Abaturage bo mu mudugudu wa Rukora mu Kagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barasaba guhindurirwa umuyoboro w’amazi kuko uhari udafite imbaraga zihagije kandi ukunda kwangirika bakamara iminsi barayabuze.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruratangaza ko mu minsi ya vuba imwe mu mihanda mishya mu Mujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kwiyita ko ari abakozi ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), bakiba insinga z’amashanyarazi hamwe n’izihuza camera zo ku muhanda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), irasaba Abanyarwanda kumva ko kuba basabwa kwerekana ko bikingije mbere yo guhabwa serivisi bakeneye atari ukubahohotera, ahubwo ari ukugira ngo babarinde.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, u Rwanda rwakiriye imiti iri mu bwoko bw’ibinini igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yo mu bwoko bwa Tenofovir/ Lamivudine/Dolutegravir (TLD-B/90), iri mu macupa arenga ibihumbi 300.
Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongeye gusubukura ingendo zijya i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bitatu zihagaritswe.
Ubuyobozi bufatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera, bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba ndetse n’ibindi bidukikije muri rusange.
Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo hirya no hino ku isi yatsindiye igihembo cya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika, mu irushanwa rya Mayors Challenge, ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (Fire Brigade), kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, ryahuguye abakozi 192 b’ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ku moko y’inkogi z’umuriro n’uko zirwanywa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iyo baganirijwe bibafasha gukira ibikomere batewe na yo bityo bikabagarurira icyizere cy’ejo hazaza.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Umuturage wo mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara ya kanseri (Cancer) yamufashe ku gitsina cye kugera ubwo kivaho.
Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu bantu basaga miliyoni zirindwi bagomba gukingirwa Covid-19, abasaga gato ibihumbi 400 bonyine aribo batarahabwa urukingo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abayobozi nshingwabikorwa gukora ibarura urugo ku rundi harebwa uko abaturage bafashe inkingo za Covid-19.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe byemewe, ariko bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.
Abantu umunani batuye mu Karere ka Nyarugenge baturuka mu bihugu bitanduknaye, barishimira ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Minisitiri y’uburezi (MINEDUC), iratangaza ko n’ubwo amashuri abanza n’ayisumbuye yemerewe gukomeza igihembwe cya kabiri ku gihe cyari cyarateganyijwe, habayeho kugoragoza kuko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiratangaza ko abantu barenga ibihumbi 10 ari bo barwariye Covid-19 mu ngo hirya no hino mu gihugu bangana na 98% by’abafite iyi virusi kuri ubu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kiratangaza ko nta mpungenge z’uko indwara ya Malaria ishobora kwiyongera n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite inzitiramibu wagabanutse.
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu batanu, harimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.
Abamotari 9 bakorera mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho guhindura ibirango (Plaque) bya Moto, hagamijwe ko batandikirwa na za Camera zo ku muhanda.
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.