Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.
Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021 hateganyijwe amatora y’Abajyanama b’uturere, bakaba ari na bo batorwamo Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi(Mayor) hamwe n’abamwungirije babiri.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatoranyije abanyeshuri bane bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro azabera muri Namibia mu mwaka utaha wa 2022.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.
Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri 2021.
Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu gihe cy’amatora hari ubwo berekwa ifoto y’uri mu batorwa bakamutora batamuzi, ariko bakifuza ko uwatowe yajya agaruka akabasura, akabakemurira ibibazo, aho kongera kumubona manda irangiye ashaka amajwi na none.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Abu Dhabi wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Politiki za Leta z’ibihugu (World Policy Conference).
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko abantu bafashe neza imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, barimo kujya kwisuzumisha iyo virusi ntigaragare ko bayifite, ndetse bakaba batakirimo gukwirakwiza ubwandu bushya.
Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utuye mu Mudugudu wa Kamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge, ateka ku mbabura icana ibyitwa ‘briquette’ bitamuteza imyotsi kandi ngo birahendutse.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri "Feux Rouges" zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ruhaye ikaze abaturage b’u Bushinwa, bakaba bemerewe guhabwa visa bose bakigera mu Gihugu.
Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yabwiye Itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ku bw’ubutumire bwa Leta yacyo.
Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango witwa Centre Marembo watangiye umushinga wo kwigisha mu gihe gito imyuga y’ubwubatsi no gutwara moto, abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina barimo ababyariye iwabo n’abahoze ari abana bo ku muhanda.
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gashinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, kashyize u Rwanda mu bihugu bigomba gukurirwaho amabwiriza yo gukumirwa, abuza abaturage b’ahandi kwinjira kuri uwo mugabane ku bwo kwirinda Covid-19.
Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.
Banki ya Kigali yifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Umuhuza’, muri gahunda yo gufasha abaturage kwiyongera ubumenyi, batashye amasomero atatu y’ibitabo mu Murenge wa Rutunga w’Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.
Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Paul Rusesabagina mu buryo budashidikanywaho.
Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ridashaka kumva no kuvuga kuri we, kabone n’iyo wavuza ihembe.
Muri Amerika hari ubwoko bw’ibiti Yezu/Yesu yavutse biriho ndetse bikiriho kugeza n’ubu cyangwa byatemwe mu myaka ya vuba, bikaba binini mu mubyimba (inganzamarumbo) kandi birebire cyane kugera kuri metero 100.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abagenda n’amaguru bananirirwa ku nzira cyangwa n’abandi babyifuza, batangiye kubona aho baruhukira ku ntebe ziterwa ku mihanda, ndetse ko banahawe Internet (murandasi) y’ubuntu.
Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’Umuryango washinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga (CECYDAR), basubije mu miryango abana bavuye ku muhanda, barimo n’abari abajura mu ngo z’Abayobozi nk’uko babyivugira.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.