Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 bizaba bishobora gusimbuza impyiko, kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi babarirwa hagati ya 30 na 40 ku mwaka.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ikamyo ipakiye ibigori yavaga Iburasirazuba yataye umuhanda igwira imodoka ya taxi ’minibus’ yarimo abagenzi bava i Kabuga(Rusororo) yerekeza i Rwamagana.
Bamwe mu bamotari b’i Kigali ubu bashobora guhinduza moto zabo zanywaga lisansi (essence) zikavanwaho moteri, zigashyirwaho batiri z’amashanyarazi ubundi bagaca ukubiri no gutumura imyuka ihumanya ikirere cyangwa gusakuza biterwa no guhinda kwa moteri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko raporo za Duclert (y’u Bufaransa) na Muse (y’u Rwanda) zihuza byinshi by’ingenzi byashingirwaho biteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko kudindira kw’ikorwa ry’ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo ryafunze umuhanda bikomeza kubateza gukererwa, kuko aho banyura hateza umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahuye n’Imiryango ishingiye ku myemerere buyisaba kugira uruhare mu kubanisha neza abaturage, harimo gufasha abakoze Jenoside kwihana ibyaha bakoze bakanasaba imbabazi.
Mu gihe benshi bibaza ku biciro bihanitse bya serivisi yo gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Mobile Money (MoMo/Airtel Money), twashatse kumenya uko serivisi z’ikoranabuhanga zihagaze muri Banki ya Kigali, nk’imwe muri Banki itanga umusanzu wayo mu rugendo rwo kugana ku bukungu bugizwe no kudahanahana amafaranga mu ntoki (…)
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, abaforomo n’abaforomokazi mu Rwanda babwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bahura n’imvune bitewe n’umubare munini w’Abanyarwanda bashinzwe kwitaho, aho umwe yita ku bantu 1200, umubare bavuga ko uri hejuru cyane.
Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development byafunguye irushanwa ngarukamwaka rya gatanu ryiswe "BK-Urumuri", aho 25 ba mbere bahabwa amahugurwa yo guteza imbere ubucuruzi, hakavamo n’abahabwa inguzanyo izishyurwa hatariho inyungu.
"Nabaye muri Ruviri (ni ko twitaga ku kimoteri cya Nyanza ya Kicukiro), ni ho ibyari bidutunze byavaga, twaryaga bya bitoki mushyira muri mondisi(poubelle),... ariko ubu ndi umugabo nditunze, mfite umugore n’abana batatu", Munyemana.
Icupa ryuzuye Gaz ryaturikiye mu gikoni gitegurirwamo amafunguro abantu bagura batambuka(take away), mu nyubako yitwa ’Companion House’ mu gakiriro ka Gisozi.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Umuryango Croix Rouge umaze ukorera mu Rwanda, wijeje kuzakomeza ubutabazi bw’ibanze ku mbabare zitandukanye zirimo impunzi, abibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo, ndetse n’abandi bose bari mu kaga.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yijeje inkunga ihoraho yo gufasha mu marushanwa y’abakora inyandiko, amajwi n’amashusho byo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezweho imyanzuro mishya ku cyorezo cya Covid-19.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, yijeje abatarafata urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca rwa kabiri ko Leta irimo kurubashakira, kandi ko nta kibazo cy’ubuzima bazagira mu gihe baba bakererewe kuruhabwa.
Mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru uba buri tariki 03 Gicurasi, Abanyamakuru n’Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru baganiriye na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bihuha bikomeje kuvugwa ku nkingo za Covid-19.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko isuzuma ririmo kwerekana ko abaturage b’Intara y’Amajyepfo ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali yashyizeho amaguriro yiswe Irondo Shop agamije gufasha abakora irondo ry’umwuga guhaha ku giciro gito, kandi n’udafite amafaranga bakabimuha nk’inguzanyo akazaba yishyura, abaturage basanzwe na bo bakaba bemerewe kuyahahiramo.
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yihanganishije igihugu cya Israel n’abaturage bacyo baburiye ababo ku musozi wa Meron, aho bari bitabiriye umuhango w’idini ry’Abayahudi b’Aba-Orthodox.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ‘Camera’ mu duce dutandukanye ku mihanda, zimwe zikaba zihashinzwe mu buryo buhoraho izindi zikimukanwa, mu rwego rwo guhana abatubahiriza umuvuduko ntarengwa uba wanditse ku byapa by’aho bageze.
Mutsinzi Mussa w’imyaka 25 ari mu bantu batandatu bahatanira kuyobora Inama y’Urubyiruko rw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Youth Council’, ku migabane ya Afurika n’u Burayi.
Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwandacell yashyikirije urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), inkunga y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 13/01/2020.
Umuryango uteza imbere ubuzima (HPR) na bimwe mu bigo by’amashuri, bavuga ko batewe impungenge n’imihanda itagira uburyo bugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga hafi y’ishuri.
Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatangaje ubushakashatsi yakoze kuva mu mwaka ushize wa 2020, buvuga ko umwanana w’igitoki ari ikiribwa kiryoshye kandi gifite intungamubiri nk’iz’inyama cyangwa ibihumyo.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) bwiswe igipimo cy’ubwiyunge cya 2020, bugaragaza ko Abanyarwanda bangana na 98.2% ari bo bashingira imibanire yabo ku Bunyarwanda, abasigaye 1.8% bakaba bacyibona mu ndorerwamo y’amako, amadini n’ibindi, gusa ngo ni cyo gipimo kiri hasi ugereranyije n’imyakaishize.
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iramarana iminsi ine n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ku isi(UNHCR), Filippo Grandi uri mu Rwanda kuva tariki 24-27 Mata 2021.