Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) iramagana abakoresha bagirana amasezerano y’akazi y’igihe gito n’abakozi babo, kuko ngo baba bagamije gukwepa ibyo babatangira bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) yaburiye abantu ko Itegeko rigenga umurimo rihanisha uwakoresheje umwana imirimo ivunanye igifungo cy’imyaka itanu hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, ibiciro by’ibiribwa byiyongereye ku rugero rwa 6% kandi ko muri 2020 biziyongeraho 5%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko ruswa yavuzwe ko ari yo yateye Dr. Isaac Munyakazi kwegura, ngo itagize uruhare mu ireme ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe kuri uyu wa mbere.
Abaturage batandukanye bashima gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation), bakavuga ko yabaruhuye ingendo zo kujya gushakira ibyemezo n’izindi serivisi ku rwego rw’igihugu.
Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), arahamagarira abifuza gucuruza ibintu byabo kubishyira hafi, kuko amarushanwa ngarukamwaka ya Tour du Rwanda yegereje.
Bitewe nuko imiturire igenda itwara ubutaka bwari busanzwe buhingwaho, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igira abantu inama yo gutekereza ubundi buryo babona ibiribwa, aho abatuye mu mijyi bagirwa inama yo guhinga mu bikono batereka mu nzu (vases), hanze no hejuru yazo.
Abasirikare 23 b’u Buholandi bakorera ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu nama ibera mu Rwanda kuva tariki 17-21 Gashyantare 2020, bajya no kunamira bagenzi babo b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994.
Kaminuza za bimwe mu bihugu by’i Burayi zatangije ubufatanye na zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abarimu n’abanyeshuri bazajya basurana bakigana ibijyanye no kongera ibiribwa ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), batoje abunganira ba mukerarugendo, kuzabamurikira amateka yo kubohora u Rwanda.
Munyemana Gaston, Rukundo Theogene hamwe na Munyarugendo Noel, bafungiwe ku cyicaro cya Polisi i Remera, aho bakurikiranyweho kwiyita abapolisi nyamara batakiri bo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasuzumye umusaruro watanzwe na gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi(Decentralisation) mu myaka 20 ishize, isanga hakenewe kongeraho ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi serivisi.
Hari abaturage bimuwe mu bishanga mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ko nta mafaranga yo gukodesha ahandi bahawe, hakaba n’abinubira ko batahawe amafaranga angana n’ayo abandi bahawe.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Bayisenge Jeannette, yavuze ko abari abayobozi b’uturere tuwugize barimo Kayisime Nzaramba na Rwamurangwa Stephen, bazahabwa ibihembo bitewe n’isura nziza basigiye uyu mujyi.
Iyo uteze imodoka uvuye muri gare ya Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali, cyangwa muri gare ya Kimironko werekeza mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hose utanga amafaranga y’u Rwanda 216.
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kivuga ko imiryango itishoboye yabyaye abana bafite ubumuga n’ubusembwa, yugarijwe n’ubukene bukabije, gushyira abo bana mu kato ndetse n’amakimbirane avamo gutandukana kw’abashakanye.
Umwana wo ku muhanda witwa Jackson Gatego uri mu kigero cy’imyaka 10 yari atwawe n’umuvu munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, akaba yaratabawe n’uwitwa Bunani Jean Claude w’umukarani, abifashijwemo na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yuririraho ajya gutabara Gatego.
Umuyobozi w’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara, avuga ko ubutwari butakiri ubw’abasirikare n’abarwana gusa, atari n’ubw’abagabo gusa ahubwo n’abagore ubu ari intwari.
Abatuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri uri mu Kagari k’Umunini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batajya bicaza ku rutare rw’umwami Ruganzu ruri muri uwo mudugudu, umuntu wese utarahigura imihigo yahize.
“Ibiciro byacu usanga biri hasi ugereranyije n’ibyo ku yandi masoko kuko nk’ahantu isukari igurwa amafaranga 1,000, twebwe usanga tuyigura kuri 800 ku kilo, umuti w’inkweto muto aho ugurwa 300Frw twebwe tuwugura nka 200Frw”. Ibi byasobanuwe na Sebaganwa François ukorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka (…)
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), ruvuga ko urutonde rw’abazongerwa ku ntwari z’u Rwanda rumaze kumenyekana, rukaba rushobora gushyirwa ahagaragara n’Umukuru w’Igihugu igihe icyo ari cyo cyose.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko Umujyi wa Kigali uzaba utatse mu buryo budasanzwe mbere y’uko Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM) izateranira mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2020.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko guhera muri uyu mwaka wa 2020, agace kegereye sitade Amahoro kose kagiye kubakwamo ibibuga bishya by’imikino, ubwogero, imihanda y’amagare, hoteli ndetse n’isoko ricururizwamo ibijyanye n’imikino.
Ubuyobozi bwitorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, bwemereye Polisi ko bugiye kwigisha gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku buryo ngo abanyamahanga bazagera ubwo bashimira Abanyarwanda kujijukirwa ibijyanye no kugenda neza mu mihanda.
Mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka utaha wa 2021, ibiro by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, bizatangira gukorera ku Gisozi aharimo kubakwa ingoro ifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA) yagaragaje uwitwa Agnes Mukankuranga ko ari we muturage wabaye uwa miliyoni imwe mu bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rugendo ifite rwo kuzaba igeze ku baturarwanda bose mu myaka itanu iri imbere.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yanenze Abanyarwanda badatanga amakuru kuri ruswa, kuko batumye igihugu gihomba amanota atatu ku rwego rw’isi ugereranyije n’umwaka wa 2018.
Abaganga 25 bazobereye mu kuvura indwara zifata ubwonko no mu mazuru, bifashishije bagenzi babo baturuka mu Bufaransa, barimo kwitoza kuvura izo ndwara batarinze kubaga umutwe w’umuntu.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) hamwe na Banki Itsura Amajyambere (BRD), batangaje ko abanyeshuri batinze kwiyandikisha hamwe n’abatanga amakuru atuzuye ajyanye n’amakonti yabo, ari bo batuma inguzanyo yo kubatunga yitwa buruse itinda kugera ku banyeshuri.
Kigali Today yifuje kubagezaho amwe mu mateka y’uburyo Umujyi wa Kigali wagiye uturwa, guhera ku nzu ya mbere ya kijyambere yabayeho mu Rwanda n’aho yari iherereye, kugera ku muturirwa wa mbere muremure witwa Kigali City Tower.