Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, kwishyira mu mwanya w’abaturage iyo batekereza, kuko aribo bakorera kandi bashinzwe gufasha.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.
Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.
Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge barishimira gahunda ya serivisi z’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, kuko irimo kubafasha kugaragaza ibibazo byabo, bigahabwa umurongo, ari naho bahera basaba ko yahoraho.
Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwageneye ibihembo by’ishimwe Uturere twahize utundi muri EjoHeza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022, aka Gakenke kakaba ariko kaje ku isonga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga birinda ibyabaviramo ibyaha, kugira ngo bibarinde kugongana n’amategeko, kuko hari abisanga bakurikiranyweho ibyaha byakorewe kuri telefone zabo zigendanwa.
Bamwe mu rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo rwo hirya no hino mu gihugu, barishimira ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gucunga imishinga yabo y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora.
Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje telefone ngendanwa (Mobile Phones).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko igiye gushora Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 300 mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abagize umuryango kudaharira abagore imirimo itishyurwa yo mu rugo, kuko amasaha menshi bamara bayikora ari kimwe mu bikoma mu nkokora iterambere ryabo.
Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo, kuko izikoreshwa zitaborohereza mu gihe bakeneye gutega. Abasaba ibi ni abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo, ubugufi bukabije n’abandi barimo abatabona. Bavuga ko igihe bagiye gutega imodoka zitwara abagenzi mu (…)
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko abarenga 90% by’abanyeshuri aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, imitsindire ikaba yarabaye myiza ugereranyije n’umwaka ushize, kuko ho abatsinze bari ku kigereranyo cya 82.8%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), irasaba ababyeyi kutagira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 11.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko u Rwanda rurimo gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola giheruka kugaragara mu gihugu cya Uganda. MINISANTE ivuga ko n’ubwo Ebola atari ubwa mbere bayumvise kuko n’ubushobozi bwakoreshejwe mu bihe byo guhangana na Covid-19 ari ubwari bwarubatswe mu gihe hirindwaga Ebola, yari (…)
Abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa COMESA, barasaba abantu bafite imishinga ijyanye n’ibikorwa rememezo by’umwihariko iy’amashanyazi, kwegera ubuyobozi bw’uwo muryango kugira ngo ubafashe kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bifuza ko ibizava mu ibarura rusange ry’abafite ubumuga, byazahuzwa n’amategeko abarengera, ku buryo amakuru bazabona abyazwa umusaruro ku buryo ufite ubumuga arengerwa n’itegeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gutanga amahirwe ku babyeyi bafite abana bacikanwe, batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kubera impamvu zitandukanye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS) mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iratangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri cya 2022 wazamutseho 7.5%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga, Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), kiratanganza ko mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/ TSS), bagiye gutangira kwiga muri porogurame (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (…)
Abafite inshingano zo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, baratangaza ko bateganya gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura barenga ibihumbi 70.
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa bibumbamatiye amateka y’Igihugu, binafasha kwigisha abato byiyongere.