Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abagize umuryango kudaharira abagore imirimo itishyurwa yo mu rugo, kuko amasaha menshi bamara bayikora ari kimwe mu bikoma mu nkokora iterambere ryabo.
Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo, kuko izikoreshwa zitaborohereza mu gihe bakeneye gutega. Abasaba ibi ni abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo, ubugufi bukabije n’abandi barimo abatabona. Bavuga ko igihe bagiye gutega imodoka zitwara abagenzi mu (...)
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko abarenga 90% by’abanyeshuri aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, imitsindire ikaba yarabaye myiza ugereranyije n’umwaka ushize, kuko ho abatsinze bari ku kigereranyo cya 82.8%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), irasaba ababyeyi kutagira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 11.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko u Rwanda rurimo gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola giheruka kugaragara mu gihugu cya Uganda. MINISANTE ivuga ko n’ubwo Ebola atari ubwa mbere bayumvise kuko n’ubushobozi bwakoreshejwe mu bihe byo guhangana na Covid-19 ari ubwari bwarubatswe mu gihe hirindwaga Ebola, (...)
Abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa COMESA, barasaba abantu bafite imishinga ijyanye n’ibikorwa rememezo by’umwihariko iy’amashanyazi, kwegera ubuyobozi bw’uwo muryango kugira ngo ubafashe kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bifuza ko ibizava mu ibarura rusange ry’abafite ubumuga, byazahuzwa n’amategeko abarengera, ku buryo amakuru bazabona abyazwa umusaruro ku buryo ufite ubumuga arengerwa n’itegeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gutanga amahirwe ku babyeyi bafite abana bacikanwe, batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kubera impamvu zitandukanye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS) mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iratangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri cya 2022 wazamutseho 7.5%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga, Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), kiratanganza ko mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/ TSS), bagiye gutangira kwiga muri porogurame (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (...)
Abafite inshingano zo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, baratangaza ko bateganya gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura barenga ibihumbi 70.
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa bibumbamatiye amateka y’Igihugu, binafasha kwigisha abato byiyongere.
Ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000. Ni ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019 bukaba bugizwe n’ibice 15 bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kuko aribo Rwanda rw’ejo, bakwiye kwitabwaho kugira ngo bagire imikurire myiza.
Ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ikigo cy’Igihugu cy’amashanyarazi (REG), cyagaragarijwe amakosa yiganjemo ajyanye n’itangwa ry’amasoko yatanzwe agateza igihombo.
Komisiyo y’Inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) gutanga ibisobanuro ku kayabo k’amafaranga atangwa mu gukodeshereza inzu inzego za Leta.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kijeje Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), ko kigiye gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amazi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 96%.
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo. Ni mu muhango wahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’imboni z’imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ubimburirwa no kumurika (...)
Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Umukarani w’ibarura witwa Josiane Uwimpuhwe uherutse gukomeretswa n’imbwa ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura, avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.
Abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, barasaba gufashwa gusobanukirwa neza ibiba bikubiye muri raporo zikorwa na Labaratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).
Abayobozi bo mu bihugu 27 bya Afurika bafite aho bahuriye n’ingendo zo mu kirere, barimo kwigira hamwe uko ibibazo biri mu bwikorezi bwo mu kirere byakemuka.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye.