Ubwo Igihugu cyajyaga mu bihe by’icuraburindi nibwo ku myaka 11 gusa, Louise Ayinkamiye wavukiye mu cyahoze ari Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yatangiye kubona ibitakwifuzwa kubonwa n’uwo ari we wese, yaba umukuru cyangwa umuto.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 8 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yabajijwe ikibazo cy’uwo ari we, impamvu adakunda guseka ndetse n’uko yakira abamunenga byose bikaba ngo byibazwaho n’abatari bake.
Perezida Paul Kagame avuga ko yibaza impamvu hari abadashyigikira umutwe wa M23, kubera ko ibyo abagize uwo mutwe baharanira ari uburenganzira bwabo bavutswa. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse n’ibyo mu (…)
Urwibutso rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso esheshatu zizwi cyane mu Rwanda bibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kubera amateka yihariye zibitse kuri Jenoside.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga u Rwanda ari Igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu nzego zitandukanye ku buryo hari byinshi byo kurwigiraho.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyikirije u Rwanda icyemezo kigaragaza ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko mu Rwanda ikiguzi kigenda ku mwana ku nkingo zose ateganyirijwe kuva akivuka, kirenga Amadolari y’Amerika 80 (asaga ibihumbi 100Frw), utabariyemo ikiguzi cya serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko uburyo bwo kubika amakuru y’abana bakingiwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, buzagabanya ikiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300, yagendaga ku ikoreshwa ry’ifishi yandikagwaho aya buri mwana.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko nta muntu usa n’undi kandi ko ntawe uzaboneka umeze nka we, kuko hashobora kuboneka ibikorwa birenze n’ibyo akora cyangwa yakoze.
Icyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Z/Yen giheruka gusohoka tariki 21 Werurwe 2024, cyagaragaje ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali wageze ku mwanya wa 67 ku Isi, mu bicumbi 121 by’Imari byakoreweho ubwo bushakashatsi.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO buratangaza ko bwagize inyungu y’arenga Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2023, avuye kuri Miliyoni zirenga gato 30 bungutse muri 2022.
Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, bwatangaje ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirenga 28 wariho muri 2022.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirije mu Rwanda (RSSB), bwatangaje ko umusanzu w’abanyamuryango wageze kuri Miliyari 191 mu gihembwe cya mbere cy’Ingengo y’Imari ya 2023/2024, bingana n’inyongera ya 10% ugereranyije no mu gihe kimwe cy’umwaka wawubanjirije.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya buzatuma igihe umukozi atatangiwe imisanzu abimenya mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugira ngo bakurikirane uko abakoresha babo babatangira iyo misanzu.
Ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Banki ya Kigali yatangije gahunda yayo nshya yise ‘Nanjye Ni BK’, izafasha abakiriya bayo bo mu byiciro bitandukanye, guhera ku bafite amikoro macye kugeza ku bari mu cyiciro cyo hejuru, kubona serivisi nyinshi kandi biboroheye.
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatarwa Moto za Spiro zizwi nka Commando zikoresha umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga bacibwa agenewe gufata bateri bakazihabwa zituze umuriro, ubundi bakabwirwa ko batishyuye.
Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje imwe mu mishinga gifite yo gukomeza gahunda yo kwegereza amazi meza abaturage, izatwara Amafaranga y’u Rwanda agera hafi Miliyari 300.
Binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, igihugu cya Canada kigiye gushyiraho uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza.
Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi, bifuza ko bafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kubera ko bukorwa mu buryo bwa cyera bw’abakurambere.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwamuritse ibikorwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 42 byakorewe abaturage batishoboye batuye mu bice bitandukanye by’ako Karere.
Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza, gushishoza, bakigira ku bandi, ariko iteka bakareba ibibafitiye umumaro, ndetse anabibutsa kwirinda inzoga kuko atari iz’abato.
Abarangiza amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe no gusabwa uburambe mu kazi, kandi ari bwo bakirangiza amashuri yabo, bikabaviramo kuba abashomeri kandi bafite ubushobozi.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare ku rwego rw’Isi (World Data Lab), igaragagaza ko urubyiruko mu Rwanda ruziyongeraho abarenga ibihumbi 800 hagati ya 2021 na 2030, bazaba bafite amahirwe yo gukora indi mirimo itari iy’ubuhinzi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye.
Abakora n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’impu mu Rwanda, barataka igihombo batewe n’igabanuka ry’ibiciro byazo, ku buryo hari abo byaviriyemo kureka ubwo bucuruzi, bakaba basigaye bazirya.
Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyatashye umuyoboro w’amazi muremure wa mbere mu Rwanda, ureshya n’ibilometero birenga icyenda, ukagira umurambararo wa milimetero 900, ukaba waruzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 23.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’Imiryango idaharanira inyungu (Management Sciences for Health/Msh), iri mu rugendo rw’imyaka itanu rwo kuziba icyuho kiri mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abakozi bomuriurwo rwego, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Koperative Umurenge Sacco zigiye gufashwa gukorana n’abahinzi zibaha inguzanyo, mu rwego rwo kurushaho kubafasha kwiteza imbere, kuko ubusanzwe uburyo bakoranaga bwajyaga bugorana.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutarya ngo bahage, kubera ubucye bw’amafunguro bahabwa ku ishuri.