Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo iravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2023, ibigo by’Imari byose by’Imirenge SACCO bizaba bikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zose, harimo niz’inguzanyo.
Urukiko rwo mu Gihugu cya Senegal rwakatiye abadepite babiri bazira gukubita mugenzi wabo wari unatwite, ubwo bari bitabiriye imirimo y’Inteko, bikamuviramo kuvamo kw’inda.
Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.
Goverinoma y’u Rwanda yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abantu babiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunze ikaza kubagaragaza nk’intasi, isaba ko barekurwa ndetse bakanahabwa ubutabera bukwiye.
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Koperative Umwalimu SACCO yatangije serivisi nshya z’ikoranabuhanga, zizafasha abanyanyamuryango kugera kuri serivisi z’imari kandi bidahungabanyije akazi kabo ko kwigisha.
Mahama ni imwe mu nkambi eshanu zo mu Rwanda zicumbikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ziganjemo izo mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.
Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru. Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu (...)
Urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi mu Gihugu cy’u Burundi, ruravuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34, arizo zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda.
Abafite ubumuga barasaba ko inzego zabo zajya zihera ku rwego rw’Umudugudu nk’inzindi, aho guhera ku rwego rw’Akagari nk’uko bimeze.
Mu gihe habura igihe gito ngo umunsi wa Noheli wizihizwa n’abatari bake ugere, ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi baturutse i Kigali bajya mu Ntara cyongeye kuba ingorabahizi.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kwirinda impanuka, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), igiye gutangira kujya ipima ibiyobyabwenge abatarwa ibinyabiziga.
Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, riratangaza ko kugeza tariki 21 Ukuboza 2022, abantu barenga 500 bahitanywe n’impanuka muri uyu mwaka wa 2022.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko kimaze kugaruza Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 y’igihombo cyaterwaga n’abacuruzi badatanga inyemezabishyu ya EBM.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zagaragarije ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi impungenge bayifitiye zituma badataha.
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zasabye Leta y’u Burundi gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga muri 2015, kuko bagifite impungenge zo gutaha igihe cyose bitarakemurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango FPR-Inkotanyi, abanyamuryango bayo mu Karere ka Gasabo bakoreye ibirori imiryango 40 yo mu mirenge itandukanye, yasezeranye imbere y’amategeko.
Abaturage bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kurushaho kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi byose bishobora kubaviramo ibyaha. Babyiyemeje nyuma y’ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwibutsaga ababyeyi n’abarezi kudateshuka ku nshingano zabo ku bana mu rwego rwo (...)
Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), batangije urubuga rugamije gushaka icyakorwa ngo haboneke umuryango utekanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya ‘Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza gukoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine), badategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.
Ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize, mu gutuma abantu bagira uruhare mu gufata ibyemezo, bwagaragaje ko hari abakomwe mu nkokora bigatuma batagira uruhare mu gufata ibyemezo.
Abantu 25 bamaze igihe cy’amezi atatu mu kigo cya BK Academy, bakurikirana amahugurwa mu masomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi bwa Banki, basanga azabafasha kunoza akazi kabo.
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ubusanzwe kugira ngo ibinyabiziga nk’imodoka cyangwa moto bigende, bisaba ko binywa Lisansi cyangwa Mazutu bitewe n’uko ikinyabiziga kiba cyarakozwe, gusa byose ntibigira ingaruka zimwe ku binyabiziga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bifuza ko ibikorwa remezo byakongerwa, ibindi bikavugururwa bijyanye n’igihe babigizemo uruhare rufatika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bemeza ko baterwa ishema no kuba abanyamuryango, kubera ibikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho.
Irene Mizero wavukiye mu murenge wa ngororero mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 1985, avuga ko yasobanukiwe neza ko Leta itarobanura ari uko yisanze mu bo yishyuriraga amashuri.