Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rusaba Sosiyete Sivile (Imiryango itari iya Leta) kuba maso ikamenya niba amafaranga yahawe atakomotse ku bikorwa by’iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi, bikaba byafatwa nk’ibyaha by’iyezandonke.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ‘Justified Accord 24’ ibera muri Kenya.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute/IVI), cyatangaje ko u Rwanda rubaye icyicaro cyacyo muri Afurika, nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu 5 byo kuri uyu mugabane muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024.
Abatuye mu bibanza byatunganyirijwe imiturire mu Mudugudu wa Kamasasa mu Kagari ka Runyinya, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko badafite umuriro w’amashanyarazi uhagije, nyamara ibikorwa remezo byawo bihari.
Ushobora kuba mu buzima bwawe utararwara amacinya, inzoka zo mu nda, impiswi na ‘infection’, ariko ukaba wararwaye ibicurane bitewe no gukinga cyangwa gukingura urugi rw’ubwiherero rusange winjiyemo.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ababaruramari mu Rwanda(ICPAR) cyahuguriye abagize inzego za Leta n’izigenga, ku buryo bakumira ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahantu hatizewe, ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.
Ikigo Nyafurika gicuruza ifatabuguzi rya Televiziyo (DStv) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Utubari, Amahoteli n’Abacuruzi b’inzoga za likeri (BAHLITA), batangiye kwereka abantu amashene ya televiziyo aberanye n’aho buri muntu aherereye, bitandukanye n’ayo abantu bari mu rugo basanzwe bareba.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali, basaba abafite ibikorwa byubatswe nta byangombwa, harimo n’abakorera mu Gakiriro ka Gisozi, kubyivaniraho (kubisenya), batabikora inzego zibishinzwe zikabivanaho ba nyirabyo batanze ikiguzi.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamenyesheje inzego zitandukanye mu Gihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko irimo gutegura gahunda izagenderwaho n’abashoramari kugira ngo ibafashe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu byo bakorera mu Rwanda.
Indwara yo gutukura kw’amaso ikekwa ko ari iyo Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giheruka gusaba Abanyarwanda kwirinda nyuma yo kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hari abo yafashe ihereye mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima igasaba abayirwaye kujya kwa muganga.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyerekeranye n’imyiteguro y’u Rwanda mu kurengera umutekano warwo, muri iki gihe havugwa intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Ruhunga Jeannot, avuga ko umushinga w’ibikomo by’ikoranabuhanga byambikwa abagororwa bikabafasha gufungirwa hanze ya gereza, utarashoboka bitewe n’uko ngo uhenze.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje amazina y’Abanyarwanda batanu baba mu mahanga(Diaspora), batomboye itike yo kuza mu ndege mu Rwanda no gusubira mu bihugu babamo, nyuma yo kuzigama amafaranga nibura Miliyoni ebyiri kuri konti zabo muri iyo banki.
Umwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’impanuka y’imodoka yamugongeye ahitwa kuri Mutukura, nyuma y’amezi abiri ako gace kabereyemo impanuka nanone yahitanye undi mwana umwe, abandi 6 bagakomereka.
Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rurenga 8% mu myaka ya 2021-2023, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasubije abatekereza ko izo nyungu zitabageraho ko hari uburyo babyungukiramo batabizi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ririfuza gufasha u Rwanda kubungabunga (kugira ahantu hakomye) ubuvumo bw’i Musanze, Igishanga cya Urugezi, gazi metane yo mu Kivu hamwe n’ibice birimo amashyuza byo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko mu byumweru biri imbere Leta izavanaho nkunganire ya 1/3, yatangaga ku itike y’urugendo ya buri muntu ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo kudindira.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), cyatanze inyemezabushobozi(serifika) zo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ku barimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTC), bakaba barigishijwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa ’Florida State University’.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwamenyesheje abakoresha ko abakozi babo bazajya bakira ubutumwa bugufi kuri telefone bubamenyesha ko batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, nyuma y’uko hari ababeshywa n’abakoresha babo ko bayitangirwa.
Mbabazi Josée, umubyeyi utabona w’imyaka 29, avuga ko yavuye iwabo i Muhanga mu mwaka wa 2019 bari mu buzima butari buboroheye, kuko ngo yari uwo gusabiriza, ariko ubu ni we utunze umuryango w’iwabo nyuma yo kwiga gukora masaje(massage).
Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS) byavuze ko kuba Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi n’Intara y’Iburasirazuba yarahawe uruhushya akitabira ubukwe bw’umwana we byari byemewe n’amategeko ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero.
Amashyirahamwe y’Urubyiruko arengera ibidukikije, avuga ko hari urusobe rw’ibinyabuzima rwongeye kuboneka mu bishanga byatunganyijwe by’i Kigali, ariko ko hari n’ibindi bagiye gufasha kugaruka birimo ibikeri, ibyatsi by’urukangaga n’urufunzo.
Umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda witwa ’Water For People’, yatangaje ko agiye guha amazi meza abaturage b’u Rwanda barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bitarenze umwaka wa 2027, nyuma yo kuyaha abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 20 mu myaka 15 ishize.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye amahugurwa y’ iminsi itanu agamije kwigisha abakoresha bo mu nzego z’imirimo zitandukanye uburyo bwo kurinda abakozi babo impanuka n’indwara zituruka ku mirimo bakora, ruhereye ku bakora mu buhinzi, mu mashyamba n’uburobyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.
Umubiri wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, wasezeweho bwa nyuma mu rugo iwe mu Kagarama(Kicukiro), ukomereza muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA) i Masoro, mbere yo kujya gushyingurwa i Rusororo.
Rwanda Day yaraye ibereye i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), yibukije Rukundo Benjamin gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba ingendo na gahunda akorera mu mahanga zituma Abanyarwanda bamenya aho bashakira ubumenyi bwisumbuye ndetse n’aho bahahira.