Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika batangaza ko banejejwe no kuba waratangiye gusanwa kuko wari waracitsemo ibinogo bikabangamira ingendo bigateza n’impanuka.
Abaturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko kurwara ukarembera murugo babiheruka mbere y’imyaka itanu ishize, bataregerezwa ibigo nderabuzima bihagije.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) gitangaza ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutangaza ikitagenda mu gihe ari ukuri kandi yavugishije abo bireba.
Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora “Isango” yo muri Centrafrique bishyuriye mituweri abaturage 500, bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Gakenke.
Inzu abatuye mu Murenge wa Cyanika bubakiwe yo guhunikamo imyaka, hashize imyaka itatu idakoreshwa icyo yagenewe ahubwo yaragizwe icyumba cy’inama.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bahangayikishijwe n’uburyo imbuto y’ibishyimbo bya kijyambere bateye yatangiye kuborera mu butaka ihereye mu mizi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangije “Clubs Anti-Kanyanga” zizifashishwa mu kurandura ikiyobyabwenge cya kanyanga giteza umutekano muke muri ako karere.
Abakorera ingendo mu muhanda Musanze-Cyanika barinubira ko iyo bishyuye amafaranga y’urugendo badasubizwa igiceri cya 20RWf gisaguka ku yo baba batanze.
Abakorera n’abagenda muri santere ya Kidaho iri muri Burera babangamiwe nuko iyo santere itagira ubwiherero rusange kandi ihoramo urujya n’uruza rw’abantu.
Abakirisitu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri barishimira ko ntawuzongera kumvira misa hanze kubera uruhare bagize mw’ivugururwa rya Katedarali ya Ruhengeri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko bugiye guhangana n’ikibazo cy’umwanda ukigaragara muri bamwe mu baturage.
Abacururiza ahadasakaye mu isoko rya Rugarama mu karere ka Burera bavuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa no kunyagirwa ndetse no kwibwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwashyizeho ikipe izakurikirana imihigo ikazanayisobanurira abaturage kugirango barusheho kuyibonamo bityo boye kuzongera gusubira inyuma mu kuyesa.
Abacururiza mu isoko rya Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika Akarere ka Burera, bavuga ko kutagira amashyanyarazi bibabera imbogamizi mu bucuruzi bakora.
Abaturage bo mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, bababazwa no kudahabwa amashanyarazi kandi baturiye urugomero rwa Ntaruka
Abayobozi bo mu karere ka Burera, bibukijwe ko guhanahana amakuru ku gihe bizabafasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuhagaragara.
Abantu icyenda bo mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera bakoze impanuka y’ubwato babiri muri bo barapfa.
Imibare igaragaza ko abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakiri inyuma mu kugana ibigo by’imari, bitewe n’uko abagabo bakibafatirai byemezo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi muri uyu mwaka bwerekanye ko 91% bya’abatuye Intara y’Amajyaruguru bakorana n’ibigo by’imari.
Abana batanu bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bari bagiye guhanurira U Burundi.
Abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze barasabwa kurwanya ibikorwa byose biganisha ku iterabwoba, by’umwihariko ibisa n’ibimaze iminsi bigaragara bivugwa ko bishamikiye kuri Islam.
Abatwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Musanze, barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batungira agatoki poliisi ku babitunda n’ababicuruza.
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze irasaba abatwara abagenzi ku magare gukora kinyamwuga kuko ngo byagabanya impanuka.
Umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yabyariye mu Bitaro bya Ruli kuri uyu wa 22 Kanama 2016, bukeye bamubeshya ko umwana yapfuye bamupfunyikira igipupe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buratangaza ko ubumenyi mu gukumira no kwurwanya inkongi z’umuriro bizongera umutekano mu gihe cyo kwita izina.
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya II mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe no kwirukanirwa amafaranga y’agahimbazamutsi ka mwarimu.
Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Gakenke rurinubira ko agakiriro rwashyizwemo katagira abakiriya kuko kari kure y’urusisiro.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyigiro rya Musanze baratangaza ko kumara amezi abiri batabona buruse hari abo byatumye bata ishuri.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase aratangaza ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bitagira abayobozi abamarayika ahubwo biha imbaraga umuturage.
Abasirikare, abapolisi n’abasiviri 30 baturuka mu bihugu bitandatu bari mu kigo cy’igihugu cy’amahoro mu Karere ka Musanze bigishwa uko umusiviri arindwamo mu ntambara.