Bamwe mu bitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum) barishimira ko binyuze mu irushanwa ry’umukino wa Golf ryateguwe na Banki ya Kigali, ryatumye barushaho kunyurwa n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Bamwe mu rubyiruko rwo bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, barishimira ko ibikorwa by’umuco n’ubugeni byagize uruhare rukomeye mu gukira ibyo bibazo.
Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (Economic Community of Central African States - ECCAS) bwatangiye ibiganiro n’ibihugu binyamuryango bifite ibyo bitaruzuza, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko agenga isoko rusange rya ECCAS.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya (Rubaya Factory Tea) bwibutse abari abakozi barwo ndetse n’abandi bahiciwe bazira ubwoko bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe habura iminsi micye ngo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’abatuye hanze, binjire mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, imwe mu mitwe ya politiki yamaze kwerekana aho ihagaze. Hari iyatanze abakandida bazayihagararira mu matora indi ihitamo gushyigikira umukandida watanzwe n’umuryango FPR (…)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rurishimira amahirwe rwashyiriweho arufasha kubona akazi, kuko hari benshi bimaze gufasha kuva mu bushomeri.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.
Bamwe mu babyeyi baranenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora, kubera ko bigaragaza ko baba batizeye ireme ry’uburezi bwaho, bagahitamo kubajyana ahandi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko nyuma yo gusana ububiko bwa Rwabuye byatumye ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bwiyongeraho litiro miliyoni enye.
Nubwo mu masezerano Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) cyari cyagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavugaga ko inguzanyo nzahurabukungu (Economic Recovery) itagomba kurenza iminsi icumi, ariko BDF yatinze iminsi 269.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta (PAC), ntiyemeranya n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ku gihe yemeza ko inyubako izakoreramo Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo izaba yarangiye.
Ubuyobozi bw’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) bwananiwe gukoresha amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 800 yari kugirira Abanyarwanda akamaro bahitamo kuyasubiza.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), bwasabwe ibisobanuro ku modoka baguriye rwiyemezamirimo kandi nyamara mu masezerano hagaragaramo ko bagombaga kuyimukodeshereza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gutangira gahunda yo gutunganya ahantu harindwi hasanzwe imyubakire y’akajagari, mu rwego rwo gufasha abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gutura neza.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Ingo Mbonezamikurire zirenga ibihumbi bibiri zikora nyamara zitarakorewe ubugenzuzi.
Nubwo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yari yihaye intego y’uko nibura 60% by’abaturage bazaba bamaze kubona indangamuntu z’ikoranabuhanga bitarenze 2023, ariko si ko byagenze kuko kugeza ubu zitaratangwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyaguze ikoranabuhanga cyishyura arenga Miliyari ebyiri, hagamijwe gufasha inzego za Leta mu kazi kabo ka buri munsi, ariko iryo koranabuhanga ntiryakoreshejwe uko bikwiye biteza Leta igihombo.
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu benshi by’umwihariko abakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse bakenera amafaranga ariko ntibayabone, ibigo by’imari byatangiye gutekereza uburyo hatangwa inguzanyo ijyanye n’ibyo umuntu akora.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwashimiye abanyamuryango bakoranye urugendo rw’igihe cy’imyaka isaga 30 bakorana umunsi ku wundi, mu bikorwa bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi (INGSA) ibera i Kigali kuva ku itariki ya 1-2 Gicurasi 2024.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwihangira imirimo.
Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC) basabye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu gukemeura ibibazo birimo gusubiramo amasezerano n’inyigo by’umushinga wa Nyabarongo ya II izatanga megawati 43 z’amashanyarazi.
Abacuruza amatungo ahita ajyanwa mu mabagiro ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, barishimira ko uruhu rugiye kongera kugira agaciro, kuko bakoraga mu buryo bw’akajagari bwatumaga nta giciro gihamye cyarwo.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyasabwe ibisobanuro ku bibazo bibangamiye abaturage bikigaragara mu kimoteri cya Nduba, birimo kunanirwa kuyobora uko bikwiye amazi muri icyo kimoteri, akajya mu nzu z’abaturage, gusa ibisubizo byatanzwe n’icyo kigo ntibyanyuze Abadepite.
Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), avuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umusemburo wo kugira ngo bakomeze bandike, kugira ngo uwo murage ukomeze ubeho.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, kandi ko ibikorwa by’iterambere rugezeho, Leta yabifashijwemo no gushyira abaturage imbere no kubaka ubushobozi bwabo.
Perezida Paul Kagame avuga ko bikwiye ko abantu bamagana uburyarya igihe cyose babubonye, kubera ko nta bisubizo butanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, buratangaza ko nubwo iyo ndwara izahaza ndetse ikaba inahitana abatari bake, ariko intego yo kuyirandura burundu ibihugu byihaye ishoboka.
Mu gihe Abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba ko amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byarushaho kubahirizwa, bitwararika ibitemewe nko kwamamaza abakandida kuko igihe cyabyo kitaragera.