ko bafite uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, bagashyira mu bikorwa ingamba zihuriweho zigamije kubaka umuco w’imikorere, harimo kunoza umurimo batanga serivisi nziza.
Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Banki ya Kigali (BK) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (International Finance Corporation - IFC), agamije gufasha abacuruzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
Ku bufatanye basanzwe bafitanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yo kwegera abakozi mu bigo bitandukanye, mu rwego rwo kuborohereza kugira inzu zabo, binyuze muri Gira Iwawe.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irahamagarira abagize Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), guhagurukira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko bishobora kugira ingaruka mu Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera, biyemeje kwigisha urubyiruko amateka, ubukana, n’ubugome byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo na rwo rurusheho kuyamagana.
Mu gihe ibisubizo by’ikoranabuhanga bimaze guhindura byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, Banki ya Kigali (BK) ikomeje urugendo rwo guhanga udushya, hagamijwe korohereza abakiliya bayo, kubona serivisi mu buryo buboroheye.