Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida babyemerewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kurangwa n’umutuzo ndetse no kubahana.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze igihe kigera ku myaka ibiri inoza ikoranabuhanga rizifashishwa mu matora kandi ko ryatangiye gukoreshwa muri imwe mu mirimo iyabanziriza.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga, bateganya ko bazatorera mu bihugu 70.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwatangaje ko abakandida bose bemerewe kwiyamamaza ku myanya basabye, bamaze kwerekana aho baziyamamariza, ariko kandi ko nubwo kwiyamamaza ari uburenganzira bwa buri mukandida hari abashobora gusigarira muri urwo rugendo.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje uburyo hari abana b’abatutsi bicishijwe umuti wica udukoko.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri miliyari 4,486 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 3,904 wariho muri 2023.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwatangaje ko bifuje ko aho bishoboka ibiro by’itora (Sites) byazegerezwa ibigo nderabuzima mu rwego rwo korohereza uwaramuka atunguwe n’uburwayi.
Perezida Paul Kagame avuga ko icyo atakoze cyashobokaga mu gihe gishize agomba kuzagikora, akongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe kigezweho, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda.
Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na BK Foundation.
Banki ya Kigali (BK) yatangiye gahunda yo gufasha amavuriro n’ibitaro kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, mu rwego rwo gufasha abari mu rwego rw’ubuzima kubona ibikoresho bigezweho.
Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije iherereye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy’ikiyaga cya Kivu, mu gice n’ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera (…)
Imishinga itandatu y’urubyiruko yiganjemo iy’ikoranabuhanga niyo yahize iyindi mu cyiciro cya gatandatu cy’irushanwa ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation (iAccelerator).
Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Loni Ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), bwatangaje ko hari imishinga irimo uwa Gako Beef bagiye guteramo inkunga u Rwanda.
Banki ya Kigali yasinye amasezerano y’ubufatanye ayemerera kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho (abavetera), kigiye kuba ku nshuro yacyo ya mbere kikabera mu Rwanda.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye (UN) hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge tariki 27 Gicurasi 2024, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko batewe impungenge n’ibyuho bya ruswa bikigaragara mu nzego zitandukanye ariko by’umwihariko mu burezi no mu buzima.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inyungu fatizo yayo yagabanutse ku kigero cya 0.5%, aho yavuye kuri 7.5% ikagera kuri 7% kubera umuvuduko w’igabanuka ry’ibiciro wagaragaye ku isoko.
Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kiraburira ababika ibiribwa babivanze mu byuma bikonjeshwa bizwi nka firigo (fridges) kubera ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo indwara zitandukanye nk’impiswi no kuruka.
Kubera amateka yihariye y’uko abatekereje, abateguye ndetse n’abashyize mu bikorwa Jenoside bafite inkomoko mu Karere ka Nyabihu, abakozi b’uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu biyemeje guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongera ukundi.
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali bwifatanyije n’Abanyarwanda bari hirya no hino mu Gihugu mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi bubashishikariza kwiteza imbere babicishije mu gukora umurimo unoze.
Nubwo indwara ziterwa no gufata amafunguro adasukuye neza zibasira umubare utari muto w’abatuye Isi, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abibasirwa benshi cyane ari abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko bibasirwa ku kigero cya 56%.
Imibare ya raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, (Labour Force survey) y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu Rwanda 49.6% by’abafite akazi bose bari mu cyiciro cy’ubuhinzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) arasaba buri muntu wese wujuje ibisabwa, kwitabira amatora kandi agatora kuko ijwi rimwe ryonyine rishobora gutuma umukandida wawe atsinda cyangwa agatsindwa amatora bitewe n’umubare w’amajwi aba yabonye.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku gasozi ka Kesho mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, barasaba ko ku mugezi wa Giciye hashyirwa ikimenyetso hakajya hibukirwa abawuroshywemo.
Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka (2024) bugashyirwa ahagaragara tariki 17 Gicurasi 2024, n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ukimakaza imiyoborere myiza (Transparency International Rwanda/TIR), bwagaragaje ko abarenga 60% by’abaturage batigeze bahabwa ingurane ku mitungo yabo yangirijwe.
Bamwe mu bitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum) barishimira ko binyuze mu irushanwa ry’umukino wa Golf ryateguwe na Banki ya Kigali, ryatumye barushaho kunyurwa n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Bamwe mu rubyiruko rwo bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, barishimira ko ibikorwa by’umuco n’ubugeni byagize uruhare rukomeye mu gukira ibyo bibazo.
Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (Economic Community of Central African States - ECCAS) bwatangiye ibiganiro n’ibihugu binyamuryango bifite ibyo bitaruzuza, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko agenga isoko rusange rya ECCAS.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya (Rubaya Factory Tea) bwibutse abari abakozi barwo ndetse n’abandi bahiciwe bazira ubwoko bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.