Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo bakaba bari muri “Guma mu rugo”, gusa abo baturage bagasaba ko mu gutanga ibiryo ababishinzwe batareba isura cyangwa uko umuntu agaragara kuko ubu birirwa mu ngo bakiyitaho bakagira isuku.
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).
Guhera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanaga 2021, u Rwanda ruzakira Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (AIMF).
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021 yafashe umwanzuro wo kugumisha Kigali n’uturere tumwe na tumwe mu rugo, kandi ishyiraho Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga Umurage w’amateka no gutoza Uburere mboneragihugu.
U Bufaransa, u Butaliyani n’u Bugiriki byamenyesheje abakora mu bijyanye n’ubuzima banga guhabwa urukingo rwa Covid-19, ko igihe basigaje mu kazi kitazarenga ukwezi kwa Nzeri 2021.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko u Rwanda rurimo kwiga uburyo bwo gufata amacandwe cyangwa ibiva mu mazuru, bikifashishwa mu gupima Covid-19 mu rwego rwo kunganira uburyo busanzweho bwo guseseka agakaramu (agakoni) mu mazuru cyangwa mu muhogo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’abana barangije amashuri abanza, bavuga ko bizeye neza ko bazatsinda ibizamini bya Leta n’ubwo imyigire itagenze neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Inzobere mu by’imiti n’inkingo akaba ari n’Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyiga ku turemangingo tw’umubiri w’umuntu (Center for Human Genetics), Dr Leon Mutesa yavuze ko hakirimo kurebwa niba abantu bakingiwe Covid-19 batakongera guhabwa urundi rukingo, mu rwego rwo kubafasha guhangana na virusi y’icyo cyorezo (…)
Ikigo Ngali Holdings gikusanya imisoro y’inzego z’ibanze, by’umwihariko kikaba ari cyo gifasha abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kwishyura ihazabu basabwa, kigaragaza uburyo ikoranabuhanga n’abashinzwe umutekano bituma nta muntu ushobora gukwepa no kunyereza ayo mafaranga.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’igisirikare, Gen James Kabarebe, yavuze ko umutwe wa FLN wateraga u Rwanda ’uturutse i Burundi’ uri mu bihe bya nyuma byo kubaho (mu marembera).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, abayobozi bakuru b’Igihugu bakiriye Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurenga 60 abenshi baturutse ku mugabane w’i Burayi, rukaba rwaje kwiga amateka yo kubohora u Rwanda n’ibyo rwagezeho muri iyi myaka 27 ishize.
Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda rurimo kwakira inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer-Biontech zitangira guhabwa abaturage guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafunze ibyumba 22 by’inzu y’ubucuruzi izwi nka Downtown ikorera ahari Gare yo mu Mujyi wa Kigali.
Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu, ku buryo nta mpungenge rufite zo kwishyura, nk’uko yabitangarije Abadepite ubwo yabasobanurirrana Ingengo y’Imari ya 2021-2022 (…)
Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yaburiye Abaturarwanda ko barimo kugana kuri “Guma mu Rugo” ya kabiri mu gihe baba badahinduye imyitwarire.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 abantu benshi bazindutse bafata ingendo zitandukanye mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kuguma mu Karere no kuguma muri Kigali yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.
Paruwasi ya ADEPR Muganza ihuza imirenge ya Kigali, Nyamirambo na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 yibutse Abatutsi bari abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisito basanzwe bishwe mu 1994.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwavuze ko abari abanyeshuri batahawe impamyabumenyi muri KIM (Kigali Institute of Management) mbere y’uko ifunga imiryango mu mwaka ushize, barimo abaguze amanota.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC kivuga ko ikibazo cyo kubura amazi mu duce tumwe na tumwe twa Kigali na Bugesera cyane cyane mu gihe cy’impeshyi cyarangiye, kuko uruganda rwa Kanzenze rwatangiye gukora.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko Ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa mu guteza cyamunara rigiye gutuma abagurishirizwa imitungo batumva ko barenganye. Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2020, MINIJUST hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) byatangaje amategeko mashya agenga uburyo cyamunara zizajya zikorwa (…)
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyura, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Limited (SBL) ku bufatanyije n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere (GIZ), bitewemo inkunga na MasterCard Foundation, rutangaza ko rurimo guhugura abacuruza ibinyobwa byarwo kugira ngo bamenye gufata neza abakiriya.
Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, gasaba buri Sibo ikagize kugira urugo mbonezamikurire rwiriranwa abana, mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye.
Imwe mu miryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yavuze ko abahungu cyangwa abakobwa babana mu nzu imwe badakwiye kwitwa urugo nk’uko biteganywa mu byiciro bishya by’Ubudehe, bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.