Iyo igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore ariko ubuyobozi bukiharirwa n’abagabo, demokarasi ngo iba irwaye, nk’uko Inama nyafurika ku miyoborere yabigaragaje.
Abaministiri b’imari b’ibihugu binyurwamo n’Umuhora wa ruguru (Northern Corridor), bazagaragariza abakuru b’ibihugu aho imishinga y’ibikorwa remezo byayo igeze ku wa kane 10 Ukuboza 2015.
Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (AUC) irasaba ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.
Abagize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya baravuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, bigiye kubafasha guhozaho mu kuyikumira.
Impuguke ziteraniye mu rwanda ziga ku kibazo cy’ubucye bw’urubyiruko muri politiki, ziratangaza ko zizafata imyanzuro ijyanye n’uburyo umubare warwo wazamuka.
Ministeri y’ubutabera (MINIJUST), iratangaza ko leta icunze neza imitungo yasizwe na beneyo kandi bakaba bayisubizwa mu gihe baramuka babonetse.
Ababaruramari 922 mu gihugu hose bari gukora ibizamini, bibashoboza kuba abanyamwuga no kwirinda ibihombo mu bigo bakorera.
Abagize komite nyobozi y’Ihuriro ry’abana mu gihugu batangiye gutorwa, barizeza ko ibibazo birimo kutiga n’ibiyobyabwenge, bazabigeza ku babishinzwe.