Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) igaragaza ko ibikorwa byo kubohora Abanyarwanda ingoyi y’ubukene n’imibereho mibi mu mwaka wa 2018-2019 bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 97.5, ariko ko hakoreshejwe miliyari 85.3 bigatuma Leta izigama amafaranga arenga miliyari 12.1.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu 03 Nyakanga 2019 yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda y’u Rwanda arenga miliyari umunani.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko amahanga yatekerezaga ko urugamba rwo kwibohora rwari kuba rwararwanywe mu bundi buryo.
Akarere ka Gasabo kavuga ko abaturage bose batishoboye bazaba bubakiwe muri 2019/2020, ndetse ko ubucucike mu ishuri butazarenza abana 50.
Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko kaherukaga gushya na none mu ntangiriro z’uku kwezi, bivuze ko gahiye inshuro ebyiri mu kwezi kumwe.
Ikigo giteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority, CMA) kiravuga ko abarema iri soko atari abaherwe gusa, kuko n’uwazigamye amafaranga 500 buri munsi, asoza umwaka yinjije arenga ibihumbi 180.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine avuga ko abagabo n’abahungu bagize umuryango AERG bakwiriye gukura amaso ku bidashoboka bakayahanga ibishoboka.
Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ikomeje kwishyuza inguzanyo ya buruse abantu bigiyeho muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980, ababyanze bakabarwa nk’abambuye banki(bihemu).
Ku mashuri ya "New Explorers Girls Academy (NEGA)" ry’Abayislamu i Gashora mu Bugesera, hamwe na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu ry’Abagatolika, kwiga birakomeje ariko bashobewe.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika baravuga ko uyu mugabane uzihutisha Intego z’Iterambere rirambye(SDGs) ushingiye ku mutungo kamere wawo, gufashanya no guhahirana hagati y’ibihugu biwugize.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko, n’ubwo ari Umukuru w’igihugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko buri munsi adashobora kubura iminota 30 agenera siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha umubiri gukora neza.
Mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 irenga miliyari 2, 876.9, Leta iteganya kugura amateme(ibiraro) yimukanwa afite agaciro ka miliyari enye na miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda (4,300,000,000frw).
Inzego z’Ubutabera mu Rwanda ziravuga ko ikoranabuhanga ryiswe "Case Management System (CMS)" rifasha abantu gutanga ibirego no kubikurikirana batagiye mu nkiko, ryagabanyije umubare munini w’Abaturarwanda basiragiraga mu nkiko.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE)ivuga ko ikirimo kubura byibura abantu ibihumbi 60 bagakwiye kuba batanga amaraso ku bayakenera buri mwaka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, akaba yungirijwe na Rwamurangwa Stephen wari usanzwe ari we Perezida(Chairman) ku rwego rw’akarere.
Abashinze Ikigega gikusanyirizwamo amafaranga yagenewe gutera inkunga abakurikirana mu butabera abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batangaza ko bahagurukiye buri wese uzagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose ku isi.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku wa 07/6/2019, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, yasezereye ndetse yirukana mu Ngabo z’u Rwanda, muri Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abagera kuri 463.
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagara ahari agakiriro ka Gisozi buravuga ko imitungo y’abaturage yahiye ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80.
Ikigo cyubaka ‘inzu ziciriritse’ mu Rugarama (Nyamirambo) kirararikira abahembwa umushahara ubarirwa hagati y’ibihumbi 200-900 ku kwezi, kwifatira inzu zo kubamo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira avuga ko ubufatanye bwa Minisiteri ayobora hamwe n’Ikigo Jali Holdings buzavugurura imibereho y’Abashoferi.
Ifaranga ry’u Rwanda kuri ubu rimaze imyaka 55 ribayeho, nyuma yo gusimbura irya Kongo mbiligi mu mwaka w’1964, ryagiye rigira impinduka mu bihe bitandukanye, bamwe bakabibona nk’ikibazo impugukuke zikaga ko ari ikimenyetso cy’iterambere.
Uyu muvugabutumwa wita Muhigirwa Paul wari umaze imyaka 10 mu gihugu cya Uganda hamwe n’uwitwa Mibungo Emmanuel wagiyeyo muri 2014, ni abandi Banyarwanda batashye iwabo nyuma yo kugirwa intere.
Impuguke mu bijyanye n’imisatsi irahamya ko injwiri nazo zabasha gutunganywa zikavamo imisatsi myiza y’amameshi (meches), aho kugira ngo u Rwanda ruhore ruhendwa no gutumiza imisatsi hanze.
Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.
Mu Banyarwanda 10 b’ingeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today, barindwi muri bo baravuga ko bifuza kubyara abana batatu gusa.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.
Umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu, avuga ko uburyo abantu bitabira kugura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane, ari nako ngo bari bakwiye kugura ibitabo.
Uretse urusyo n’ingasire, inkono yo mu ibumba n’ibindi bikoresho birimo kugenda biba amateka, aho bisimburwa n’ibifite ikoranabuhanga riteye imbere, hari imirimo nk’uwo gutwara abagenzi ku magare na moto na byo ngo bishobora gucika kuri bamwe mu gihe cya vuba.