Nubwo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikora kuri benshi mu nzego zitandukanye, ariko iyo bigeze mu rwego rw’ubuhinzi, abakora uwo mwuga bashegeshwa n’ingaruka zayo bitewe n’uko umusaruro uba mucye.
Ibihugu by’u Rwanda na Guinea Conakry, byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagamijwe gutsura no kunoza umubano usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko abaterewe ibiti n’Umuryango Tubura uteza imbere ubuhinzi, barishimira ko byabafashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubafatira ubutaka bukaba butakigenda, hamwe no kongera umusaruro.
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), yagaragaje ko impapuro mpeshamwenda ziheruka gushyirwa hanze zitabiriwe kugurwa n’abashoramari bato ku kigero kiri hejuru y’icyari giteganyijwe kuko zaguzwe ku kigero cya 212%.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), ku wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, kandi mu ngamba zo kuyirinda hakaba harimo no gukaraba intoki, ariko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwanga (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko bugiye guha aba agent bayo ubushobozi bwo kujya bafungurira abantu bose babishaka konti (Account) muri iyo banki.
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buratangaza ko kugeza ubu gusura imfungwa n’abagororwa byemewe nkuko byari bisanzwe, kuko nta cyemezo cyo kubihagarika cyari cyafatwa mu kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Bamwe mu bakoresha umuhanda bibaza impamvu haba impanuka hagategerezwa Polisi cyangwa imbangukiragutabara (Ambulance) kugira ngo abayikomerekeyemo babone kugezwa kwa muganga.
Nubwo urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 25% mu bukungu bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda, 6% gusa ariyo ajya mu rwego rw’ubuhinzi, hakifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere zarushaho kwiyongera zikagera ku 10%.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo by’umwihariko ayambukiranya imipaka, baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera.
Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abatwarirwa ibishingwe byo mu ngo, bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi nyaramara ingano yabyo iba atari imwe.
Banki ya Kigali (BK) yatangije icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, mu bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri banki.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwiseguye ku baturage bakererejwe n’umushinga wa Green City ugomba gushyirwa mu bikorwa mu bihe bya vuba ukazakorerwa mu Tugari tubiri two mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko 90% by’ubutaka bugize uwo Mujyi butubatseho amazu, bugomba kuba buteyeho ubusitani binyuze muri gahunda yo gutera ibiti mu myaka itanu iri imbere aho bateganya gutera ibiti birenga miliyoni 3.
Ubuyobozi bukuru wa MTN-Rwanda burahamagararira abakiliya bayo batarakemurirwa ibibazo muri gahunda ya Macye Macye, kuyimenyesha mu buryo bwo kubahamagara, kubandikira kuri Whatsapp cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN-Rwanda barasaba Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kubishyuriza amafaranga MTN-Rwanda ibatwara ibabwira ko bishyuye telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha.
Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga 2024 ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize wa 2023.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hibanzwe cyane ku bikorwa birimo gusibura no guca inzira z’amazi kugirango imvura y’umuhindo n’igwa amazi azabone aho anyura nta nkomyi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA), kiratangaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira ubwitabire bw’ababyeyi bonsa neza abana ariko kandi kikabahamagarira kutadohoka kuko imibare igaragaza ko ababikora bagabanutseho 7%.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batandatu bakekwaho kwiba abacuruzi batandukanye runagaruza ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20,740,000.
Bamwe mu bafashijwe na BK Foundation barishimira ko byarushijeho kubafasha kwaguka mu bikorwa, bigatuma biteza imbere biciye mu mishinga itandukanye bafasha bakanatera inkunga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu burezi budaheza mu rwego rwo gutanga amahirwe angana ku byiciro byose kugira ngo buri wese yerekane icyo ashoboye kuko byatangiye gutanga umusaruro.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yamaze kubona no kwemera abanyeshuri 240 baziga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2023/2024 bangana na 96.8% ari bo batsinze.
U Rwanda rwashimiwe n’imiryango mpuzamahanga ku kuba hari intambwe rwateye itaraterwa n’ibihugu byinshi mu bijyanye no koroshya imigenderanire hagati y’umugabane wa Afurika, hagakurwaho visa.
Mu Rwanda hatanzwe amahugurwa ku nshuro ya mbere ku murange ndangamuco, hagamijwe kumenya no kubungabunga umuco bikajyana no kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwihangira imirimo, by’umwihariko ikoreshejwe ikoranabuhanga.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku nshuro ya mbere, yasize Guverinoma y’u Rwanda yemeje gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho mu myaka itanu iri imbere.
Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN - Rwanda barayishinja kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafata nk’ubujura kandi bikabaviramo kwirirwa basiragira bashaka ubufasha.
Samuel Dusengiyumva yongeye kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irahamagarira Abanyarwanda kubungabunga ubuzima, no kwita ku isuku y’abana kugira ngo bazabe abo bifuza kuba bo, kuko abarenga miliyoni ebyiri by’Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka itandatu.