Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye barasaba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe habayeho gahunda yo gukingira cyangwa hatangwa amabwiriza runaka yo kwirinda Covid-19.
Mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) utizihijwe nk’uko bisanzwe, hakaba misa gusa ku bakirisitu bake cyane bari bateranye, muri uyu mwaka wa 2021 nabwo abantu bake ni bo bemerewe guterana hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, aribaza anabaza abaturage impamvu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bazineza ko iyo hashyizweho Guma mu Rugo ari bo ibangamira.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irasaba amadini n’amatorero kongera ubukangurambanga kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko bamaze guhana abakozi bo mu nzego z’ibanze 478, bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikibazo cya covid-19 kigihari, ko nta wukwiye kwibeshya ngo yumve ko covid-19 yashize mu gihugu ngo bitume badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamirwa no kuba hari abamotari benshi badafite kode yo kwishyuriraho mu buryo bw’ikoranabuhanga (MoMo Pay) kuko bituma bishyura ayo batateganyije.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, barinubira murandasi (Internet) bita iya baringa iba muri izo modoka kuko idakora, mu gihe mu mafaranga bishyura ahari ayayigendaho.
Abanyamakuru n’abakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye barishimira ko batekerejweho mu ba mbere bagomba gukingirwa Covid-19, gusa ngo biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kuko gukingirwa bidakura kwandura icyo cyorezo.
Nyuma y’igihe yari amaze ayobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali by’agateganyo, Dr. Kayihura Muganga Didas amaze gutorerwa bidasubirwaho umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa kuko hari abadashaka ko hagira ubabona. Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda amasaha yo gukora cyane cyane aya nijoro yagiye arushaho kuba macye ubundi akanakurwaho burundu kandi akenshi ari yo bakundaga kujya (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abanyeshuri 1323 ari bo bataye ishuri kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, icyakora ngo abasaga 800 ubu barigarutsemo.
Abanyamakuru baributswa kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko igihe batangaza inkuru zerekeye abana, cyane cyane izivuga ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bifuza gukora urugendoshuri ahari abarwayi ba Covid-19 kuko byabafasha kurushaho kumenya ubukana bwayo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko mu gikorwa cyo gukingira umubare munini w’abaturage, ku ikubitiro abagera ku bihumbi 300 ari bo bagiye gukingirwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batazasubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu, barasaba ko bakoroherezwa n’ibigo by’amashuri kuko bafite ibibazo by’amikoro nyuma ya Guma mu Rugo.
Abantu 25 barimo abanyarwenya babiri bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafashwe ku mugoroba tariki 31 Nyakanga 2021 bafatirwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo. Muri bo, 19 bafatiwe mu Murenge wa Kimironko, mu gihe abandi 6 bafatiwe mu (…)
Bikunze kubaho abantu bakumva ngo Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi ku mubare runaka w’abagororwa. Abaheruka guhabwa imbabazi vuba aha ni abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko mu cyumweru gitaha mu Mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho site cyangwa se ahantu hihariye hazajya hakingirirwa Covid-19 kugira ngo abantu barusheho kugira ubwirinzi buhagije.
Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’itegeko ritabemerera kuba bakwijyana kwa muganga bagahabwa serivisi yo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi, bakifuza ko byahinduka bakajya babikora ku giti cyabo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abantu biganjemo urubyiruko 73, barimo n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.
Zimwe mu nzego z’amadini n’amatorero ziratangaza ko imibanire y’ingo z’ubu ihangayikishije, bitewe n’amakimbirane na za gatanya za hato na hato bikomeje kwiyongera mu muryango nyarwanda.
Abantu 24 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Gicumbi, bakaba bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kiratangaza ko hari uburyo bubiri (2) umuntu ku giti cye ashobora kwipimamo Covid-19 burimo kugeragezwa, ku buryo mu gihe cya vuba bushobora gutangira gukoreshwa.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, atangaza ko kuba umubare w’abahitanwa na Covid-19 ku munsi ushobora kugabanuka, utabishingiraho ngo uvuge ko icyorezo cyamanutse kuko haba hari impamvu nyinshi zitandukanye zidafite aho zihuriye no kugabanuka kw’icyorezo.
Abagabo bane bakurikiranywe bakekwaho kwiba moto mu Mujyi wa Kigali bakazitwara kuzibagira (kuzikuramo ibyuma) mu igaraje ryitwa Niyomana Spare parts ryo mu Karere ka Muhanga ari na ho zahindurirwaga ibyuma.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bitwaza inshingano bafite bakabahohotera, ku buryo harimo abakubitwa bagakomeretswa, ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidakwiye.